Korali Elayo mu rugendo rw’Ivugabutumwa I Kigali
Muri Kaminuza Y’u Rwanda, Ishami rya Remera kuri uyu munsi tariki ya 12 ukuboza 2021 nibwo habaye Umuhango wo gusengera abayobozi bashya bazayobora Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote bakorera Umurimo W’Imana muri iyi Kaminuza mju mwaka w’amashuri 2021-2022 (CEP UR REMERA CAMPUS).
Korali Elayo ikorera Umurimo w’Imana muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya HUYE ikaba yaratumiwe muri uyu muhango wanakurikiwe n’igiterane.
Korali Elayo yaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo nziza harimo Ivuga ngo” Wirira wicongora Yesu niwe wenyine urinda Ijambo yavuze kugeza risohoye, niba mwarasogongeye mukamenye ko Uwo Mwami agira neza niwe wenyine utajya uhinduka.” Yakomeje iririmba indirimbo nizindi ndirimbo nziza, zafashije abari muri uyu muhango guhembuka Imitima.
Muri uyu muhango twanahembuwe n’Ijambo ry’Imana
Pasitori RUTAGARAMA Eugene akaba ari Umushumba Mukuru Wungirije w’itorero ADEPR yatangiye asoma ijambo ry’Imana riboneka muri Nehemiya 7:1-3
Igitabo cya Nehemiya twakigabanyamo Ibice bitatu;
- Igice cya mbere ni Ukubaka urusengero rw’Imana.
- Igice cya kabiri bacyita Uburyo abantu bigishijwe (kuva ku gice cya munani kugeza ku cya 11).
- Igice cya gatatu ni ugusigasira ibyagezweho
Umushumba yavuze ko ibintu byose bigira Amahame Kuko n’iyi si dutuye Iyoborwa n’amahame (Principles).
Benedata kugira ngo ugume muri bino bintu by’Umwami ni Ukugira amahame Imana yishimira. Amahame icumi twakwigira kuri Nehemiya (turabisanga muri Nehemiya 1:11) :
1. Yari Umugabo w’umunyamasengesho. Muri iyi minsi dusanga abantu basenga bihugiraho ariko bayobozi Icyo dushaka ni ugusenga dusengera abandi kuko Imana itabasubiza ikuretse.
2. Nehemiya yagize agahinda Kubera Ibibazo by’abandi. Benedata abatubanijirije bagiye bagira Ishyaka ry’Umurimo w’Imana kandi Imana irambagiza ishyaka mbere y’umurimo. (Nehemiya 2:2-3)
3. Kureba kure (Nehemiya 2:5)
4. Gutegura Neza (Planning)
5. Umuntu uyobora ntabwo aba ari Umunyabwoba ahubwo aba ukomeza abandi (Nehemiya 4:8).
6. Kuba Inyangamugayo (Nehemiya 5:14)
7. Gushyira mu gaciro (Nehemiya 5:1-13)
8. Kudacika Intege
9. Kumenya guhitaho abo muzakorana (Nehemiya 7)
10. Umuyobozi ni umenya ko adashoboye byose. Umuyobozi si ukora ibintu abantu 1000 bagakoze ahubwo Umuyobozi Mwiza ni Umenya gushyira abantu 1000 mu myanya.
Niba Mutoye abayobozi bazayobora bashyize hamwe mugashyiraho n’abajyanama icyo musabwa ni ugushaka Ububyutse kuko umutungo ukomeye Yesu yasigiye Itorero ni Abagabo cumi na babiri bazanye impinduka nabo badusigira umukoro wo guhindura.