Ibyigisho

Dore ngiyi imigisha utigeze kumenya Jean Claude DUKUZUMUREMYI

0Shares

Amateramiro ya CEP Ku Wa gatanu 19/7/2019

Umwigisha:Jean Claude DUKUZUMUREMYI

Intego y’ijambo “Imigisha ibonerwa muri Kristu yesu”

Abafilipi 3:7-8

Abefeso 1:16-19

Ikibazo:njyewe ndi !uri kristu Yesu?niba ndi muri Kristu yesu bimariye ik?

Pawulo yasobanuye ko Imana yaduhereye imigisha hose muri kristu Yesu.

Iyi migisha ntikwiriye kwitirannywa ninzu, ubutunzi…. ahubwo ni ukubabarirwa ibyaha,aribyo rufunguzo, ruduhesha Kwakira bwa butunzi. Iyi migisha irenze uko umuntu ya yiyumvisha ,ahubwo isobanurwa numwuka ayisobanurira abana b’Imana,bakayakira

Kugirango umuntu asingire iyo migisha hari ibyo asiga, kandi kugirango abisige ni uko aba yabihishuriwe numwuka. Pawulo we yavuze ko ibyarinindamu ye yabifashe nkamase kubwo kuronka kristu. Muri ikingihe abantu bashaka ibyo bakora mu nzuby’Imana, bakanabyitirirwa, ariko batari bahweza, ngo bavane Amaso kubyisi. Ariko muri iyo migisha harimo guhishurirwaibyo twiringizwa n’iyaduhamagaye bituma tudahanaga amaso ku by’isi.

Mu baheburyao bavuga intwari zo kwizera ,amaso yabo yari yarahwejeje ,bagakura umutima Ku byisi batabitewe nububare, cg ubukene ahubwo ari ukubera ko imitima yabo yari yarahidutse igakumbura I juru.

Umuntu uza mu murimo w’imana atarazibukira,abibamo nabi kandi bakavunika. Abantu batigeze bahishurirwa, bakorera Imana bi jujuta nkaho yabafashe Ku ngufu,kuko baba batarashize inyota yibyo bahozemo. Yesu Kristu nawe yarafite ihishurirwa ry’umusaruro uzava gucungura umuntu, maze abasha kwihanganira umusaraba, nisoni zawo araducungura.

Kubera ntahishurirwa abantu bagezeho babyaza umurimonwimana inyungunz’imibereho. Hakenewe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa. Ibi nibyo pawulo yabwiye abefeso kugirango babashe gusobanukirwa nibyo Imana yiringiza abo yahamagaye. Icyampa umwuka w’Imana akaguhishurira ibyo yiringiza abera nubutunzi bwishi,ndetse nimbaraga zidukoreramo. Mu’ijuru batumenyera ibidukwirye bituma ubugingo bwacu Buba buzima, ariko iyi nzira ntabwo twayigwirizamo byose byo mu isi nkuko umubiri ubirarikira.

Nsenga kugirango Imana ihwejeshe amaso yawe y’umutima umenye ubutunzi butagira akagero, n’imigisha yageneye abayizera.

 810 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: