Ibyigisho

Byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza

8Shares

Ijambo ry’Imana:

Kuwa 24 Gashyantare 2019

Umwigisha:  Muneza Alphonse

Theme: kubo yahamagaye byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza

Abaroma8:28

Imigani25:2

Itangiriro50:18

Ese koko byaba ibyiza byaba n’ibibi byafatanyirije hamwe kukuzanira ibyiza?

Iyo wahamagawe n’Imana byose bifataniriza hamwe kukuzanira ibyiza

Kugirango iri jambo uryumve neza ugomba kuba ukijijwe  neza warahamagawe n’Imana, impamvu Imana yemera ko bitugeraho nuko twatoranijwe, yohana yaravuze ngo ab’isi nibabanga na Yesu babanje kumwanga. Impamvu isi yanga Abakristo nuko batoranijwe n’Imana. Kayini yica Abeli yamujijijeko ko Imana yamutoranije. Igihe cyose iyo umuntu yatoranijwe arangwa. Kayini na Abeli bagiye gutura Imana , ariko inezezwa n’ituro ry’ Abeli kuko yaritanganye umutima ukunze kandi utunganye ark irya kayini Imana irarigaya maze kayini ararakara.

Itangiriro37; yosefu yakundwaga na se amudodeshereza ikanzu ndende bene se baramwanga kuko yatoranijwe. Nanone Yosefu ubwo yarotaga inzozi zerekana ko azayobora bene se akaba Umwami, yazirotoreye bene se urwango bamwangaga rurikuba. Isi impamvu yanga abakijijwe cg abahamagawe nuko bayirimo ark baratoranijwe.

Abageragezwa bose Imana ibasha kubatabara igihe baziko batoranijwe nayo kandi bakaba bakiranuka. Ntakintu gishobora kugera kubatoranijwe n’Imana kidahawe ikaze n’Imana ntibishoboka. Yesu yabwiye abigishwa be ngo igishwi kigura ikuta rimwe ark ntago cyapfa ntabizi, arababwira ngo rero namwe ndabazi kuko muruta ibishwi byinshi.  Abariho ikimenyesho cy’amaraso ya Yesu irabazi kandi izabagirira neza.

Pirato yabajije Yesu asanga ntacyaha afite, arangije abaza bari aho baramubwira ngo uwo n’Umwami w’Abayuda , aramwihererana aramubaza ngo koko uri umwana w’Imana? Yesu aramwihorera arangije aramubaza ngo uransuzugura ntuziko nagukorera icyo nshaka kuko ndi umwami ? Yesu aramubwira ati”ndakubwiza ukuri ko nta kintu ushobora gukora Data atabyemeye” n’abatoranijwe n’Imana ntacyababaho Imana itabyemeye.

Bibiliya yavuzengo icyubahisha Imana nuko  ikinga ibintu, ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura Imigani 25:2. Impamvu Imana ibikinga nuko Imana izi byose, Imana ijya yita ibiriho ibitariho, ibitariho ikabibona nk’ibiriho.

Imana ntago ishimishwa no gukinga ibintu iteka ahubwo ibikingura mu gihe cyayo. Hari ibyo yemera ko bikugeraho ark nyuma izagutabara kandi uyishime. Yozefu bene se baramugurishije aho bamugurishije nabo baramugurisha kdi yari afite isezerano ryo kuzabayobora bene se. Ibyo byose ntago byahinduye umugambi w’Imana. Ubuzima yozefu yaciyemo nta muntu wari kumva ko azayobora bene se ark byaje gusohora kuko Imana yubahishwa no gukinga ibintu.

Hari igihe uhura n’ubuzima bubi ukagirango birarangiye ariko upfa kuba ukiranuka gusa ibindi Imana irabyikorera igafungura imigisha yayo mu gihe cyayo. Itangiriro 50:18 Ubuzima bubi bujya bubaho ark ibyobyose ntivuzeko itazatugirira neza. Yosefu yahuye nibibazo byinshi ark iserano ry’Imana rirasohora natwe Imana izasohoza ineza yayo kuri twe.

Itangiriro 37:20 “Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti inyamaswa y’inkazi yaramuriye, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.” Hano benese ba Yosefu bashakaga kumugirira nabi ngo umugambi w’Imana uburizwemo ariko ntibyakunze kuko haribyo Imana yariri gukorera mu bwihisho aho Yosefu atarebaga.

hari ibyo Imana iri gukorera aho mutareba kandi mutari kubona ntimwihebe. Ntago ibintu byose Imana yabitubwira ahubwo ibikubaho byose Imana igufitiye umugambi mwiza kandi ntakizabuza umugambi wayo gusohora. Yiteguye guhindura byose kugirango isohoze umugambi wayo kuri wowe.

Author: Anitha UHORANINEMA

 19,778 total views,  16 views today

8Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: