Amakuru

CEP UR Huye Worship Team yakoze igitaramo ihembura benshi [Amafoto]

0Shares

Guhera i saa munani zuzuye muri Main auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Worship team ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye yakoze Concert nziza cyane yari yitabiriwe n’abakristo bo muri CEP UR n’abashyitsi batandukanye harimo Chorale New Melody, Umuhanzi Papy Clever,Mwarimu Nzaramba Jean Paul ari nawe wari umwigisha mu iteraniro na Concert akorera umurimo w’Imana muri ADEPR k’Umudugudu wa Ntora yaririmbye indirimbo 3 harimo ikunzwe cyane na benshi izwi nka Ugendane nanjye .

Binjira mumyambaro y’umukara bose hariho n’akarabo gatukura wabonaga ko bambaye neza binjiriye kundirimbo yo mururimi rw’icyongereza aho bavugaga ngo There is a race i must Run……….. bakomeje kundirimbo yabo yishimiwe cyane yitwa Mana uri uwera.indirimbo yari yobowe n’uwitwa Abraham

Nyuma yo kuririmba bahise bahabwa izina rishya dore ubusanzwe bitwaga Worship Team gusa Nyuma yo guhamagara Gashugi Yves President wa CEP UR Huye yahise afungura igitambaro cyanditseho ngo EL ELYON WORSHIP TEAM God must high bisobanura ngo Imana isumba Byose ijambo riboneka muri Bibiliya Itangiriro 14:22

Ubwo Committe Executif yafunguruga izina Rya Worship Team kumugaragaro
Francois Nshimiyumukiza yari yamenekeye Imbere Y’Imana
President wa mbere wa worship avuga uburyo Worship Team yatangiye
Umuhanzi Pappy Clever
Pappy Clever
Abraham
Bari banezerewe
Worship Team yinjira kuruhimbi
Jessica Sibomana umwe umu Post Cepienne akaba n’umukobwa wu’umwe mubayobozi bayoboye ADEPR
IDC Twanyarukiye mu Rwambariro mbere y’uko bagera kuri Stage
Pascaline na Alice n’uko bari biteguye
Maombe Claudette,Vice Presidente,Byiringiro Louamge Vice President wa kabiri na Gashugi Yves President wa CEP

 1,348 total views,  4 views today

0Shares

2 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

CEP UR HUYE Christian Student in Year 4 Business information and Technology (BIT) Huye based campus
%d bloggers like this: