Amakuru amatangazo Ibyigisho Menya nibi Ubuhamya Uncategorized

Dore amasengesho yafasha umukirisito guhangana n’ibihe by’ubukungu butifashe neza

0Shares

Mu gihe isi iri mu muvuduko udasanzwe w’iterambere ry’ubukungu, amafaranga ni ingenzi kandi kuyabura bishobora no kongerera umuntu umuhangayiko.

Niwumva ibibazo by’amafaranga biganje ibitekerezo byawe, ujye usubizwamo imbaraga, humura! Yesu si imvano y’agakiza kacu gusa, ni n’umugenga, umurinzi ndetse umufasha utajya ubura kuboneka mu byago no mu makuba. Imana ihora yifuza kugushyira ku rwego aho uba mu munezero w’agatangaza, no mu mu gihe udafite mafaranga.

Aha hari amasengesho atanu azagufasha gutegura umutima wawe, ibikorwa byawe, by’umwihariko no gukoresha amafaranga yawe uko Imana ibishaka:

1. Mwami, mfasha nkwiringire :

Ushobora kuba uzi neza ko Imana izi byose, ari inyembaraga muri byose kandi ifite imigambi myiza kuri wowe ariko biroroshye ko ibyo byose wabyibagirwa mu gahe gato igihe hari imyenda ufite wabuze ayo wishyura imiti.

Hari ubwo umuntu agera mu bukene, ibitekerezo bye bigahindukirira ku bibazo afite aho guhindukirira Imana imukunda. Ibi bimutera kwiheba kwinshi bikagabanya kwizera kwe.

Ibintu byose bijyana n’icyerekezo uha ibitekerezo byawe, saba Imana kugufasha kandi uhitemo kuyiringira izabikemura. Iyo habayeho gushidikanya uhora wishinja wumva ko ibiri kukubaho byose ari ingaruka z’ibyo wakoze, ariko uko urushaho kwegera Krisito mu masengesho, umwuka wera azaguha imbaraga, aguhe kwizera, aguhe gutuza n’ihumure, akwibutse kandi ko azahaza kwifuza kwawe mu butunzi bwe buri muri Kristo Yesu (Abifilipi 4.19).

2. Mwami, hindura umutima wanjye :

Mu gihe ubukungu butifashe neza, irinde guha umutima wawe ubutunzi ngo uhangayike nk’abadafite Imana.

Nureka ubutunzi bwawe cyangwa ibyo ufite akaba ari byo bigusobanura, bikakuyobora uba wishyize mu bigirwamana, ibyo bikagutera kuva mu bushake bw’Imana.

Niba ushaka kongera ubusabane cyangwa ubushuti bwawe n’Imana ndetse n’amahoro n’ubwenge itanga, ufite kuyisaba ko ihindura umutima wawe wari wimitse ibigirwamana ikaguha umutima uhora uyitumbiriye.

3. Mwami, mpa umutima utanga :

Kwifuza amafaranga byica imibanire y’abantu n’abandi n’imibanire yabo n’Imana. Hari ubwo umuntu agera mu gihe cy’ubukungu butifashe neza akumva ko atagomba kugira icyo atanga haba kuri bagenzi be no kugira icyo aha Imana mu buryo bw’amatura na kimwe mu icumi. Ibuka ko Imana yasezeraniye abayigerageresha gutanga ko na yo izabagomororera imigisha bakabura aho bayikwiza.

Ibuka ko ibyo ufite byose ari Imana yabiguhaye ngo ubikoreshe neza kubw’icyubahiro cyayo. Wikumva ko uzagira icyo utanga ari uko umutima wawe wanejejwe n’uko utunze ibya mirenge.

Ni byiza ko usaba Imana umutima utanga kuko ari byo ishima ikanaguha byinshi byisumbuye kubyo wari ufite, ariko iyo udatanga na yo ishobora kutaguha .

4. Mana, mfasha kugira intumbero :

Umukirisito ntakwiye kwicara ngo aganyishwe n’ibihe arimo ngo birangirire aho.

Mu gihe ukeneye kuzamura urwego uriho mu butunzi, ukwiye gusaba Imana ikabanza kuguha ibitekerezo bituma wiha intumbero y’ahazaza. Ibyanditswe bibivuga neza, “Uhinga imirima ye azahaga ibyo kurya, ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi” (Imigani 28.19).

Hari ubwo ubuzima bukomera n’ibibazo by’amafaranga bikaza kabone nubwo waba warakoresheje imbaraga nyinshi, gusa kugira intumbero y’aho ushaka kuzaba ejo hazaza, utitaye kubyagushimisha uyu munsi by’akanya gato, bifasha ubukungu bwawe bikanarinda ubutunzi bwawe bukaguka.

5. Mana, shyira ibitekerezo byanjye n’umutima wanjye ku bintu by’iteka :

Mu gihe ugeze mu gihe cy’akaga, ntabwo ukwiye kuva ku Mana, Ukwiye gusaba umwami Imana ibitekerezo byagutse kandi bigari bigufasha kwibuka ko nyuma y’ubu buzima bwo ku isi, hari ubundi buzima abera bazabamo maze ugakomeza kuba indahemuka ku Mana.

Ibi bizagufasha kwirinda gukoresha inzira mbi mu gushakisha ubutunzi kandi Imana na yo izabana nawe iguhe umugisha mu byo uzaba ukora byose.

 1,028 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

CEP UR HUYE Christian Student in Year 4 Business information and Technology (BIT) Huye based campus
%d bloggers like this: