Ibyigisho

“Ibanga ryo kwishimirwa n’Imana, kwicisha bugufi”Mediateur NIYONIZERA

0Shares

Amateraniro ya Cep ku wagatanu 27 nzeri 2019

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana: NIYONIZERA MEDIATEUR

Intego y’ijambo: “kwicisha bugufi

Imigani 15:33”Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.”

Luke 14:7” Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati 8 “Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro 9maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n’isoni ujya kwicara inyuma y’abandi bose. 10Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y’abo mwicaranye musangira, 11 kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” 12Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. 13Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira n’impumyi, 14ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”

Nibintu bikomeye cyane kubwira umuntu ufite akubahiro gake, kuko abantu bahora bagishaka. Yesu abwira abantu akoresheje inkuru y’umvikana, avuga kubintu umuntu wese ahita yumva. Yarimo abwira abantu ati” nuramuka utumiwe mu birori ibyo aribyo byose, ntuzajyende uhite ujya mu bimbere kuko utazi umubare wabatumirwa. Iyo wagiye ukicara mu ntebe zimbere ariko utazi umubare wabantu batumiwe kuko hashobora kuza ukurusha icyubahiro, bakakuhakura.

Yesu aravuga ati” byazaba icyimwaro mu gihe baba baguhagurukije, ariko nanone bizaba ibyicyubahiro mugihe wagiye ukicara inyuma, maze uwagutumiye akaza akakubwira ati” ngwino mu byicaro baguteguriye.” Yesu yongera kuvuga ati” kandi nimukoresha ibiriori, ntugatumire bene wanyu, ninshuti zawe zabugufi, kuko ibyo nubikora uzaba ubikoreye kugirango nabo nibakora ibindi nkabyo bazagutumire ahubwo ujye utumira ibirema, nabacumbagira kuko ingororano yawe iri mu ijuru kumunsi w’umuzuko.

Niba umuntu akeneye icyubahiro cyane, ijambo ry’Imana ritubwira ko abashakisha ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Ariko hari n’abandi bishyira hejuru, ibyo nibyo bibanziriza kugwa. Dore ibyiciro biri munzu y’Imana.

Hari ibyiciro bibiri:

Impano n’umuhamagaro. Hari aba barabyize mu ngeri zose, hari n’abandi Imana iba yarahaye impano ntaruhare babigizemo, kuko Imana yashakaga kuzabakoresha.  Muri iyi minsi abantu benshi bari kwitiranya umuhamagaro n’impano. Kuko hari ababyiga n’abandi babihawe n’Imana bamwe bakabikoresha kunyungu z’Imana abandi kunyungu zabo. Ariko Pawulo yandika yaravuze ati” muzirikane guhamagarwa kwanyu kuko ab’ubwenge bahamagawe Atari benshi. Kandi yahamagaye bene abo kugirango ikoze isoni abanyabwenge nabiyita bo. Kandi nitwe bo mugihe cyanone nkuko nabicyogihe cya Pawulo bari bahari.

Ubu abantu basigaye banariza bagashyira ijambo ry’Imana mubice bitandukanye aho kumvira umwuka ngo bumve icyo ibashakaho.

Luka18:9-14” Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko bakiranuka, bagahinyura abandi bose. 10Ati “Abantu babiri bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari umukoresha w’ikoro. 11“Umufarisayo arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha w’ikoro. 12Mu minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse byose.’ 13“Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ 14 Ndababwira yuko uwo muntu yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

Nuko abantu baza bakareba kubandi bakajyenda birata ibyo bakora nibyo bakorera Imana, aho guca bugufi. Ariko muri iyi nkuru bibiliya itubwiye ugaragara nk’umunyabyaha we acabugufi agasaba Imana imbabazi.

None Imana iratubwira ko dukwiriye kwicisha bugufi, dusabe Imana iducishishe bugufi, kuko birakomeye. Ntitwifate uko tutari. Dukwiye kuba ab’umumaro duhindure Isi dushimgiye ku Ijambo ry’Imana. Ridusaba kwicisha bugufi tukumvira icyo idutegeka.

 2,284 total views,  6 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: