Amakuru

Ibintu bitanu bishoboza umu kristo gukura muburyo bw’umwuka/kwegezwa imbere aho atunganirizwa

0Shares

MANZI Christian avuze ibintu bishobora gutuma umu kristo akura mu buryo bw’umwuka akegera imbere aho atunganirizwa rwose, wakwibaza ngo Akura ate?

Nicyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana” (Abaheburayo 6:1)

Abemeye Kristo bose yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, kuba umwana w’Imana  ni ukumwizera Kristo maze Umwuka Wera akaza muri wowe, kugira ngo abantu bakorane bisaba ko bahuza imitima, ubu kristo tuvuga buba idini igihe tudahuje imitima mubyo dukora kandi aho hantu nta mwuka wahaba.

Hari ibintu bitatu bikwiriye kweza Umwana w’Imana amaraso ya Yesu Kristo atuma duhabwa imbaraga zinesha ibyaha, Umwuka Wera w’Imana ndetse n’ijambo ry’Imana ndetse n’ibigeragezo nabyo bituma turushaho kuba bashya muri Kristo Yesu. Umwana w’Imana arakura akava kukigero kimwe akajya kukindi,

 hari ibintu bitanu (5) bituma umwana w’Imana akura neza muburyo bw’umwuka.

1. Akwiriye kubara ibikenewe (planning). “Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? 29 Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza”

“Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu ebyiri? Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro. Nuko rero namwe ,umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”(Luka 14:28-33)

Gukizwa ni Ubuntu ntacyo umuntu yatanze, ariko niba akijijwe koko, akwiye guharanira gusiga byose kugira ngo asingire icyo yahamagriwe bizatuma akura mu mwuka.

2. Akwiye gukurikira ibimufitiye umumaro. “Byose ndabyemerwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemerewe ariko sinzategekwa n’ikintu cyose(1Abakorinto 6:12) Hari ibintu twita ko bidafite icyo bitwaye, tukabyita ko  bitari ibyaha ariko bidafite umumaro, rero umwana w’Imana ntabwo akwiye guta umwanya we kuri bene ibyo ahubwo umwanya we ni ukuganira n’Imana haba mu mutima we cyangwa mu isengesho, ndetse no mu ijambo ryayo.

3. akwiye kwita kuby’umwuka. kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka.

  Kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gisohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka. Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka.” (Abaroma 8:3-5)

Uwo akwiye kwitoza kubaha Imana ndetse no gushishikarira gukora ibyo Imana ishima. Kwitoza kumubiri kugira umumaro muri bike ariko kwitoza kubaha Imana bigira umumaro mu bugingo bwa none ndetse no mugihe kizaza. Umwana w’Imana akunda gusenga mubihe byosekuko igihe cyo gusenga ari igihe uguwe neza.

4. Akwiye gufatanya nabizera. “Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye” (2Timoteyo 2:22)

Imana ntabwo ibuza kubana nabantu badakijijwe ahubwo itubuza gufatanya nabo ibyo bakora. Umwana w’Imana akwiriye kwishimira abo bafatanije umurimo, bagafashyanya, bagakundana ndetse bakabaho bahuje imitima.

5. Akwiye kudaheranwa nibintu bimwanduza. “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone Ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.” (Abaheburayo 4:16)

Mu migenzereze y’umuntu akora ibyaha,  ariko ukunda Imana abibigendera kure, ukunda Imana niwe umenywa nayo, niba wajyaga uha umwanya ibintu ariko ukabyeza uvuga ko ntacyo bitwaye uhuguriwe kubivamo kuko umwanya wawe waba uri kuwupfusha ubusa, kandi igihe ni impano ikomeye yahawe buri wese, byaba bibabaje iyo mpano uyipfushije ubusa.

Ntibikabeho ko wayipfusha ubusa, siga ibyo byose ahubwo wegera intebe y’ubuntu ubabarirwe, ndetse uharanire  kubivamo burundu. Bizatuma ukurira mu buzima bunezeza Imana uyobowe na mwuka wera. Shalom!

 2,832 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: