Amakuru

Batubereye akabarore igice cya mbere: Kwitiranya urukundo n’irari, byatumye ahindurwa igicibwa mu muryango w’ibwami.

0Shares

Mu buzima bwa muntu igihe kiragera, umusore akagira umukobwa akunda, umukobwa kandi na we nuko. Yewe n’abakristo nabo bibabaho rwose ndetse ni umuntu utari muri byo bihe uyu munsi kubera impamvu zitandukanye, aba abizi neza ko mu gihe runaka na we azanywera kuri icyo gikombe (Itangiriro 2:24).

Abanyarwanda bo baciye imigani itandukanye igaragaza ko igihe cy’ubuto kigora cyane ukirimwo kuko iyo atahabereye maso ahura n’ingorane, Ugasanga bagira bati “ukize ubuto arabubagira.”

Iki gihe cy’ubusore kijya gikururira benshi mu mubabaro, akenshi bitewe no kwitiranya urukundo n’irari. Ngibyo ibyabaye kuri Amunoni wararikiye kuryamana mu buryo bukomeye na mushiki we Tamari, abyitirira urukundo bikamuviramwo kwangwa Ibwami nyuma akaza kwicwa na Abusalomo musaza wa Tamari. Iyi nkuru irakubera isomo niba uri mu rukundo cyangwa ukaba witegura gukunda/gukundwa.

 

Irari ryateye Amunoni kurwara

Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho. (2 Sam 13:2)

Mbega ukuntu bitangaje! Ibyanditswe bitubwira ko Tamari yari umukobwa mwiza cyane, ibyo byateye Amunoni musaza we kumubenguka. Nkaho ibyo bidahagije, Amunoni yaje kurwara araremba arananuka cyane ibiro bye biragabanuka.

Amunoni yazize kugira inshuti mbi

Inshuti ni umuntu ugufasha mu gihe cyose umukeneye haba mu bihe byiza cyangwa bibi kandi akagufasha kugera ku ntego zawe nziza kandi akukugira inama, akanaguhana igihe wakosheje.

Nibyiza ko dukwiye kwitonda mu gihe duhitamo inshuti, mu gihe tugisha inama abandi cyangwa mu gihe dufata imyanzuro.

Amunoni yagiriwe inama mbi n’inshuti ye Yonadabu wananiwe kumucyaha ahubwo akamwereka uburyo azakoresha kugirango aryamane na mushiki we (akore icyaha). Nibyiza kwitwararika mu gihe duhitamo inshuti zo kugisha inama. (2 Sam 13:3-5)

Ntimukifatanye n’imirimo y’umwijima (abefeso 5:11)

 Amunoni yasabye Tamari kumwemerera akarira mu ntoki ze.

Abasore benshi, uretse ko ni abakobwa bamwe na bamwe babikora, bagira ubucakura bwinshi bakoresha iyo bashaka kugusha mu mutego uwo bararikiye. Nguko uko Amunoni yasabye ko abantu bose bava mu cyumba, ubundi ahamagara mushiki we, amusaba ko yamwemerera agafatira ibyo kurya mu ntoki ze.

Tamari yabuze amakenga, yabonye abahari bose basohowe ntiyabyitaho. Amunoni akinga urugi Amunoni ati” tega intoki zawe nzirireho. Tamari agirango n’ibisanzwe abura amakenga.

 Hunga irari rya Gisore

Tamari ubwo yabonaga bikomeye, aho gutabaza abari hanze cyangwa kurwanya no gukingura urugi ngo yiruke nkuko Yosefu yabigenje ubwo umugore wa Potifari yari yamwendereje ashaka ko baryamana(itangiriro 39:7), Tamari we yahisemo guhendahenda musaza we ngo amureke. Ntacyo byari bikibwiye Amunoni kwibutswako Tamari ari mushiki we kuko yari yinjiwemo n’umwuka wa satani. Icyo yishakiraga ni ugukora ibyo umubiri we wari urarikiye. Mwirinde ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ikore ibyo irarikiye. (abaroma 13:14b).

Amunoni ntabwo yakundaga Tamari.

 Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.” (2 Sam 13:15)

Abantu benshi bitiranya urukundo n’irari. Ariko ibiranga urukundo byose biragaragara (1Kor 13:4-8)

Ujye ubigenderaho mu gihe ushaka kumenya niba koko uwo uri kwiyumvamwo biri guturuka ku rukundo umukunda cyangwa niba ari uko umufitiye irari. Uwo ukunda uramwihanganira, umugirira neza; ntiwakora ibintu uziko bizamugiraho ingaruka [Aha niho benshi bananirirwa], Ntabwo umuntu ugukunda yakwirariraho ngo agusezeranye ibyo adafite, urukundo rugukoresha ibiteye isoni aho biva bikagera si urukundo ni irari ryuzuye. Urukundo ntiruzashira na hato. (1 korinto 13:8a)

Amunoni akimara gukora ibyo yari ararikiye,yahise yanga urunuka Tamari,maze aramwirukana. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse, kwiba, kwica no kurimbura (Yohana 10:10)

 

Umunsi umwe naganiriye n’umukobwa  wabyariye mu rugo, yambwiye ukuntu umusore  byitwagako bakundanaga yamuteye inda, ubundi agahita amwihakana ntiyongere kwitaba Telephone ye. Nyuma havutse ibibazo, nibwo uyu mukobwa yamenyeko uyu musore atamukundaga.

 

Benshi bibagiwe kwirinda

Abantu benshi cyane cyane abakiri bato, bafite ubuhamya bujya gusa ni ubwa Tamari, kubera ko Satani washukashutse Amunoni ngo aryamane na mushiki we ntabwo yigeze acogora nuyu munsi aracyazerera nk’intare yivuga ashaka abo agusha (1Petero 5:8).

Ntidukwiye kwibagirwa kwirinda, kuko ni intwaro ifasha abayifite kunesha (Abagalatiya 5:23).

Abusalomo mwene nyina wa Tamari yababajwe nibyo Amunoni yakoreye Tamari,maze amubikira inzika nyuma y’imyaka ibiri aramwica bibabaza cyane Dawidi wababyaye bose. Ariko wowe usoma ibi humura,Yesu Kristo aragukunda,birashoboka ko nawe ibyabaye kuri Amunoni nawe wabiguyemwo ariko humura Yesu Kristo ni umukiza,umwizere arakubabarira aguhe n’imbaraga zo kunesha.

Iyi nkuru itwigisha iki nk’aba kristo?

Birashoboka kandi ko nawe ibyo witaga urukundo byakuviriyemwo ingorane, bikagukomeretsa umutima nkuko byagendekeye Tamari ndetse nubu ukaba ugihura n’ingaruka zabyo, uyu niwo munsi wo kongera kwitekerezaho ngo ufate umwanzuro uhagarare udatsinzwe n’uburiganya bwa satani (Abefeso 6:11). Ariko kandi humura hamagara noneho hari uwakumva (Yobu 5:1) hari ugukunda, uwakumva, uwakugira inama nziza, uwagufasha guhitamwo inshuti nziza, ni Yesu Kristo. umwizere kuko akunda kandi agafasha abashavuye. Ibyabaye kuri Amunoni na Tamari bitubere akabarore mu buzima bwacu.

Ikibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi ikiza. (Abaroma 12:21)

 

Umwanditsi: UFITEYESU Ethienne

 1,885 total views,  6 views today

0Shares

8 COMMENTS

  1. Imana iguhe umugisha

    Birdukwiriye kwirinda no kugisha Imana Inama mbere ya buri mwanzuro tugiye gufata .

  2. Thank you so much for this teachings. Cyane cyane urubyiruko dukwiye kumenya neza Itandukaniro riri hagati y’urukundoni irari #Irari riricisha.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: