Mu iteraniro ryo kuri uyu wa gatanu, tariki 16/03/2019 , Umwigisha yari NSHYIMYUMUKIZA Francois yigishije ikigisho gifite intego ivuga ngo “ Gushishikarira kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe”, yatangiye asoma Urwandiko rwanditse na Yuda [dukunze kwita igitabo cya yuda ] cyose kuko ni igitabo gito kifite igice kimwe n’ imirongo makumyabiri nine.
Amaze gusoma, yatangiye avuga ko tugiye kwiga iki gitabo, akanavuga nicyo gifasha umukristo w’iki gihe, yavuze umwanditsi w’iki gitabo ko yatangiye asuhuza kandi ngo yuda atekereza Yesu nk’ umutware, umutwe utwara itorero ntabwo atinyutse kumureba mu masekuruza yo mubiri ( 2 abakorinto 5:17)
Akomeza avuga inyigisho zari zugarije itorero ry’ icyo gihe ko zari izo guca itorero ry’ Imana intege aribwo yababwiye ko yarashatse no kubahugura, umwigisha yahuguye abakristo ababwira ko umuntu udasoma bibiliya aba adakunda Imana kuko niba umuntu mukundana mu isi akwandikira ibaruwa yaba ku mbuga nkoranyambaga ukihutira kuyisoma ariko ukaba umunsi cyangwa iminsi itatu utabasha gusoma ijambo ry’ Imana kandi ariyo baruwa yaduhaye yabihamije avuga ati” URATUBESHYA RWOSE”.
Yakomeje avuga ko turi abigishwa b’isezerano rishya , yifashije umurongo uboneka 2 abakorinto3: 6 havuga ngo “ Niyo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya batari ab’ inyuguti, ahubwo ni ab’umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo. Kugirango abakristo basobanukirwe neza yabanze kubasobanurira icyo isezerano rishya aricyo,yabisobanuye yifashije umurongo uboneka muri bibiliya muri luka 22:20-21 havuga ngo” N’igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati” iki gikombe ni isezerano rishya ryo maso yanjye ava ku bwanyu” yavuze ko ubu isezerano rishya ko ari amaraso Yesu kristo yaducunguje ku musaraba i Gologota.
Yagarutse ku ijambo “kwizera” ryavuzwe muri iki gitabo cya yuda, yarisobanuye yifashishije bibiliya akoresheje ijambo riboneka mu baheburayo 11:1 rivuga riti” kwizera n ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bizaba”, yavuze ko gutandukanye no kwizera ku impano Paulo yavuze. Yakomeze avuga ko bibabaje kuba twizera Imana bituzuye, kandi byaba byiza dukomeze kurinda ibyiringiro byacu byuzuye kugeza ku mperuka, yavuze ko kuba tutizera Imana neza biterwa n’imidugudu tutarimukamo nkuko Henoki yabikoze kubisobanura neza yatanze urugero avuga ati niba uri umukristo akaba agikora ibikorwa bimeze nk’ ibya bisi (gusuhuzanya cyangwa imivugire) ntabwo urimuka mu mudugudu wahozemo.
Yashoje agira ati” Imana rero ibasha kurinda ikibitsanyo twayibikije kugeza kuri wa munsi tuzajya mu ijuru ariko natwe tukwiriye kurinda ibibitsanyo, tubirindishije umwuka utubamo, rero turwanire ibyiringiro byacu twahawe bikomeye, ntitukinubire umurimo w’ Imana.