Ibyigisho

” hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” Mukiza Yvan

0Shares

UMWIGISHA:  Mukiza Yvan

MATAYO 8:15

1 PETERO 5:6

1abakorinto 3:18

INTEGO: hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo

Umwigisha yagarutse kukuntu Yesu yatangariye umutwari uboneka mu igitabo cya Matayo 8:5-13 wari  ufite kwizera kuko yabwiye Yesu tegekera aho uri umugaragu wanjye arakira kuko ntabwo yarafite gushidikanya kuri Yesu kuko yasobanukiwe neza uwo Yesu kristo  ariwe aha umwigisha yavuze ko Yesu ari kutwibutsa ko ari we wadutoranyije atari twebwe twamutoranyije rero abakristo bamwakiriye tureke kumuha gahunda(condition) z’ ukuntu atuyobora rero ntabwo ari Yesu uzaca mugufi ni twebwe tugomba guca bugufi noneho umuntu ushaka kubona ubwami bw’Imana agomba kuba umukene mu mutima bizatuma aca bugufi kuko aribyo Yesu akunda.

Yagarutse ku kuntu umwigisha Paulo yakunze kuvuga ngo njyewe ndi imbata ya kristo kuko yari yarasobanukiwe neza ibyo arimo.Satani ajya ashukisha abantu ko hari icyo bamaze kumenya bigatuma batangira kwibaza ku Imana yifashishije umurongo uboneka mu igitabo cya mbere cya bakorinto 3 :18

Yongeye kuvuga ku Itorero ry’iradokiya ukuntu ryabanje kumenya Imana ariko nyuma rikaza kwibona rikababaza Imana yabwiye abakristo biraganzirwa ko Imana izatugaya kubera ubwibona bwacu

Abaheburayo 6:1 hagira hati” Nicyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo,tukigira  imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose,twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana”.ibi bitwereka ko tugomba kwimuka aho turi kuko ari ahandi heza haruka aho turi aha abakristo bajya bibesha ko aho bari ariho hanyuma oya ibi sibyo ahandi heza haruta haho uri kandi ushatse Imana neza utayiryarya yahakugeza.

Yongeyeho ko tugomba kumenya ko ari we Mwami w’abami kuko ari nawe mukwe nkuko Petero yabigenzaga yanakomoje ku itorero ry’atonayi ukuntu ryabonaga Imana nk’igishushanyo Ariko Paulo yababwiye ukuntu ibyo bazi ko atari ko biri ibi tubisanga ibyakozwe n’intumwa 17:24-27 bigaragara ko bari barayifashe uko itari umwigisha Yvan yakomoje ku murongo wa 27 avuga Imana yadukirishije ibi bintu buri wese atabasha kumva ariko bisaba ko ubanza guca bugufi ukumva ugiye gushaka Imana kandi ukaba wemera ko uzemera gukoreshwa nayo.

 1,464 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: