Ibyigisho

“ibitukura biteye abantu kugurisha ubutware bwabo” Kalibu Phanuel

0Shares

Karibu Phanuel Umudiyakoni ku mudugudu wa Nyarugenge yabwiye abanyamuryango b’Abapantekonte ADEPR (CEP) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ko Imana ifitiye umuntu wese isezerano ritari ukwiga gusa, kujya hanze n’ibindi ahubwo ari iry’ubugingo buhoraho.

Karibu yifashishije inkuru ya Esawu na murumuna we Yakobo (bari impanga) iboneka mu gitabo cya Mbere cya Mose: Itangiriro 25.27 -34 yavuze ko umuntu w’Imana akwiye kureka gukururwa n’iby’umumaro mucye bituma yakakwa ubutware cyangwa ubugingo yasezeranijwe n’Imana.

Yagaragaje ibitukura ko ari byinshi muri iyi si dutuyemo: Amafaranga (anyuze mu buriganya), urukundo mu bantu rutegekera gukora ibidakwiye (gusambana, ibisindisha, imyambaro idakwiye) impongano na za avanse zitangwa ngo hagire ibikorwa (kubeshya no kubeshyerana, guca ibico mu bandi n’ibindi bikorwa ngo umuntu agire icyo ageraho kandi yiyibajije icyo ari cyo imbere y’Imana) Sigaho kwirwanirir.

Esawu yishingikirije ku nzara yarakuye mu muhigo yemera gushukishwa n’ibitukura bya mukuru we yari amaze guteka nyamara ntiyatekereza ko inzara afite idahwanye n’ubutware yahawe n’Imana ibi niibihamya by’uko umuntu akwiye kwihanganira ibimunanije (inzra…) akagundira isezerano rye.

Ikibazo gikomeye si Yakobo washutse murumuna we ahubwo Esawu utarahaye agaciro ubutware yarazwe ni we ufite ikibazo. Nonese aho wowe ntiwaba ufite ibigushuka bikwibagiza ubutware ufite?

Nshuti mwene Data iyi si ifite byinshi bikomeye irigukaranga kandi uburyohe bwabyo ni ubwo umwanya muto kandi ikibabaje cyane ni uko birigutuma utanezeza Imana. Mukirisito nutitonda uzagurisha ubutware bwawe ugure ibinyamumaro muke kandi bitaribikwiye. Tekereza kabire mbere yo gukora.

Ese wibuka ko ubutware bwawe wahawe ari ubw’ibi byose, nonese wemeye gusambana, kunywa inzoga ngo utababaza ugukunda n’ibindi? Imyambaro y’urukozasoni itakwemerera no kwicara byoroshye kandi ari iby’umunsi mwe? Ongera utekereze isezerano Imana yaguhaye n’ubutware ufite imbere yayo.

Umvira icyo Uwiteka yakuvuzeho n’icyo agutegeka ukigenderemo ni bwo uzarushaho kunesha kandi unezeze Imana, nonese Abisirayeli bazize iki bahanwa mu banzi babo: Abacamanza 6.1-6 kitari ukutumvira?

Reka ibitukura ubona ugundire ubutware bwawe kuko igihe n’ikigera uzanabona ibirenze ibyo urikubona ubu!!

 1,372 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: