Abaramyi b’itsinda rya El-Elyon Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye CEP-UR HUYE bagiriye uruzinduko kuri Radio Salus tariki ya 29/10/2023 saa 7:20 za mu gitondo. Ubwo bakirwaga mu kiganiro nk’abaririmbyi kandi b’abaramyi batangije indirimbo y’ijana na makumyabiri na gatatu (123) mu gushimisha Imana igira iti: “Yesu ni wowe musa mbonyemo amahoro nifuzaga.”
Basobanuye icyo EL-ELYON bivuze mururimi rw’ikinyarwanda bavuzeko bisobanura ngo “Imana isumba byose” biboneka mu itangiriro 14:22 “Aburamu asubiza umwami w’I sodomu ati “ Ndahirishije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumba byose, nyir’ijuru n’isi”.
Zimwe mu ndirimbo baririmbye harimo Insinzi yacu ikunzwe n’abatari bake, Mana uri uwera, Ntimwihebe. Bavuzeko imwe muntego yabo harimo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, bavugako Yesu yabakijije umuruho w’ibyaha ndetse ko bazahabwa ubugingo buhoraho. Ibyo bamenye kandi bizera bahisemo kubimenyesha abandi muburyo bw’indirimbo.
Mu ruzinduko bagize baherekejwe n’umuyobozi wa Cep UR Huye,
TURATSINZE Rodrigue.
Ubwo yabazwaga ibyerekeye uko ubutumwa bwiza bukorwa muri campus cyangwa icyaba giteganyijwe muri ibi bihe, yasubije avuga ko hagenda hakoreshwa uburyo butandukanye harimo gutegura ibiterane bitandukanye, ari ho yagarutse kuri Evangelical campaign (igiterane cy’ivugabutuma), igiterane ngarukamwaka gitegurwa na CEP UR Huye.
Mu ijambo rye yagize ati” buri mwaka nk’uko bisanzwe tugenda tugira ibiterane bitandukanye tugamije gufasha abantu batandukanye kongera guhemburwa aho tubitegura buri mwaka”
Yanongeyeho ko igiterane cy’uyu mwaka kizatangira tariki 11/11/2023 kigasozwa kuri 19/11/2023 kikaba kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye ndetse n’amakorari yo hirya no hino.
Aho yagize ati” muri uyu mwaka na bwo icyo giterane kirahari kandi tuzaba turikumwe n’amakorari atandukanye kandi akunzwe, turararika buri wese uzabishobozwa kuzitabira”
El-Elyon ubusanzwe na yo igira imbuga nkoranyambaga aho igenda inyuza ibihangano byabo, aho uramutse ushaka kubibona wanyura ku muyobora wabo wa you-tube witwa El-Elyon Worship Team.
Imana idushyigikire, kuko ariyo yatangije umurimo muri twe ninayo izawurangiza. Imana ihe umugisha committe ya cep barimo umwuka w’imana.