featured image
Ibyigisho

Hari ubuzima bushya bubonerwa muri Kirisitu Yesu. J Claude DUKUZUMUREMYI

0Shares

Amateraniro ya CEP kuwa 5 mutarama 2020

Umwigisha: J Claude DUKUZUMUREMYI

Intego y’ijambo:  “ubuzima bushya bwo muri Kirisitu Yesu”

Abefeso 2:3- 6 “ 1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. 4Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu

Abaroma 12:1-2 “Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

Mbese abibaza ngo ubuzima bushya ni iki? Ni amahirwe umuntu aba yongeye kubona abuboneye muri Kirisitu Yesu, akamuha ubugingo bushya. Mu buzima busanzwe iyo haje ikintu gishya gisimbura icyari gihari biba bivuze ko icyari gihari kitari gifite akamaro, gishaje c cga kikirusha ubwiza

 Ni iyihe mpamvu haje ubundi buzima bushya? Bivuze ko ubwo buzima bwa mbere abantu barimo kujyenderamo bwari bupfuye. Iyo usamye uhereye mu gitabo k’itangiriro ubona urugendo rurerure rwagiye rukorwa kugirango umwana w’umuntu acungurwe. Kuko Imana icyimara gushyira Adamu na Eva muri Edeni Satani yararebye abona ko ikintu gishobora gutandukanya Imana n’umuntu burundu ari icyaha. Kuko ijambo ry’Imana rivuga neza ko ibihembo by’ibiyaha ari urupfu. Yumvaga atandukanije umuntu n’Imana burundu nubwo yari igiye kubigeraho ariko sibyo nanone.

Ingaruka z’icyaha zageze ku muntu. Kuko bibiliya ivugako batari bambaye bisobanuye ko bari bambaye ubwiza bw’Imana. Nyuma yo gukora icyaha, ubwiza bw’Imana bwarabahunze. Icyintu icyaha kigukorera ni ukukwambura ubwiza bw’Imana.

Icyakabiri, umwana w’umuntu yirukanywe mu ngobyi ya Edeni, ikigaragara ni uko Satani yari atangiye kugera ku mugambi we. Nuko Imana imwirukana muri cyanya (presence) cyayo ikirindisha abakerubi bafite inkota kugirangpo atazarya ku giti cy’ubugingo kuko yari yamaze gususugura Imana. Icya gatatu yatakaje ubwenge. Ubwo bwenge yobu arabuvuga ko ari ukubaha Uwiteka, aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko ku jijuka.

Icya kane yatakaje ubutware. Kuko Imana imurema yamuremanye ubutware ngo atware ikintu cyose none ubu ibyinshi biramutwara, niyo mpamvu muri iyi minsi uhura n’umuntu akakubwira ati gusambambana byarananiye kubireka, ni ukubera ko umuntu aba yaratakaje umuha ubutware. Ariko uko byagenda kose utakiri kumwe n’Imana ntabwo wazigera ubitegeka.

Satani atangiye kunezerwa ko atandukanije umuntu n’Imana nibwo urukundo rwayo rwahise rugaragara. Kuko Imana ibonye ko umuntu agiye kuzimira burundu yerekanye ko ishaka kumugarura mu cyanya cyayo. Kuko mu itangiriro Imana yica inyamaswa ikambika Adamu na Eva bisobanuye uwarikuzaza kuducungura ariwe Kirisitu kugirango atange ubugingo bwe acungure umuntu. Ibyo bitungura Satani. Aya niyo mahirwe ya kabiri yabonetse, ariyo abantu bafata uko bishakiye ariko niyo azashyirisha abantu mu rubanza.

Imigani 8:29-30kirisitu agaragaza neza ko ibineza neza by’Imana ari ukugirango izabane n’umuntu” aribyo Satani yarwanyaga. Hari ibintu byinshi cyane Imana yagiye ikora kuko umuntu yakomeje kuba mubi, bijyeranaho yagambiriye kumurimbura ikamuvanaho, aribwo yabonaga Nowa nk’umukiranutsi, imutegeka kubaza inkuge ariyo bagaombaga guhungiramo, nayo yashushanyaga ubuhungiro bwa nyabwo umuntu ashobora guhungiramo akaga kose gatewe na Satani, aribwo Kirisitu Yesu. Ariko muri iyi minsi ntabwo abantu bari kubwira abantu kwinjira mu buhungiro, buzima, ahubwo barabwira guhunga ubukene nibindi ariko ubuhungiro bwa nyabowo ni Kirisitu. Uku niko byagenze ku bwa Nowa kugeza ubwo umwuzure wabatunguye bakarimbuka.

Tugeze mu mwaka abantu bari kwishimiramo ariko umuntu wese yari akwiriye kwicara agafata umwanzura wo gukurikira Kirisitu neza, adakeba keba , cyangwa ufite intege nke agasanga abatambyi bakamufasha, kuko ni umwaka Imana itwongereye kugirango dukosore ibyo mungeso zacu zidatunganye.

Iri ni irengayobora ikintu Imana yakoze (kohereza Kirisitu). None rero nubwo ukora ibyaha Imana ikakwihorera, ntukagirengo ntabwo Imana ikubona. Kuko kubura ubwenge kw’abantu amakosa yabo agenda yiyongeranya imbere yayo. Nubwo abantu benshi bakemeranya bakeza  umurimo mubi ntabwo bivuze ko Imana yatubona nk’abakiranutsi, kuko ntabwo iba yabuze uko igenza. Kubw’urukundo rwayo ntiyahwemye gushaka uko icungura umuntu. Niryo isezerano rishya ariryo twahawe kubera Yesu. Kuko yari imaze kubona ko ibitambo ntacyo byatumariye. Yesu araza avukira mu mugore, avuka mu buryo bworoheye buri muntu wese kugirango amwisangemo, ntakindi kiraro, cyabasha gusiba umworera uri hagati y’umuntu n’Imana usibye amaraso ya Kirisitu.

1korinto 15: 22 “nkuko bose bazaniwe gupfa na Adamu ninako bazaniwe kubaho na kirisitu”. Uku ariko kuva mu gisekuru cya Adamu tukimukira mu gisekuru gishya cya Kirisitu. Hari ibintu bidashoboka, gushakira imirimo y’uwazutse ku muntu utarigeze apfa. Ibi bireze mu matorero menshi aho abantu bari kwihangisha gukora imirimo y’abantu bazutse kandi kamere zabo zikiri nzima. Ntibishoboka nimba kamere yawe itarapfuye ngo ihambwe uzukire mu gisekuru cya Kirisitu. Pawulo yaranditse aravuga ngo abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Imana. Rero ntiwakora imirimo y’umwuka kandi kamere yawe itarigeze ipfa. Impamvu ubona biri kujyenda bikugora ni uko kamere yawe itari yapfa. Kubera hari kamere abantu bagiye bagundira mu mitima yabo, bituma bajyenda bahanga utundi dushya tudahishuwe n’umwuka w’Imana ahubwo ari utuzanwa n’abadayimoni. Ni imikorere ya Satani.

Umva ikikintu, ntabwo umwana w’umuntu ariwo kitegererezo cyo gukizwa. Nubwo ufite ibyo wamureberaho, ntabwo ariwe kitegererezo, cyo kugenderwaho. Ikitegererezo ni Kirisitu wenyine. Kuko abantu muri iyi minsi barimo bajyenda bagushwa n’abantu basanze bakuze mu ma dini. Ariko Pawulo arandika aravuga ati “natwe yaratuzuye idukuye mu mirimo yacu mibi ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi iduhindurana bazima na Kirisitu uwatuzuye niwe kitegererezo.

Iki ni igihe dukwiriye kwibaza, tuti “mbese imirimo yacu dukorera Imana irayibona, mbese tubiziranyeho nayo, cyangwa nink’ibyaya nkone yasomaga umuzingo Filipo yayibaza ati “mbese ibyo usoma ibyo urabyumva?” imusubiza igira iti “mbese nabyumva nte ntafite uwibisobanurira” abantu bari gukorera Imana badafite ibyiringiro byo kuzabona ubugingo. bimeze nko guca umugani kumanywa y’ihangu. Ng

Ikibereye kiza umuntu ni uko ahinduka, gakora umurimo w’Imana akiranuka, nubwo kuwukora atari igisobanuro cyo kugwiza ibyo ushaka byose, ahubwo ikingenzi ni ubugingo. Ngwino ugura ne na Kirisitu, utange kamere yawe igiye ku kurimbuza, nawe aguhe ubugingo buhoraho.

Pawulo ati “ariko ntimwishushanye n’abiki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya”. Kuko hari igihe umuntu ahinduka ariko ntahinduke rwose. Hanyuma imbaraga zagukuye hahandi kure ninazo zakubashisha kunesha burundu. Kuko muri Kirisitu Yesu harimo imbaraga zibashisha kunesha byose, kuko impamvu wumva bidashoboka ni uko ukiri hanze. Kuko ibitambo byinshi by’indirimbo n’amashimwe avanze no gukiranirwa, ntabwo bishobora kunezeza Imana, gukora imirimo myinshi itegetswe n’ababpasitoro udafite gukiranuka muri wowe nta gisobanuro bifite imbere y’Imana. Niba bitabaye ibyo umugabane wawe umeze nk’uwindaya itarigeze ihinduka, cyangwa babandi bahinyuye ubutumwa bwiza. Imbere y’Imana nta kazuyazi kahaba urashyuha, cyangwa ugakonja.  Ibyaba byiza ni uko umuntu yerura.

Birasanaho abantu bari kwishyiriraho isezerano rya gatatu ryo kwicungura nkaho amaraso ya Yesu ntacyo yabamariye. Aho abantu bari kwihimbira gukiranuka ko mu butunzi bwinshi, cyangwa ibintu abantu batanga mu nzu y’Imana bigatuma bakora amafuti ntamuntu wabakoma, abandi bakitwaza imyanya y’ubuyobozi. Ariko ntabwo ibyo byose abantu bishingikirijeho byatuma bakizwa. Uyu ni umurimo w’Imana ntihakagire uwikomanga mu gatuza ngo avuge ngo ninge bishingiyeho. Ongera wigenzure kugirango urebe ko wahindutse, kugirango n’iby’Imana yakubwiye bizabashe kugusohoreraho. Ahari uyu mwanya ni ukugirango wisubiremo n’imigisha Imana yakujyeneye izabashe ku kugeraho. Hinduka ube mu buzima bushya ubwo Kirisitu yaguteguriye

abanyamuryango ba C UR huye mu materaniro
umwiggisha J Claude DUKUZUMUREMYI

 1,698 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: