Amakuru

“Abiringiye Uwiteka ntibazakorwa n’isoni” NIYOKWIZERWA Obed

0Shares

Dukwiye kwiringira Imana tukava kubantu  kuko ababyeyi bagutererana ariko Uwiteka niwe wenyine wokwiringirwa, abantu bafite byinshi  biringira ubwenge, imiryango,amafaranga,ubwiza ndetse ni inshuti ariko dukure amaso kubantu

Twasomye ijambo ry’Imana ritubwira ngo ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa ndetse Daniyeli n’abagenzibe nabo ni urugero rwiza rwo kwiringira Imana kuko bavuze amagambo akomeye baravuga ngo ntaho Imana yacu yatureka,ntituzakuvaho.

Daniyeli yagambiriye kwiringira Uwiteka yemera kwigomwa agambirira kutaziyandurisha ibyo kurya by’ibwami, byatumye Daniyeli agira igikundiro ku Mwami ndetse agirira abanzi benshi. Daniyeli baramuhize bamushakira mu bibi baramubura ndetse kugera naho baperereje bagasanga Daniyeli ntahandi bamukura basanga urukumutegera mu mwanya mwiza wo gusenga. 

Daniyeli yakomeje kwiringira Imana nubwo yari afite abanzi benshi impande zose ariko kuko yiringiye y’Imana birangira Daniyeli ahagurukanye intsinzi ava mu rwobo rw’intare amahoro kuko yari yaramaze gusobanukirwa ko ntaw’undi wo kwiringirwa  uretse uwiteka.

Yobu nawe yiringiye uwiteka avana amaso ku nshuti ze kuko baramurwanyije ndetse bamushinja ibyaha kandi zari nshuti ze ndetse n’umugore we aramwinuba. kuko ntaho kwiringirwa ariko kuko yobu yari yaringiye Uwiteka wenyine byarangiye atabawe.

Biradukwiye ko twiringira Uwiteka akatubera ubwihisho ntakindi cyokwiringirwa ntamuntu wo kwiringirwa  uretse kristo wenyine abantu ibintu birashira ariko kristo wenyine  niwe wo kwiringirwa , Imana itugirire neza

Uwiteka adushoboze kumwiringira wenyine tuve kubantu atwambike imbaraga zo kumwiringira wenyine.  Nawe usenge Uwiteka akurinde kwiringira icyaricyo cyose keretse kristo Yesu wenyine uwiteka akurinde kwiringira ibindi ahubwo twese dusabe Uwiteka aduhe kwiringira umusaraba abe ariwe duhanga amaso.

Shalom shalom

 2,136 total views,  6 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: