Korari Vumilia ni imwe mu ma tsinda y’abanyamuryango b’umuryango w’ abanyeshuri b’abapantecote ukorera muri kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye unakorera mu itorero rya pantecote mu Rwanda (ADEPR). Iyi korari ikaba yarashinzwe muri 2001. Hari abaririmbyibeshi bayiririmbyemo ariko bakaba ubu bararangije kwiga muri kaminuza bakaba bakorera ahantu hatandukanye mu gihugu.
Intego ya korari Vumilia, kuva yashingwa ni ukubwiriza inkuru nziza yakristu kubantu bose bakayobora abantu bose inzira y’agakiza kuzuye, no kubohoza abantu bari mu bubata bw’ibyaha. Kuva 2003 nyuma y’ingaruka mbi z’amateka yaranze igihugu, by’umwimwihariko jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, Vumiliya yari ifite umuhamagaro udasanzwe wo gusenga, gufasha no guhumuriza Abanyarwanda bari bakiri kubabazwa n’inguraka ambi za jenoside.(Kubohoza abantu mu bubata bw’ivangura rishingiye ku moko no kwicamo ibice, guhumuriza abantu bakomeretsekandi bakaba bagifite ibikomere byerekeranye n’amateka yaranze igihugu na kavukire zabo).
Kugirango korare igere kuntego zayo zose, abaririmbyi ba korarre Vumiliya bashingiye kubiorwa bitandukanye mukubwiriza ubutumwa kwabo. Igikorwa k’ingenzi ni ijambo ry’Imana ribohora kandi rikarema Imitima mishya, gutanga ubuhamya buhumuriza abafite imitima ya komeretse,gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye nk’ubukene; abapfushije;uburwayi; kugira inama abanyeshuri batsindwa mu ishuri, cyangwa abo bangiye guha inguzanyo zihabwa abanyeshuri kugirango babashe kwiga. Abaririrmbyi ba korare bafashaga bagenzi babo ari abarangije n’abari bakiga, mubikorwa byaburimunsi nkenerwa nk’amakwe, abibarutse n’abatejwe intambwe mu buyobozi mu itorero n’ibindi. Uku kubwiriza kwashingiye ku rukundo gutuma korare vumiliya ihinduka umuryango, abaririmbyi bajyenda babohoka kandi bakira imitwaro na gahinda katerwaga n’imitima yabo yakomeretse. Vumiliya yabashije kujyera Kaduha,Rubavu, Nyamasheke, Rusizi, Gisagara, Huye, Nyaruguru, Ngoma, Gicumbi, Bugesera, nahandi… ubuyozi bwishi munzego zitandukanye z’itorero zishimiye ubu butumwa bwatanzwe na Vumilia bwibanda ku GUSANA IMITIMA N’UBWIYUNGE. Vumilia yakoze imizingo y’ indirimbo zitagaraga (amajwi) n’izifite amashusho zikaba ubu zibasha kuboneka.
Umuzingo wambere ukaba witwa “NGUFITIYE UMWENDA”, umuzingo wakabiri ukaba witwa “UWITEKA ARERA”uwagatatu ukaba ari “MU ISI NDI UMUSHYITSI”
1,684 total views, 2 views today