Amakuru

Ev. KUBWIMANA MAZIMPAKA Joseph atuganirije ku mpamvu 6 yesu yisinziriza mu gihe cy’imiraba yacu.

0Shares

Twifashishije imirongo yo muri Bibiliya ikurikira:

MARIKO 4:35 Yesu Aturisha umuraba mu Nyanja. Yesu yabwiye abigishwa ngo bajye hakurya nuko bageze imuhengeri bahura n’umuraba mwinshi barataka bagira ubwoba nyuma baramukangura aturisha uwo muraba.

Matayo 14:22-25, Yesu agendesha amaguru hejuru y’Inyanja. Abigishwa ba Yesu bafashe ubwato bamusiga imusozi nuko mu nkoko aza abasanga agendesha amaguru hejuru y’inyanja, babanza kumwikanga ko yaba ari umuzimu.

Impamvu 6 zituma Yesu asa nutwihoreye mu gihe cy’imiraba, amakuba n’ibigeragezo duhura nabyo.

1. Imana iba ishaka kudukebura

hari igihe umuntu agira ubuzima runaka bugatuma ahuga kuko bwamuryoheye. Urugero dusanga mu gatabo k’umugenzi, Mukristo na Byiringiro bageze ahantu bananiwe bagwa agacuho barasinzira bicuye bakomeza urugendo bageze kure Mukristo yibukako yibagiriwe umuzingo we  hahandi bari bananiriwe, byamusabye gusubira inyuma kugirango ajye gushyikira wa muzingo we aho yari yawutaye.

Abantu batangira bakorera Imana ariko nyuma bikarangira bakorera ibyubahiro bakishimira imigisha bahawe bakibagirwa Imana yawubahaye. Umwigisha akomeje aduha imfashanyigisho y’uko kuba wagira impapuro z’ubumenyi bwinshi (impamyabushobozi) sibyo byaguha umwuzuro muri wowe ahubwo umwuzuro uwugira wahawe umwuka wera. Niyo mpamvu Petero na Yohana babwiye ikirema bati ifeza n’izahabu ntabyo dufite ariko icyo dufite turakiguha haguruka ugende, ikirema cyahise gihaguruka kubw’umwuka wera bari bafite kandi iyo bagira ifeza ntizari kumuhagurutsa.

Iyo Imana ibonye ufite ibiguhugije kubw’urukundo rwayo yemera ko wababazwa kugira ngo wige kuyubaha ikabona uko iguha ubugingo.

2. Kugira ngo dushushanywe n’ishusho y’Umwana wayo Yesu Kristo.

Abaroma 8: 29-30; 29kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 30Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.

Hari abantu bagira ubwibone kabone n’iyo baba bari mu nzu y’Imana ukabona kamere yabo ni iyi isi mu bintu byose, Imana rero ishobora gufata bene uwo muntu ikamwambura ibyo bintu kugira ngo nibimushiraho yegere Imana  imuhe ishusho ya kristo.

2 Timoteyo 3:5; Abantu b’iki gihe benshi bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Dufite ishusho y’Imana by’ukuri byatuma tugira n’Imbaraga zihamya uko kwera kuruta uko hagwira abiyitirira Kristo benshi ariko batahindutse ngo babeho ubuzima nk’ubwe.

Abefeso 4:17; 17Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,

Umuntu mushya adufasha guhindukuka nk’uko Imana imeze. Petero we yavuze ko umuntu agomba  guhinduka akgera ku rwego rw’uko abo babanaga bazajya bamukwena kubw’uko badasa nawe bitewe nuko yahinduye ishusho agasa na Kristo.

3. Imana ishaka ko mugendana

Mika 6:8; Imana ishaka ko tugendana nayo twicisha bugufi. Yeremiya 2:17; Imana yabazaga umuntu iti: “Inzira ijya muri egiputa urayikoramo iki?”

Yosefu yafashe icyemezo gikomeye cyo kwanga gukora icyaha kuko yatinye Imana ati “natinyuka nte gukora icyaha kimeze gutyo Imbere y’Imana yanjye?” yatekerezaga Imana nkaho bari kumwe aho ari hose.

4. Kugira ngo tuzahumurize abandi

2Abakorinto 1:3; Hashimwe Imana Data wa Twese nyir’ihumure yo iduhumuriza kugira ngo natwe tubashe guhumuriza abari mu makuba yabo. Ntushobora kumva umubabaro w’umuntu runaka utaranyuze mu mubabaro arimo. Niyo mpamvu Imana yemera ko ubabazwa, ni ukugira ngo uzabere urugero abandi ubahumurize ubabere umugisha. Nubona uri gucishwa mu bikomeye rero uzajye uharanira gusobanukirwa icyabiteye ariko iyo ari Imana yabyemeye iba igira ngo izagukoreshe.

5.Kugira ngo igerageze kwizera kwacu igukuze.

1Yohana 1-4; 1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo 2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. 3Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo. 4Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.

Abigishwa bari mu mazi babona Yesu araje agendesha amaguru abigishwa bagira ngo ni umuzimu, bamenye ko ari Yesu Petero ati amusaba ko nawe yamwemerera nawe akagenza ko aramwemerera. Petero abikoze birakunda hanyuma umuraba wiyongereye Petero agira ubwoba kwizera kuragabanyuka atangira kurigita.

Kwizera kutageragejwe ntiwahamya ko ari uk’ukuri, niyo mpamvu Imana ishobora kukugerageza kugira ngo igupime. Ishobora kwemera ko utsindwa niba wiga kugira ngo irebe koko ko utakopera.

Aburahamu yageragejwe asabwa gutamba umuhungu we w’ikinege, Imana ibonye amaramaje kubikora iramubwira iti: “reka kwica umwana wawe menye neza ko unkunda kandi unyizera.”

Abigishwa ba Yesu bari bamenyereye iby’amazi, bari basobanukiwe gutwara ubwato ku buryo babashaga kumenya uko bakwitwara mu makuba yo mu Nyanja. Muri iki gihe hari ukuntu umuntu ahura n’ikibazo akumva ko ubumenyi afite bushobora kumurengera ntagire igihe cyo kwiringira Imana. Mushishikazwe no gusobanukirwa ijuru aho gufata umwanya mushaka amakuru y’ikuzimu kandi atariho mwerekera. Mwiterwa ubwoba n’iby’ikuzimu ahubwo mukomerere muby’ijuru nibwo ibyo(ibiteye ubwoba) niyo byaza bitazabanyeganyeza. Abigishwa babonye Yesu barikanze bamubona mo umuzimu, icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko bagiraga ubwoba kandi iyo ni intwaro satani akoresha kugira ngo anyunyuze kwizera mu bantu. Bagatakaza umwanya bareba ikibazo aho kwizera Imana kandi niyo iri hejuru ya byose.

6. Kugira ngo duhinduke

Imana ishobora kwemera ko umuntu ahura n’ikintu gikomeye ku buryo inzira zose yagerageza gukoresha ngo agikemure zakwanga, wajya gushaka abapfumu ngo bagufashe bikaba byapfa ubusa. Iyo ibyo byose birangiye utangira gushaka Imana Imana, ugashaka aho urusengero ruri. Bityo Imana ikaba irakwigaruriye.

Niba hari ibyo ubona bikugoye banza usobanukirwe icyatumye bikuzaho, ese byatewe nuko wateshutse ukava mu nzira y’Imana? Cyangwa nuko ari ishuri ry’Imana? Itekerezeho ufate umwanzuro, niwumva usabwa kwihana wihane niba kandi usabwa gusaba imbaraga ngo Imana igukomereze mu ishuri ryayo yemeye ko unyuramo uyisabe iraziguha.

Amen

 2,091 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: