Amakuru

Guca bugufi ni intwaro ikomeye yo gutabarwa n’Imana, niwumva ibi ntiwihagarareho!

0Shares

Shyira ubuzima bwawe muri yesu: Ev. Edissa MUKANSONERA, atuganirije ijambo rikora kumutima, 2Abami 6:5-7   Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.”6. Uwo muntu w’Imana aramubaza ati “Iguye he?” Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba. 7. Aramubwira ati “Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira.

Igiti kivugwa muri uyu murungo n’umusaraba wa kristo udufasha gusingira ibyo tutāri kuzabasha gusingira. Yesu akunda umuntu uvuga iby’intege nke ze afite, agahora abwira Yesu ko atamufite ntacyo yakwishoboza, pawulo intumwa yahuguye itorero ry’Abefeso mu bice bine avuga iby’abanzi b’umusaraba wa kristo kuri 13 aravuga ngo “nshobozwa byose na kristo umpa imbaraga,” kuki atavuze ko ari imbaraga ze se?

  Yesu ntakunda umuntu wirarira, wishyiramo ko byose abizi/abishoboye, ahubwo akunda umuntu uhora yibwira ko ntacyo azi. Umunyabwenge w’umugiriki sokarate (Socrates) niwe wavuze ngo ubwenge ni ukumenya ko ntacyo uzi, (the only true wisdom is in knowing you know nothing) nawe rero niwemera ko ntacyo uzi, ukumva nta Yesu Ntabuzima, mubwire ko umanitse amaboko kandi wemeye kuyoborwa nawe, hanyuma aragushoboza ibyo ukeneye gukora no kumenya byose. Amen

Iyo usomye muri Luka 15 abigishwa ba Yesu baterwa n’umuraba mwinshi babanza kwiyumvamo ko bashoboye kuwurwanya. Petero n’ubundi wari usanzwe amenyereye ibintu by’amazi, yigira umunyabwenge yumva ko ashoboye kuwurwanya, ariko byaranze imbaraga zabo zishize batakira Yesu wari wiryamiye mo aho mu bwato bamubwiza ukuri kose ko ntacyo bakwishoborera nuko kubwa Yesu, imiraba yose iratuza kuko ategetse.

mu buzima bwacu bwaburi munsi duhura n’ibihe bikomeye tugashaka kwicira inzira kugira ngo turebe uko twava mu kibazo vuba ariko burya sicyo gisubizo/siyo nzira yadufasha, icyadufasha n’uguca bugufi ukegera kristo ukamubwira aho intege nke zawe ziri akagufasha aho kwicira inzira, kandi iyi nzira yifunge muri wowe ahubwo uhabwe inzira nshya yo gushobozwa byose na kristo kuko aho ageze hose ibya yoberanye byose biratuza kandi bikamenyekana.

Iyi isi turimo n’inyanja kandi ubwato turimo n’itorero, kandi itorero ni wowe nange Yesu nawe aririmo. ariko kuba Yesu aririmo (ari muri twe) ntibivuze ko imiraba itazabura kuza, ahubwo wowe (ubwawe) emera ubwire Yesu kristo ko unaniwe kandi uneshejwe n’ibikunesha, hanyuma umukangure (usenge) aze niwe wagira icyo agufasha, Kandi ashobora no gusinzira kugirango arebe ko ukomeza kwemera ko ntacyo wishoboreye, ariko akeneye ijwi rihora rivugana nawe rimubwira aho intege nke ziri.

Yesu arababaye, abantu benshi bananiwe kumwereka intege nke zabo, bitumye bakoresha cyane ubwenge bw’isi (bwabo) ariko siko kuri, iyoroshye (more soft) kuko Yesu nawe akunda umutima wiyoroheje. Umutima wiyoroheje niwo lmana izamukana ikawushyira hejuru kandi ntawabasha kuwumanurayo pe, ariko iyo wizamuye ukoresheje imbaraga zawe (ubwenge) imiyaga iraguhanura/irakumanura pee.

Wiringire uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza kubuhanga bwawe kandi uhore umwemera mu migendere yawe yose, nawe azajya akuyobora inzira unyuramo (imigani 3:5-6) niwumva ibi ntiwihagarareho, umuntu wimbere agira ijwi rito rikongorera rikakubwira rikwemeza ibyo ukora byose bitari byiza kandi n’uwo murikumwe ntabasha kuryumva, ntiwihagarareho ahubwo bwira Yesu byose ni inshuti yawe, umubwire buhoro ibikuremereye n’ibiruhanya kandi arakunda ajya afasha abashavuye.. shalom shalom

 4,162 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: