Ibyigisho

Dore ishingiro ryo kubana n’imana Berthe NIYIGENA

0Shares

Amateraniro ya CEP ku wa 16 nyakanga 2018

Umwigisha w’ijambo: Berthe NIYIGENA        

Intego y’umwigisha”kwizera”

Umukristu wese akwiye ijambo ry’imana. Kugirango abashe kwizera no kongera gutekereza ku Mana. Umuntu wese akeneye kwizera, kandi kwizera si ibyihariwe n’umuntu runaka ahubwo ni ku mukristu wese cyangwa umwizera wese n’ubwo yaba ari mushya. Abaheburayo 11:1. Hatubwira kwizera icyo aricyo aho bibiriya ivuga ko kutubashisha kumenya n’ibitagaragara.

Iki gice kitwereka abatubanjirije uburyo bizeye Imana, kandi ntamuntu numwe wizeye ashingiye kubifatika kugirango bahite bizera. Ahubwo bizeraga Imana kuko iri hejeru yabyose. Kugirango izagaragarire muri bo. Mu bayizeye bose ntanumwe wigeze ashaka kugaragaza ububasha bwe cg imbaraga ze, ahubwo bararekaga imbaraga zayo zikagaragarira muri bo. Ijambo ry’Imana rirarema iyo ivuze iba inaremye. Ijambo ryayo ubwayo ni yo kuvuga kwayo bingana no kurema.

Aburahamu yari afite isezerano ryo kuzaba sekuruza wa mahanga atagira umwana numwe,ahari ibyo byaramushenguraga, amaze kumubona Imana iramugerageza imusaba kongera kuyimutambira. Aburahamu ntiyazuyaje kuko yizeye Imana akavuga ati “nubwo namutamba Imana ishobora kumuzura, nkamubona ari muzima. Niko byagenze yamugaruriwe nkuzutse kuko Imana ifite uko yabigenje imuha intama yo gutamba mukimbo cya Isaka. Rero kwizera kwacu gukwiye kugera kure cyane y’ibigaragara. Iyo Aburahamu aza gushyiramo imibare myishi cyangwa siyansi ntibyari bukunde.

Ijambo ry’Imana rirarema koko, tuzi kubivuga ariko bikwiye kuva mu magambo tukabishyikira bikajya mu buzima bwacu,tukabishyikira nibwo bigira umumaro. Kubara 13:30” Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose
kuhatsinda.”
31Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu,
kuko baturusha amaboko.” 32Babarira Abisirayeli inkuru y’incamugongo y’igihugu batase, bati
“Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy’umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni
barebare. 33 Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare
banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”

Hano abantu icumi bazanye inkuru y’inca mugongo, kalebu, azana inkuru nziza, gusa ntibamuretse abivuga kuko abo 10 bari abatware rero 2basigaye ntibari gupfa kuvuguraza abo benshi. Byatumye abisilayeli bivovota, basba kwishyiriraho umutware ubayobora akabasubiza mu Egiputa. Kwizera aha ntabwo kwagomba gushingira kubogaragara. Kuko Kalebu na Yosuwa ukwizera kwabo niko kwatumye abantu bemera gukomeza urugendo bakajya mugihugu lisezereno.”

Ibi ubishyize mu buzima bwacu biradusaba kubikura mu magambo, ahubwo bikajya mu bikorwa. Imana ntabwo ikeneye abantu bari kuvuga ibintu, ijambo rya yo ariko batari kubishyira mu bikorwa. Iyi minsi abantu benshi baba bavuga ariko batizera, batabishyira mu bikorwa. Umuntu utizera ntashibora kunesha ibyaha, gusa utizera yaririmba, yayobora, yakora ibindi bintu ariko ntiyanezeza Imana. Kandi kwizera ntigusaba igihe abantu bamaze mu itorero, ibikorwa bikomeye bakoze bituma abantu babashima. Kubara 14:11” Uwiteka abwira Mose ati “Ubu bwoko buzageza he kunsuzugura? Buzageza he kutanyizezwa
n’ibimenyetso byose nakoreye hagati muri bo?
Niba ukeneye ibikwemeza kugirango wizere Imana irebe nawe ubwawe, umuntu ubwe ni igitangaza cyatuma yizera Imana, kuba ubasha kujyenda, kuvuga, gukora, nubwo abantu bagerageza gukora ibisa nabyo ariko ntibihura, rero ufite impamvu yo kuyizera. Twite kuri iri jambo rivuga ko “utizera adashobora kunezeza Imana”, ibyo wakora byose utizeye, birangiriraho ntubasha kuyinezeza.

Puwuro yigeze avuga ati”sijye uriho ahubwo ni Yesu undimo bivuga ko ubudahangarwa bw’Imana bwari muri we, kubwo kwizera, kwe imbaraga z’Imana zamukoreragamo, ntabwo ariwe wagiraga icyo yikoresha. Ibi siyansi ntiyabisobanura, kandi ntibyemera ariko nibyo bikwiriye umukristu wukuri. Utari uwo kwamamaza ibyo adakora.

Abahebulayo 10: 38”Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.
Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”

Umukiranutsi w’Imana afite byose mu biganza bye kubwo kwizera. Ntacyo bitwayw ko dukoratukagwiza ibyubu buzima, ariko ubugingo nibwo bwigenzi kandi nibwo bwagaciro. Ubwo bugingo buzabonwa n’abakiranutsi, kandi ntiwaba umukiranutsi w’Imana utizera. Pawulo yaravuze ngo twitange, Atari ibindi dukwiye kwitanga, ariko ahubwo ari ukwitanga ubwacu twese kugirango imibiri yacu ibe ibikoresho by’Imana kandi tuba ibikoresho byuzuye nyakuri iyo twizera Imana nyakuri.

 1,284 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: