Amakuru Ibyigisho Menya nibi

Ibi bintu birashimishije, irebere nawe icyo umushumba mukuru Pastor Ndayizeye Isaie yaganirije abari mu gitaramo cyo gusengera abayobozi bashya ba CEP-UR HUYE CAMPUS

0Shares

Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu murimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi (Yesaya 1:16), kuri uyumunsi twagiriwe umugisha wo kubana n’umushumba mukuru ariwe Pastor Ndayizeye Isaie muri uyumuhango wo gusengera abayobozi, sibyo gusa ni nawe wari umwigisha w’Ijambo ry’Imana kuri uyumunsi wakibaza uti “byari bimeze bite.”

Pastor Isaie mu ijambo ry’Imana agira ati “igihe yesu yatangiye ivugabutumwa nibwo yavuze aya magambo kandi ninako yavuze agiye gusubira mu ijuru (Matayo 4:17-23). Yesu araduhamagarira kugira umutima wuzuyemo ubwami bw’Imana kuko ubwami bw’Imana buhatira buri wese kubana n’abantu neza, umwanzi ahora abirwanya kuko na yesu nyuma yo kubatizwa yajyanywe mu butayu hanyuma umwanzi amusangayo, ariko ibyiza nuko Yesu yamutsinze no mu butayu, umwanzi atugeragereza mu butayu aho abantu batabona, ariko uri muri yesu abasha ku muntsindirayo, wakibaza impamvu ituma umwanzi ahora yifuza ko watsindirwa mu ibanga?

Umushumba mukuru Pastor Ndayizeye Isaie

Yesu yatsindiye umwanzi mu butayu ntakintu nakimwe gihari niyo mpamvu nawe ugomba gutsinda umwanzi kuko ufite yesu muri wowe, Ese koko ari muri wowe? Tumenye umuryango twinjiriyemo tuza mu gakiza, gusa umuryango w’ibanze ni uwo kwihana ibyaha, uwo iyo uwuciyemo ubonamo ibyiza by’ubwami kuko niwo muryango banyuramo kugira ngo bagere/ buzure ubwo bwami, hari abaje bazanwe no kwihana ibyaha ariko hari n’abandi baje kubw’ibibazo byabo, ariko yesu we aratubwira ngo hahirwa abakene mu mitima yabo, ariko si abakene mu byumubiri yavugaga abakene bakeneye ijambo ry’Imana kugira ngo babashe gukira.

Yesu yavuze ku mugani w’ umubibyi wasohoye imbuto agiye kubiba, zimwe zaguye mu mahwa, izindi munzira, ndetse no ku kara, Umugani w’umubibyi uvuga imikurire y’imbuto ukurikije ubutaka zabibwemo. Yesu yakomeje ku basobanurira ibyerekeye imbuto zaguye mu nzira agira ati “Abo ni bo bamara kumva ijambo ry’Imana, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.” (Mariko 4:15).

Nk’uko ubutaka bwo mu nzira nyabagendwa buribatwa n’abantu n’inyamaswa bugakomera, ni ko n’umutima wuzuye ibirangaza by’ isi n’ibinezeza by’ibyaha umera. Kubera imigambi mibi yuzuye kwikunda no kwikubira, umutima unangirwa n’ibihendo bibi by’ibyaha. (Abaheburayo 3:13.), Abantu ntibamenya ubukene bwabo cyangwa se akaga barimo. Birengagiza ubutumwa bw’ubuntu nk’aho ari ikintu kitabareba, nk’uko inyoni zitoragura imbuto zigwa mu nzira.

Ni ko Satani adaha imbuto nziza zabibwe mu mitima akazimaramo. ijuru banoza imitima y’abantu ngo bumve ubutumwa, umwanzi we aba ari maso ngo atume ubwo butumwa butubera imfabusa. Satani yuzuza ibitekcrezo inyungu z’isi, agatera mu bumva ubutumwa ibitekerezo by’ihinyu (guhinyura), kunenga no gushidikanya. Ndetse n’igihe imvugo y’umubwiriza ishobora kuba atari nziza ngo inezeze abamwumva, usanga iryo hinyu rituma ukuri Imana yifuzaga kumenyesha abantu kutagira icyo kubamarira.

Abaragwa b’ubwami n’abantu bihannye ibyaha bera imbuto kubw’ijambo, kuko buzuye ubwami kandi bera imbuto no mubatari bihana. Tube aho turi ariko tuziko atari iwacu, nidukora tumenye ko hari undi utugenzura (supervisor) niba umwanya (position) urimo utari kugaragaza ubwami bw’Imana uri guhombera ijuru. Umugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami bwatubera impuguro,  umwami yatumiye  abantu ngo baze mu bukwe bw’umwana we hanyuma banga kuza arongera arabatumira abinginga ariko ntbabyitaho, umwami yabahaye byose barangije amaso yabo ajya kubyo bahawe ntibongera kureba umwami wabibahaye.

Byatumye umwami ababara maze abagabaho ibitero kuko bari bamwibagiwe (matayo 22:1-14), Ese nawe aho niwaba uhugiye kubwo Imana yaguhaye ( amashuri, akazi ndetse n’ibindi) bikaba bituma utangiye kujya uyiburira umwanya? Niba ariko bimeze, saba Imana imbaraga.

 1,308 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: