Ibyigisho

Dukwiriye kumera nk’Ibisukwa ku gicaniro Ev. Maurice

0Shares

Amateraniro ya CEP

Umwigisha: Maurice

Intego y’ijambo ry’Imana “kumera nk’ibisukwa ku gicaniro”

Abaroma 12:1-2 “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”

2timoteyo: 4:6 Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. 7Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
9 Gira umwete wo kuza aho ndi vuba”

Pawulo yakuze afite ishyaka ryo kuzaba umwarimu wa tewologiya. Akaba yarigiraga ku birenge by’umugabo witwaga Gamariyeli. Pawulo akirangaiza yarangije ahura n’inkuru y’umugabo witwaga Yesu. Bituma yumva agize ishyaka ryo kurwanira Imana kuko yarai yarizeko imana ari imwe kandi itabyara. Benshi bavuga ko yari umwanzi w’Imana ariko Yesu yavuze neza ati “igihe kirageze kandi kirasohoye ko bazabafata bakabarenganya kandi bakabica, uzabikora wese azumva ko akoreye Imana umurimo”. Akarengane katangiriye kuri Sitefano baherako baramwica. Bavuga ko isengesho Stefano yasenze ko ariryo ryakurikiranye Pawulo. Nuko yakomeje kurenganya abakirisitu, niko kwaka inzandiko akajya i Damasiko.

Ari munzira ajyenda benda gusohora yo batungurwa n’umucyo w’Imana yikubita hasi yubamye arangije yumva ijwi rimubwira ngo Sawuli Sawuli undengsnyiriza iki? Arangije aramubaza ati “urinde mwami nkagukorera?”Yesu aramwibwira nuko ahaguruka aho afashwe n’ubuhumyi bamwerekeza i Damasiko kwa Ananiya, amurambikaho ikiganza arahumuka aramubatiza. Nyuma yo kuva aho ajya mu butayu bwa Arabiya amarayo imyaka 3 yigishwa n’Imana. Nyuma yo kuvayo ajya i Yerusalemu atangira kuvuga ubutumwa, abayuda bumvise ko yahindutse bashaka kumwica, nuko intumwa ziramucikisha.

Nyuma yo kongera kuva iwabo i Taluso, kuko ariho yari yarahungiye, ari kubwiriza, umuntu umwe arahanura. Aravuga ati “hagiye gutera inzara nkiyateye ku gihe cy’umwami Kilawudiyo”. Niho bahereye begeranya ibintu babiha Pawulo na Barinaba ngo bajyemurire abera bo muri Yerusalemu, kuko nta mukene wabaga muribo.

Uyu Timoteyo bamusanze i Lisira, yakiriye ubutumwa bwiza, nyuma ubwo Pawulo yatangiraga gusura amatorero asanga yarabaye umukirisitu mwiza. Nyuma yuko afungiye i roma nibwo yongeye kumwandikira kuko yari afite inshingano yo gushumba umukumbi w’Imana. Iyo urebye usanga Timoteyo yari ataragera ku rwego amushakaho, nicyo cyatumwye asoza yahisemo kumutongera kugirango ibyo amutongereye azabyisangemo.

Imana ihamagara umuhamgaro umwe “kwera” kuko imana yabahamagariye kwezwa ntiyabahamagariye kwanduzwa. Kandi muri uwo muhamagaro itangamo akazi. Ariko muri ako kazi iyo utagakiranukiyemo, Imana ikwambura ibikwiriye ahubwo ikagusigira ibikenewe. Kuko harimo abononekaye imitima kandi bakamyemo ukuri, kuberako bibwira ko gukorera Imana ari inzira yo kubona indamu. Gukorera Imana ntabwo ari inzira yo kubona mo ibyo ushaka byose ahubwo ni inzira yo kugirango ubushake bw’Imana busohore. Pawulo yandikira Abaheburayo 10 aravuga ngo nicyo gituma mukwiriye kwihanganira mu mibabaro kugirango nimumara gukora iby’Imana ishaka mubone kwemerwa.

 Umuntu ufite intego y’ubugingo ntkigeragezo nakimwe atakihanganira.

Kuko ngeweho maze kumera nk’ibisukwaku gicaniro, ni Pawulo ubwe wabyivugiye. Amubwira nandi ko igihe cye cyo gutaha gisohoye, kandi ko yarwanye intambara nziza yo kwizera. Pawulo yavugaga ibintu biriho ntabwo yavugaga amagambo. Niho kubera intambara yarwanye kandi akaba yarakwiye kuba yarapfuye nicyo cyatumye avuga ati “sinjye uriho ahubwo ni Kirisitu undimo”. None aha uri uhari uhabareye nde? Icyampa aho uri ukahaba uhabereye Kirisitu. Ibyo dushyira imbere ntabwo aribyo bibiliya ishyira imbere, urugero nko mu gitabo cy’umubwiriza bavugako umunsi wo gupfa uruta uwo kuvuka. Icyindi nuko hari igihe usanga nanone ibiturushya ari iby’inda. Ikindi nuko uyu mubiri ugira agaciro kubera ibyo ubitse. nukuvuga ngo umubiri utarimo Kirisitu ni intumbi.

Muntambara yarwanye harimo no kwishimira mu makuba. Ariko aba Kirisitu ba none ntabwo amakuba ari ibyishimo byacu ahubwo ni umubabaro. Yavuzeko amakuba atera kwihangana kandi kwihangana kugatera kunesha. Abihishuriwe ko agiye ku gutaha, yirebye asanga nta mugayo numwe umubonekaho. Aravuga ati “amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro”. Ibintu byabaga kugicaniro byabaga byujuje ibintu bitatu: byabaga ari itungo ritagira inenge, cyagombagwa gutambwa rikemerwa, iyo kemerwaga cyavagamo umubabwe uhumurira Imana. None wowe mukirisitu urumva umubiri wawe wabera umubabwe uhumurira Imana? Igenzure urebe niba wahumurira Imana.

Abikiwe ikamba iryo gukiranuka, iryo umucamanza utabera azamuha. Ntabwo ari iry’ubugingo kuko ubugingo tubuhererwa mu isi ntabwo ari mu ijuru. Ibyiringiro dufite ntabwo tuzabibonera mu ijuru ahubwo tukiri no mu isi tubisongongezwaho. Kuko Petero yaranditse aravuga ngo niba mwarasogongeye mukamenyako agira neza. Ukiri mu isi umenya niba ukiranuka cyangwa niba uri guhenebera, ukamenya niba uzajya mu ijuru cyangwa i kuzimu.

Imana icyo ishaka ni uko dukora imirimo yose tumeze nk’ibisukwa ku gicaniro. Ibyo ukora byose. Baramu arahanura aravuga ati “ubu bwoko ntibuzabaranwa n’amahanga”. Icyo byari bishatse kuvuga ni uko mukirisitu atazigera agereranywa n’abakora ibyaha. Mu baroma baratubwira ngo dutange imibiri yacu ibe ibitambo bizima, byera kandi bishimwa na Kirisitu.  Ntabwo ari gutanga ibitekerezo, ahubwo ni umubiri wose, none ni ukubera iki Imana itabana natwe nkuko yabanaga n’abakera? Bo bariyangaga ntibakunde imibiri yabo cyane kubwo kuronka Kirisitu. Abwira abafilipi ati “nimugere ikirenge mu cyange nkuko nkigera mu cya kirisitu. None nibangahe bagera ikirenge mu cyawe mu Kirisitu we? Nibande bakwigiraho? Niba utameze nk’ibisukwa ku gicaniro saba Imana kugirango iguhindure nk’ibisukwa ku gicaniro. Kandi niba riko umeze, senga Imana ukomeze kumaranira kumera nk’ibisukkwa ku gicaniro kuko ariko Imana ibashaka.

Ev. Maurice
Amateraniro

 1,628 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: