Amakuru amatangazo Ibyigisho

Amafoto : Abanyeshuri barangije kaminuza basengeraga muri CEP-UR-HUYE basezeye

0Shares

Kuri iki cyumweru, Umuryango ukorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye uzwi ku izina rya CEP-UR-HUYE washimiye abashoje amasomo yabo muri kaminuza muri uyu mwaka wa 2020.

CEP-UR -HUYE yashimye ukuntu bitanze bagakora Umurimo w’Imana ahantu hatandukanye muri uyu muryango bamwe baririmbye mu makorari(Elayo,Vumiliya,Enihakore,Alliance) hamwe na El-Elyon worship team,Abandi bawukorera mu makomisiyo atandukanye.

iki cyiciro cy’abarangije kiswe” Imana ibukinga(bookinga) ahari icyuho” bishatse kuvuga ko Imana ireba aho Umuntu afite icyuho ikahafata umwanya ,umuyobozi uhagariye abanyeshuri barangije Akirimari Daniel muri uyu muhango agize ati”Turashima Imana ko tuvuye muri kaminuza nta mwotsi utunukaho,turashima Umuryango mugari wa CEP-UR-HUYE mwabanye natwe mu rugendo twagiriye hano i Huye muri Kaminuza, mu byukuri ntakintu twakwitura Imana kubyo yadukoreye. Hari abandi barangije kaminuza ariko igikomeye dukuye hano nuko tuhavuye tuzi Imana“.

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri basoje

Mu gusoza uyu muryango Umuyobozi w’Umuryango wa CEP-UR-HUYE, GASHUGI Yves yasabye aba banyeshuri basoje ko bakomeza kumvira Imana; icyo izababuza gukora bazakireke kuko nibwo bazakomeza kubana Nayo neza.

Umuyobozi w’indirimbo muri korali ELAYO, Jemimah Gad NIYIDUFASHA nawe yasezeye
Umuririmbyi muri korali Vumiliya,MUTUYIMANA Xavier nawe yasezeye.
Abanyeshuri basoze bashimye Imana
CEP UR HUYE yashyikirije Abasoje Certificate Yabageneye.
Maombi Claudette wabaye Prezidante wa CEP-UR HUYE bamushyikirije Certificate bamugeneye.
NDAHUNGA Jean de la croix wakoze umurimo w’Imana mu nkoramutima nawe yasezeye
Umuyobozi ushinzwe ibyijyanye n’amafoto muri CEP-UR-HUYE,NIYOMUKIZA Ezekiel nawe yasezeye
Twasangiye icyo kunywa muri uyu muhango.

 2,100 total views,  2 views today

0Shares

8 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: