Amakuru

Dore uko Frank na Aline GAHONGAYIRE bahembuye imitima y’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

0Shares

Kuri uyu wa gatandatu, abaramyi Aline GAHONGAYIRE, Aimé Frank na Serge RUGAMBA bataramiye abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Mu ndirimbo zikunzwe na benshi nka Nzakubitsa ibanga, Ndanyuzwe za Aline GAHONGAYIRE, Ubuhamya ya Aimé Frank, nizindi, imitima ya benshi yongeye kunyurwa no guhembuka.

Ni mu giterane cyabereye kuri stade ya kaminuza, cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango y’ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda (FAE). Intego yacyo yagiraga iti “Kuba umunyamumaro mu gihe gisa niki” nkuko tubisoma mu gitabo cya Esteri 4:14. Cyatangiye saa saba gisozwa ahagana saa kumi n’ebyiri. Hagaragayemo kandi n’abandi baramyi bakomeye nka Emmy Vox ndetse n’umucuranzi Nzungu bafashije abitabiriye igiterane guhimbaza Imana.

Umwigisha muri iki giterane yari Prophète Jean Paul KAYONDO. Yibanze ku gushimangira uburinzi bw’Imana ku bantu bayizera. Ibihagurukiye kurwanya abizeye Imana ntibibashyikira kuko baba barinzwe nayo iteka. Ibibazo byose byaza ku mukristo bimusanga afite icyapa kibibwirango “Pass not” (ntibyemewe gukomeza).

Muri iki giterane kandi hanabayemo umuhango wo gushimira abayobozi bacyuye igihe b’iri huriro ryagiteguye, bahagarariwe GASHUGI Yves wariyoboye kuva 2019 kugeza ubu, ndetse no gusengera ku mugaragaro abayobozi bashya barangajwe imbere na  TUYISENGE Jean Felix.

Kurikirana uko byari byifashe mu mafoto.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bitabiriye ku bwinshi

Uko byari byifashe ubwo Aline GAHONGAYIRE yaririmbaga:

Mama wa Aline GAHONGAYIRE nawe ari mu bitabiriye iki giterane

Frank mu guhimbaza Imana yongeye guhembura imitima ya benshi. Dore uko byari bimeze:

NZUNGU yacuranze igisirimba afasha abitabiriye kubyinira Imana
Prophet Jean Paul KAYONDO ati “Ibibazo byawe bigusangana icyapa kigira kiti PASS NOT
Umuramyi Serge RUGAMBA
Umuramyi Emmy Vox yishimiwe n’abanyeshuri mu ndirimbo “Ntakibasha kurogoya imigambi yawe”
Alliance Choir/CEP UR HUYE ni imwe muma korali yaririmbye muriki giterane
Abayobozi bashya ba FAE UR HUYE basengewe kubw’imirimo mishya batangiye

 1,139 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: