Ibyigisho

Dore ijambo ry’umumaro” ntukiringire umwana w’umuntu utabonerwamo agakiza”. Ev. KANOBANA Jean Baptiste

0Shares

Amateraniro jyo ku cyumweru ku wa 25 kanama 2019

Umwigisha: KANOBANA Jean Baptsite

Intego y’ijambo”Hahirwa umuntu ufite Uwiteka nk’umutabazi”

Zaburi 146:1” Haleluya. Mutima wanjye, shima Uwiteka.2Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo. 3Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. 4Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira. 5Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we,
Akiringira Uwiteka Imana ye. 6 Ni we waremye ijuru n’isi, N’inyanja n’ibibirimo byose,
Akomeza umurava iteka ryose.”

Yesaya 55:6” Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. 7Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. 8“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. 9“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.”

Aya magambo yavuzwe muri iyi zaburi, ni zaburi ya Dawidi.ni zaburi ikubiyemo amashimwe. Tugiye kuyiganiraho twibuke imirimo y’Imana nyuma natwe tuyishime. Dawidi uyu nimwene Yesayi, yari umwana wa munani, umuhererezi iwabo. Yavutse mugihe Abisilayeri bari baranze umucamanza bagashaka umwami. Kuko abana ba Samweli bari bararetse uwiteka bagaca imanza zibera baagukunda indonke, bituma Abisilayeri basaba uwiteka ko bamera nkayandi mahanga, basaba umwami. Gusa uwiteka abwira Samweli ati” reka kubaririra, ubahe umwami bashaka, gusa ubasobanurire uko uwo mwami azabajyenza. Ko azafata abana babo akabagira abagaragu, akabakoresha ibyuburetwa.  Samweli abimikira umwami Sawuli, uyu mwami ntiyigeze atunganira Imana gusa mu itangira rye yakoze neza. Sawuli yakoze ibibi byinshi gusa icyambere yakoze ni ukunanirawa kwihangana. Byatumye yitambira ibitambo abonye samweli atinze, hanyuma agitamba samweli aba arahageze, aramubaza ati” mbese ko wagombaga kuba umwami, none ninde wakugize umutambyi? None rero ubwami bwawe sindi bubukomeze, burangira budakomeye. Uwiteka abwira samweli ati“uzagezahehe kuririra Sawuli? Jyenda ujye I betelehemu mu muryango wo kwa Yesayi unyimikire umwami kuko nabonye uwufite umutima umeze nkuko nshaka.

Samweli ajyezeyo abwira Yesayi kumuzanira abungu be ngo arebe mo umwami. Birumvikana Yesayi yabanje kuzana umwana we w’imfura Eliyabu, Dawidi yari umuhererezi nta muntu numwe wari bumuvugire, gusa uwiteka kuko abasha kutubona, yari yaramuvuganiye. Nuko Samweli asaba ko bamuzana baramwimika, bamusukaho amavuta. Bamaze kuyamusukaho Dawidi yasubiyhe mu ishyamba. Ntakigeze gihinduka gusa icyahinduse nuko uwiteka yamanutse akamuturamo. Iyo yabaga ari mu ishyamba, intare iyo yazaga yarayifataga akayivutagura akayica.

 Hanyuma umwuka mubi uva kuwiteka uza kuri Sawuli. umwe mubantu be aravuga ati” bamushakire umucuranzi w’umuhanga, ajye acuranga umwuka mubi amuveho. Umwe aravuga ati” hari umuhungu wa Yesayi utuye i Betelehemu afite umuhungu w’umucuranzi wumuhanga kandi ni umurwanyi kandi ni umwitronzi mubyo avuga” nuko Dawidi nta muntu wari bumuvuganire uwiteka aramuvuga. Nuko iyo tubanye n’Imana neza ibasha kutuvuga. Rimwe Dawidi aza kujyemurira bakuru be ku rugamba, ahura n’umufilistiya, Goliyati wari umaze iminsi mirongo ine abatuka. Nuko Dawidi ahageze yumva abatuka ndetse agera naho avuga ati” nsuzuguye n’Imana yanyu. Nuko Dawidi avuga ko ya murwanya. Iyo nkuru bayibwira umwami Sawuli. Sawuli amutumaho. Amugeze imbere aramureba aramubwira ati” uriya mu filisitiya ureba, yarwanye intambara nyishi, arakomeye. kandi wowe uracyari umusore w’umugenda, nta mbaraga ufite. Dawidi kumusubiza, aravuga ati” iyo nabaga ndi mu ishyamba ndagiye umukumbi wa data, idubu cyangwa intare byaranteraga. Iyo byacakiraga umwana w’inama narayifataga, nkayivutagura, nkayiwuvuvunuramo, none uwo mu filisitiya utakebwe azapfa nkimwe murizo. Sawuli amwambika imyambaaro ye y’urugamba, ayambaye aramubwira ati” ibi si nabimenyereye arayiyambura yifatira inkoni ye n’umuhumetso ajya kurwanya Goliyati aramutsinda. Icyo cyari igisubizo kuri Dawidi ariko siko byagenze, mumwanya wo guhabwa intebe yicyubahiro yatangiye indi ntambara.

“Ibyo twita ibisubizo ntabwo ari byo. Hejuru y’umuntu haba Imana yonyine. Ibyo twita ibisubizo ahubwo n’ibibazo tugomba gusubiza. Iyo amafaranga uyafashe ukayita igisubizo, ntabwo biba aribyo kuko ibibibazo bizanwa nayo n’ibyishi. Iyo ufashe inzu ukayita igisubizo, uba wibeshye, kuko niba uyibona ugatangira kuyisorera, uba watangiye kugira ibibazo. Ahubwo umuntu ari mu isi Imana yamushyizemo ngo akemure ibyo bibazo, ntabwo kubona umugore cg umugabo ariko, kubona ibisubizo kuko ahubwo nibibazo biba bije, kuko uba ugiye gutwarwa nandi mategeko.”

Ibyo abagore baririmbye byazaniye Dawidi ibibazo, bituma arwana na Sawuli. Intambara ya Sawuli yagoye Dawidi, ajya mu ishyamba arazezengera. Ninde wari gutabara Dawidi? Usibye uwiteka? Hanyuma uwiteka atabaye Dawidi ajyeze ku ngoma yandika iyi zaburi. Ashima uwiteka ati” ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w’umuntu utabonerwamo agakiza. Ikindi kintu umuntu agomba kwitaho ni ukwibuka ko tuzapfa, niba ubona abandi bapfa bakajyenda ugasigara, ukwiye kubitekerezaho ko tuzapfga, bitume ntamuntu numwe ukwiriye kwiringira kuko iyo umwuka umuvuyemo, ajyana n’imigambai ye yose kandi biba birangiye. Usibye nabantu nawe ntukiyiringire. Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi, akamwiringira. nibaDawidi yaravuzengo hahirwa, nuko aya mahirwe hari abantu batayafite, niba rero umufite urahiriwe. Kuko umuntu ntiyihagije, akenera umutabara.

Bibiliya itubwira ibya Yozefu. Yaravutse Se aramukunda, amudodeshereza ikanzu yaje kumuvira mo ibibazo. Yararotaga, akarotorera inzozi ze bene se, ariko bo bibatera ishyari, bituma batangira ku murwanya. Intambara yambere bagambiriye kumwica, bamuta mu rwobo ninde wari bumutabare? Nyuma baramugurisha, ajyera kwa Potifari, Potifari abonye ko ukuboko k’Uwiteka kumuriho amweguria ibintu byose. Ariko ntibyarangira kuko Mukapotifali yashatse ko baryamana, arahunga amushyirisha muri gereza. Ikinyoma ke cyarafashe amubeshyera ko yashatse kumufata ku ngufu bamushyira muri gereza. Muri gereza naho ntawari bumuvuganire. Nabarose akabarotorera inzozi zabo   ntibigeze bamwibuka ariko Imana yaramwibutse

Rero kugirango Uwiteka akubere umutabazi birakorerwa kandi biraharanirwa. Niba kugirango ugire icyo ugeraho ugikorera, ntabwo Imana ariyo ubona gutyo gusa.  Imana urayishaka, ndetse hari nigihe, ikwihorera, cyangwa ikakwihisha. Hahandi usenga ukagirango ntihari, ariko iba ikwihishe igirango irebe urukundo uyikiunda, nuburyo uyishaka. Aburahamu Imana yaramuhamagaye, iramwimura ariko amara imyaka makumyabiri n’itanu atarabona umwana, inzara imwicira mu gihugu yamwoherejemo arasuhuka, umugore we bakamutwara. Nyuma iza kumuha umwana w’umuhungu nkuko yabimusezeranyijne ariko irongera imusaba kujya kuyimutambira kubwo kwizera n’urukundo yayikundaga yaramujyanye amujyana kumutambira Uwiteka ho igitambo gikongorwa. Ntabwo byari bivuzeko itari ihari.

Imana dukwiye kuyishaka nimbaraga nyishi. Kandi iruta abantu bose bakomeye tujya dushaka. Ese niba abantu bakomeuye tubashaka kandi tukabashakana ibyubahiro? Mbese Imana niyo dukwiye kujya gushaka uko tubonye nigihe twiboneye? Dukwiriye kuyishaka kandi tukayishakana umwete, wose. Hari igihe iburira aho abandi bari kuyibonera, wowe ukayishaka ukayibura. Niyo mpamvu ijambo twasomye ijambo ritubwira riti dushake uwiteka bigishoboka ko abonwa. Mugatabo k’Umugenzi batubwira mu kirisitu ageze kwa mu sobanuzi, agahura n’umugabo uri mu kazitiro. Uwo mugabo bamusobanurira ko yari umugenzi ujya u ijuru ariko none akaba arikure y’imbabazi kuko imbabazi z’Imana zamuvuyeho kuko yajyaga akora ibyaha nkana abikorera munzira ijya mu ijuru.

Imana dukwiriye kuyishaka gute? Imigani 8:17 “Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona”.  Ntabwo kuyishaka ari uguhindura idini, kwimuka agasozi kamwe ukajya ku kandi, ahubwo Imana ibasha gutura mu mutima. Rero Yesaya arahanura ati” umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa nawe areke ibyo yibwira mugarukire uwiteka. Uko niko dukwiriye gushaka Uwiteka. Bibiliya yongera kutubwira umugabo witwa zakayo yari umukoresha w’ikoro kungoma ya baroma. Ako kazi yarimo akora kari keza, ariko kari kabi mu bayuda. Zakayo yaribaga ariko ntiyabyemerega, ahubwo Yesu amugezeho yarabyemeye, arahinduka. Zakayo ntabwo yari agiye kureba Yesu ngo amwizere, ahubwo yari agiye, agiye kumureba kugirango asobanukirwe uwo mugabo. Ariko amugezeho, yafashe icyemezo yurira igiti cy’umuvumu kugirango icyamuzinduye atahe akigezeho. Ntabwo aryarya, iyo afashe umwanzuro aba awufashe bitandukanye nabiki gihe, baza mu nzu y’Imana batazi icyo bashaka. Ariko Zakayo we yari azi icyo ashaka. Yesu yitegereza mu bantu bari bamukikiye, abona ntanumwe umushaka, bari bazanywe n’ imigati, gukira indwara, yitegereje asanga Zakayo ariwe wenyine umushaka.

Yesu abwira Zakayo ati” ururuka kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe. Yesu ageze kwa zakayo akomeza umurimo we, arabwiriza, Zakayo aratsindwa, abwira yesu, ati” nari umujura, ariko none uwo nambuye ibye ndabimuriha kane, kandi cyimwe cya gatatu cy’ibyo ntunze ndabiha abakene. Yesu nawe aramubwira ati”Zakayo uyu munsi agakiza katashye iwawe uri umwana wa Aburahamu, kandi umwana w’umuntu yazanywe no gushaka uwari wazimiye.

Ntawundi mutabazi ubaho keretse uwiteka.

None mwene data wumvise ibi,urumva uri mu mubano mwiza n’Imana? Imana ahantu ituye nihamwe honyine ni munzira yo gukiranuka. Uwasambanaga areke gusambana, uwibaga abireke uwibwiraga bibi bye abireke umunyabyaha areke ibyaha bye. Inzira n’imwe yonyine nuko wemerako uri umunyabyha ahasigaye ugahamya uwiteka akakugirira imbabazi ukaba mu bakandida b’abo izajya irengera. 

Ev. Jean Baptiste KANOBANA

 

 1,388 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: