Kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo kuko imbuto z’umucyo aringeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri. Mushakashake uko mwamenya ibyo umwami ashima, ntimukifatanye n’imirimo y’abu’umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane. (abefeso5:8-11)
Umuryango w’abanyeshuri b’abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’urwanda ishami rya huye (cep ur huye), buri mwaka tugira igiterane cy’ivugabutumwa kidasanzwe twita “Evangelical Campaign” mu rurimi rw’icyongereza, kiba kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gushima Imana, gusana imitima, guhembura, kongera kugarura ikizere kubagitakaje, gutanga ihumure, gutanga ibyishimo, kugirana ibihe byiza n’Imana, n’ibindi.
Icyo giterane kimara icyumweru kimwe, aho icyo mur’uyumwaka kizaba hagati y’amatariki ya 16 ugushyingo kugeza kuri 24 ugushyingo 2024, aho tuzaba turikumwe n’abashyitsi batandukanye baturutse imihanda yose y’igihugu,abavugabutumwa nka , Senior Pastor ISAIH NDAYIZEYE umushumba mukuru w’itorero ADEPR ,Rev pst THARCSISSE NDAYISHIMIYE, Rev pst jean Baptiste Nshutiraguma, Rev pst Binyonyo Mutware Jeremie , Rev pst Justin Gatanazi, Rev pst Valantin Rurangwa, Ev Justin Hakizimana,Ev Jean Baptiste Kanobano, Ev Alice Rugerindinda ,Ev Anne Marie Mukeshimana ,ndetse na Pst Barore Cleophas.
ndetse n’amakorali atandukanye hamwe n’amakorari yacu asanzwe muri CEP.
Zimwe muri korali tubararikiye kuzabana nazo harimo: _ La source choir Adepr mbugangari
_ Rehoboth choir Adepr Rukiri
_ Itabaza choir Adepr Taba
Ikindi nuko iki giterane kibera muri kaminuza y’urwanda ishami rya huye (ur huye stadium), ariko hashyizweho uburyo bworoheye abantu batazabasha kuhagera aho kuri youtube na website tuzajya tuba turi kubagezaho ibirikuba akokanya (live streaming). Youtube channel yitwa “CEPURHUYE TV” mugihe website ari “www.cepurhuye.org” , ndetse no kuzindi mbuga nkoranyambaga zacu zose zitandukanye nka facebook, X, na Instagram, hose ni cepurhuye Campus. Niba buno butumwa ubashije kububona, ngirango urabyiboneye ko ntarwitwazo rwo kuhabura kuko uburyo bwose bushoboka burahari kandi bukunogeye ahuri hose.
Uyu mwaka iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyaro rw’Imana umucyo w’isi”. Ntabe aringe cyangwa wowe wo kuhabura, Imana izaduha umugisha n’ibihe byiza ndagukumbuje, kandi ubwire n’abandi nabo bazabane natwe.
Ese uzaba uhari ?