Ibihe byiza bya Evangelical Campaign 2024 muri cepurhuye byatangiye ntucikwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo Cepurhuye yatangije Igiterane ngaruka mwaka cy'Ivugabutumwa (Evangelical Campaign) gifasha benshi guhembuka mu buryo bw'umwuka .Insanganyamatsiko y'iki giterane cyo kuri iyi nshuro iragira it" Urubyaro rw'Imana Umucyo w'isi (Abefeso 5:8)

Ni umugisha ukomeye cyane kubana na Rev. PST. BINYONYO MUTWARE Jeremie, Korali La source y'i Rubavu, n'andi makorari yose yo muri CEP UR HUYE. Tubahaye ikaze muri iki giterane kiza cy'ivugabutumwa.

Korari Elayo cepurhuye iririmbye indirimbo yibutsa umugisha wo kuba mu nzu y'Imana hari amahoro yuzuye, benshi bahabonye ubuturo bati" Nta handi tuzibera atari mu nzu yawe" Mu nzu y'Imana ni ho honyine huzuye umutuzo n'amahoro ataboneka mu isi.

Korari Enihakore idukumbuje ku gihugu cyo mu ijuru kuko ari ahera dukwiye kwifuza kuzagerayo. Nanone iti ndaririmba umusaraba wawe Yesu kuko ari wo rembo ringeza kwa Data, ijambo ry'umusaraba kuri twe ni imbaraga z'Imana ariko ku barimbuka ni urupfu; icyampa bagahishurirwa ubuzima buturuka ku musaraba.

Alliance choir nayo irirmbye ivuga iti: "Yesu ni uwanjye iteka ryose" ku bwo imirimo n'ibitangaza yankoreye.

Korari Vumilia irakomeje nayo iti:"Ndagukeneye nk'urumuri rw'izuba", uri Imana uzahora ku ngoma, hirya yawe nta yindi mana ihari; nta yabayeho nta n'izabaho. nano iti: Wa mwanya w'i Getsimani sinawibagirwa, wihanganiye umusaraba wemera isoni zawo, babohora umwambuzi habambwa wowe.

Yesu yasize ubwiza n'icyubahiro yari afite mu ijuru yemera kubambwa kugira ngo tuzabone ubugingo. Hari umunsi mwiza twese dutegereje ubwo Yesu azatumurikira Imana, uwo munsi tuzafatanya n'ibizima kuririmba tuti: "Mana urera"

Perezida wa Cepurhuye Aimable Rukundo ahaye ikaze abashyitsi batandukanye harimo Korari La Source ndetse n'abakozi b'Imana nka Rev.Pst Binyonyo, na Pst Jean Bosco

Korari La Source ihawe umwanya itangiza indirimbo Nemerewe kwinjira ahera. Baririmbye indi ndirimbo nziza cyane bati: ni Yesu watsinze satani, ni Yesu wazutse mu bapfuye, ni Yesu zina risumba ayandi. Yahozeho none ariho kandi azahoraho ingoma ye ni iy'iteka

Korari La Source itangiye kuririmba

Bakomereje ku ndirimbo nziza igira iti: "Ndi uwaawe" , njye ubwanjye ndi igihamya cy'urukundo rw'Imana. Haleluya ku bwo igitambo cya Kristo nahawe kwinjizwa ahera. Bakomeje kuririmba ngo Nta rindi zina twahawe ryo gukirizwamo uretse irya Yesu iryo zina ryizere rirakiza, ni izina riruhura ndetse ritanga umudendezo

Korari El Elyon worship team ivuze ku bwenge n'imigisha byose twaboneye muri Yesu, ibyo twaburiye mu miryango yacu, mu mashuri twize, mu nshuti zacu mu bakomeye bose twabiboneye muri Yesu. Yesu ni we byose ku umufite.

Ijambo ry'Imana

Rev.Pst Binyonyo Mutware Jeremie

Abefeso 5:8 "Kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo", 1Yohana 1:5-7 "Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke..."

Imana yaduhaye Kristo kugira ngo aduhindurire amateka y'abo twari bo kera (identity). Imana mu kurema kwayo yahereye ku mucyo, Imana ni umucyo isi yariyuzuye umwijima. Isi y'umwijima bivuze isi itagira Imana (societe itarimo Imana)

Yohana 1:4 havuga neza ko muri we (Jambo) harimo ubugingo bwari umucyo w'abantu. Kuko Yesu yari umucyo waje mu mwijima ariko umwijima ntiwamenye umucyo.

Kuba abana b'umucyo bisobanuye kuva mu mwijima (kwa satani) tukaba abana b'umucyo (abana b'Imana). Abo Yesu yabwiye ati: "Muri umucyo" ni abamumenye bakava mu mwijima.

Abumva ijambo ry'Imana bakaryemera kandi bakagendera muri ryo ni bwo uba umwana w'Imana kuko uhitamo kuyoborwa na ryo. Hari benshi bumva ijambo ry'Imana ariko ntibarikomeze.

Abumva ijambo ry'Imana ntibarikurikire ntibabasha guhindurwa na ryo. Kuva mu ngeso mbi ugakurikiza imbuto z'umwuka Abagalatia 5:19-23. Ab'umucyo bakwiriye kugendana imbuto z'umwuka mu gihe gikwiriye no mu gihe kidakwiriye.

Yohana 15:16 hasobanura ko Imana ari yo yadutoranyije ikadushyiriraho kwera imbuto z'umwuka kandi ko zikwiriye kugumaho. Abana b'umucyo bakwiriye kwera imbuto igihe cyose.

Kugira ngo uhinduke umwana w'Imana (kuba uw'umucyo) bisaba kuzura umwuka wera, ntawe ubasha guhindura abandi atabishobojwe n'umwuka wera.

Birakwiriye ko umuntu yakira umwuka wo kumubashisha kumurikira abandi. Imirimo cyangwa ibikorwa by'umuntu ni byo bivuga kurusha amagambo avuga. Niba tuvuga ko turi ab'umucyo nitubigaragarize abandi bari mu mwijima na bo baveyo bahinduke bamenye umucyo.

Ny'uma y'Ijambo ry'Imana Korari La Source yongeye kuririmba iti Muri we ni ho ubutunzi bwose buri ni we mbaraga zitubeshaho muri we hari ubugingo.

Uwizera Yesu afite ubugingo kandi azabaho na nyuma y'urupfu Kristo azamuzura

Korari La Source ikomeje kunezererwa Imana

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *