Ibyigisho

“Dukwiye kugira ubwenge bw’Imana” Gahamanyi Jean Baptiste

5Shares

Kuri iki cyumweru tariki ya 24/03/2019 muri CEP UR Huye mu materaniro hari  umwigisha witwa  Gahamanyi Jean Baptiste, umukristu wo ku mudugudu  Gahogo-Ruvumera muri Muhanga yigishishe ijambo ry’Imana rifite intego ivuga ngo KUGIRA UBWENGE yifashishije Ijambo riboneka muri bibiliya  Imigani 3.21-22, 9.7-9 akomeza avuga cy’umubwiriza avuga ko  Igitabo cy’Umubwiriza ni igitabo cyuje ubwenge kandi gitinywa na benshi kuko intego yacyo ivuga ko ibintu byose ari ubusa, ibyo bigatuma batabona uko basobanura ubwo busa nyamara ni uko iyo mikorere yose iba itarimo Yesu ni kimwe rero n’imigani. Iki gitabo rero kigaragaza kwicuza kwa Salomo nyamara nta n’icyo afite yahindura ku byo yakoze (nta kintu kibabaza nko kwicuza ibyo utagifite guhindura). Ni ukuri iyo ubuze ubwenge Imana iragusezerera kuko ni ubutunzi itanga nta n’uwubusabye nk’impano yayo n’ikimenyimenyi mu gusenga kwa benshi ibasezeranya ubwenge abatabizi bakibwira ko ibapfobeje. Ese niba umuntu yaba afite ubwenge bwo kuba ataha akazi umusazi, mwibwira ko Imana ari yo yaha imirimo abantu batazi ubwenge? Kuko akenshi umunyabwenge agaragarira mu mvugo, imikorere… Ubu bwenge ni uburinzi bw’ubufite, iyo utabufite ugwa mu moshya bikaba byanagutera kurenganya Imana kandi ari wowe wizize. Umuririmbyi aravuga ati “Nuntunganiriza ubwenge nzanezerwa nzaguhimbaza…” kuko akenshi iyo umuntu akoreye Imana nta bwenge afite ntaba akiyihesha icyubahiro ahubwo arakiyiyambura, yooo Birababaj pe!!! Icyiza ni uko iyo Imana iguhaye ubwenge nta kindi wayiburana kuko byose ubikora mu gukiranuka. Imiruho myinshi abntu bafite ayiterwa no kutagira ubwenge, reba nawe umuntu akajya mu ishyamba akikorera inginga y’igiti ngo ari gusengera umugabo / umugore wamusize (ariko akongeramo ati “Mana sinzongera kumutuka” Umuswa agaragarira mu gupanga imishinga miremire atazarangiza: Yiruka yinjira aza gukizwa akiruka asohoka ajya mu byaha, atangira yemye agasoza yicaye. atangira yiyima( umukobwa yabwirwa ati “uzaze kunsura, na we ati ‘oya ndi umurokore’ “agasoza yitanze wese.) Nta munyabwenge ujya ukopera abaswa: kuri ubu umubwirizabutumwa akikora ati “Yesu ni umutipe ukaze” akabwiriza ataka umugore we muremure, w’inzobe… Abahanzi bose ki, indirimbo zabo ntiwamenya aho bazihimbira. Umwe ati “Satani ashishimure ingutiya, Imana itudodere iribaya, ese ubu ni ubuhe butumwa?” Kutagira ubwenge buteza intambara kandi izo ntambara zigatuma abantu badindira ndetse bakanasubira inyuma kurenzaho kuko n’Imana ubwayo iba iri mu murimo wo kukemura ayo makimbirane nta bindi yabakorera. Byaba ari nko gutera aho utatemye ibyatsi. Mu bumana bw’Imana ntabwo yasangira umuntu na Satani, Satani we yakureka ugakorera Imana ikajya ikwifashisha mu biraka ariko Imana yo ntiyakwemera ko uyikorera ukorera na Satani. Yewe mwana muntu saba ubwenge kandi ubukurikire rwose. Nk’uko urukundo ruri, rutuma umuntu asohoza amategeko yose y’Imana ni na ko ubwenge bufasha ubufite kunezeza Imana. Shaka ubwenge ni bwo uzagubwa neza mu buzima bwawe bwa buri munsi kandi niba udafite ubutanga ubanze umwizere by’ukuri nta kabuza azaguha ibyakugirira umumaro.

Gahamanyi Jean Baptiste yari umwigisha uyu munsi

 2,398 total views,  4 views today

5Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: