Ibyigisho

“Gutegereza Uwiteka tutarambirwa” Ev. Nizeyimana Samuel

0Shares

Umwigisha: Ev.Nizeyimana Samuel

Intego y’ijambo: GUTEGEREZA UWITEKA TUTARAMBIRWA

Imfashanyigisho:Yohana 5.1-8, 1Petero 4.19

Mu buzima busanzwe uburwayi burababaza kandi butuma nyirabwo asuhuza umutima, mbese akabura ibyiringiro ninayo mpamvu tutazuyaza ko bariya babaga ku kidendezi bari bababaye rwose.

Hari ubwo rero bibaho, uyu urwaye akabura kirengera (inshuti, imiryango…) kugeza ubwo Kristo ubwe yiyizira akaba ari we wikorera imirimo kuko ari we MURENGEZI wababuze kirengera.

Umukoro ukomeye ku murwayi, ni ukwihangana agategereza ikizaba kandi agakomezanya umutima wizeye kuko bituma ubwo buba ubusa.

Ubabazwa na byinshi, ariko ikinezeza Imana ni uko mu bikubabazahaganzamo ubushake bw’Imana kuko icyo gihe uba ubonye uburyo bwo kuyibitsa ubugingo bwawe.

Humura rero kuko kubabazwa kwawe kw’igihwayihwayi kudakwiye kugereranywa n’ubwiza ubikiwe niba koko warizeye by’ukuri.GUTABARWA KUVA KU WITEKA!!!!

 1,400 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: