Amakuru

Amafoto: uko umuhango wo gusezerera abanyamuryango ba CEP barangije amasomo yabo muri kaminuza wagenze.

0Shares

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, kuva kumi n’ imwe z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice  , nibwo muri CEP UR HUYE habaye umuhango wo gusezerera abagiye kurangiza  amasomo yabo muri kaminuza ishami rya Huye ariko basengeraga muri CEP ubwo bigaga muri kaminuza kandi banabatirijwe muri ADEPR, Abanyeshuri bagiye kurangiza  bagera kuri magana atatu mirongo itandatu

Aba banyeshuri basezerera(bashimiwe), bakoreye umurimo w’Imana ahantu hatandukanye bamwe bawukoreye mu makorari akorera muri CEP UR HUYE CAMPUS ariyo Elayo, Vumiliya, Enihakole, Alliance abandi bahukoreye muri El-Elyon worship team abatarahukoreye aha, bahukoreye muma komisiyo atandukanye yo muri CEP.

.Aba banyeshuri bose bashimiwe na CEP kuko buri wese bamuhaye certificate nziza yerekana ko ashimiwe ibyo yakoze afatanya n’abandi gukora umurimo w’Imana, zikaba zatanzwe na President wa CEP GASHUGI Yves , Vice-Presidente MAOMBI Claudette, Mwarimu NIZEYIMANA Samuel kandi aba barangije nabo ntibagendeye aho badashimye CEP na abacepien muri rusange , nabo batanze microphone ebyiri  n’ ibihumbi ijana bizakoreshwa mugusana ibikoresho byangiritse by’umuziki.

umutoza w’indirimbo muri korari Elayo Oliva umwaka ushize nawe yasezerewe
umurimbyi muri korari vumilia Simon Pierre nawe ari mubasezerewe
korali Ibanga nayo yaririmbye muri uyu muhango
abafinaliste bashimiye CEP uko yabafashije mu by’umwuka
CEP yashimiye by ‘umwihariko abayiyoboye umwaka ushize
abafinaliste bahabwa certificates

 1,094 total views,  4 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: