Menya nibi

Gusengera mu butayu bimaze iki ku mukristo?

0Shares

Abakristo benshi bajya bafata umwanya bakajya gusengera ahantu hatandukanye hatari murusengero bisanzwe. Hari abajya gusengera aho bakunze kwita mu butayu ariho mu mashyamba, mu mazi mu buvumo n’ahandi henshi hatandukanye. Ariko hari n’abandi bantu basenga ariko ibyo kujya mu butayu ahantu hagaragara nkahagayitse ndetse hatari n’ubuzima bwiza bakaba batabikozwa.  Abo bakaba bizera kandi bavuga ko aho umuntu ari hose Imana imwumva kandi ninabyo. Abandi bati gusenga si ukwikebagura nta kujya kwiyicisha imbeho urara mu ishyamba kandi no munzu iwawe Imana yakumva. Twaganiriye n’abakristo batandukanye kugirango twumve icyo babivugaho nuko babyumva.

Tugendeye ku bitekerezo by’abakristo twaganiriye barimo ibyiciro bitatu: Aba mbere n’abakristo bajya gusengera mu butayu banazi akamaro kabyo, abandi n’abakristo basenga mu buryo busanzwe bumenyerewe batajya bajya mu butayu kuko batabishoboye ark kujyayo bakabona ntakibazo kirimo ku babishoboye, hari n’abatajya mu butayu kandi bumva gusengera ahantu nkaho ari ubuyobe no kwigora kuko Imana itumva abagiye mu butayu gusa.

Bibiliya itubwira ko Yesu yazamukaga umusozi agira ngo aganire na se Matayo 14:23. Ubundi gusengera mu butayu kwiza ni ukwiyanga ukibuza iby’umubiri wawe ushaka kandi ukunda ukiyemeza kuwukoresha iby’uburetwa, ntago umuntu akwiye kuzamuka umusozi ajyanwe no gusaba Imana ibiryo, imyambaro, nibindi byifuzo by’umubiri. Ahubwo gufata umwanya ukajya gusengera ahantu nkaho kwiza ni ukujyayo ufite gahunda yo kwegerana ndetse no gusabana n’Imana nkuko Yesu yabigenzaga.

 Usomye Bibiliya ubona ko abatubanjirije nka Dawidi, Mose, Aburahamu, Samuel, Paulo n’abandi bagiye babana n’Imana neza bakunze kujya bazamuka umusozi bakajya gusenga. Gusengera mu butayu bifitiye akamaro kanini ubuzima bw’umukristo. Iyi nimwe mu mimaro twavuga:

  1. Bifashaka umukristo kwihererana n’Imana

Umukristo nyawe ukunda Imana byukuri agomba kuba afata igihe cyo kubana n’Imana wenyine. Umuntu witwa uwa Kristo akwiye kubaho nkuko Kristo yabagaho kuko niwe kitegererezo cy’abizera.  Umukristo udasenga cg usenga nabi ntago anezeza Imana kandi umuntu wese uvuga ko akunda Imana atayiha umwanya wenyine ngo ayiramye, yibabaze atange umubiri we agire ibyo yigomwa aba ayibeshya.

  • Bifasha gukura mu mwuka

Abakristo benshi usanga badakura mu buryo bw’Umwuka ahubwo bakaba ingwingiri nkuko Bibiliya ibita, ugasanga umukristo abaho gusa yitabira gahunda z’idini abamo ariko ntafate umwanya wenyine ngo ahe Imana umwanya mu buzima bwe, agire ibyo yigomwa. Bene uwo mukristo ntago akura ngo ave ku rwego ariho ajye kurundi.

  • Bitanga ubwenge bwo kurushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana

Iyo urebye abantu bita ngo basobanukiwe ijambo ry’Imana, b’abahanga mu gusobanura ijambo, usanga ari abantu bagira ibihe byo kubana n’Imana cyane. Ntago wasobanukirwa ibyanditswe by’Imana utabana nayo cyane.  Imana ntishobora gukoresha umuntu utabana nayo. Birashoboka ko wasoma ibitabo byinshi ukagira n’uburyo usobanuramo ibintu n’abantu bakakwemera ariko utandukanye n’umuntu ubivuga afite n’Umwuka Wera w’ Imana. Kandi uyu Mwuka Wera abana nawe iyo ufata ibihe byo gusenga wenyine, nibwo ubona nizindi mbaraga ukajya uvuga ushize amanga.

Umukristo wumva ko gusengera aho ari bihagije ni umwana aba atarakura, si umupagani kuko Imana yumva buri wese naho ari; ariko aba akiri hasi mu buryo bw’Umwuka. Akwiye gusoma no kwiga neza ibyanditswe akamenya uko abatubanjirije babagaho nuko basengaga nuburyo bwose bakoreshaga basabana n’Imana akabigana. Ariko ibyo byose umuntu abikora bitewe n’ikigero cy’urukundo akunda Kristo. Urugero rw’urukundo ukunda Kristo niwo mwanya umuha. Iyo upfukamye mu cyumba cyawe ugasenga Imana irakumva ariko ntiwapfukama imbere y’igitanda ngo uhamare iminsi utararyama, ark iyo ugiye ku musozi cg n’ ahandi umubiri wawe uba wawuhinduye umucakara kubwo gukunda Imana.

Bibiliya iravuga ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana. Kujya mu butayu nikigaragaza ko wiyanze ukajya kwicwa n’imbeho mu ishyamba cg mu mazi naho iyo wigumira ahantu munzu gusa uba ugikunze umubiri wawe. Ibyo wigomwe ngo usabane n’Imana nirwo rwego uba uriho mu buzima bw’umwuka.

Igikuru muri ibyo byose Bibiliya muri Yohana 4:23 iravuga ngo “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri, basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” Uburyo usengamo bwose aho usengera hose, ujye usengera mu Mwuka no mukuri.

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

 2,686 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: