Ibyigisho

Ibyabaye Ku bisirayeli byabaye akabarore kuri twe kugira ngo twirinde gushaka ibibi muri uru rugendo.”Maombi Claudette”

0Shares

1 abakorinto 10:1-13

Umwigisha yagarutse cyane Ku mateka y’abisirayeli ukuntu Imana yabanye nabo kuburyo bakeneraga amazi bagakubita Ku rutare kandi uru rutare rwari Kristo yanakomoje n’ ukuntu Imana yababereye igicucu mu gihe ki zuba ariko yanavuze ni bintu abisirayeli  bakoze bagacumura ku Mana bikwiye kutubera akabarore mbese ngo tubyigireho  natwe ntituzacumure ku Mana.

Mbese Nibiki bakoze byatubereye akabarore dukwiye kwirinda?

1.Abisirayeli hari aho batanejeje Imana igihe biremeraga igishushanyo kibaje ngo bajye bagisenga  kuburyo Imana yarebye ukuntu yabanye nabo barayibabaza rero abakristo muri uru rugendo bari kwiremera ibishushanyo bibaje n’ ibitabaje yagarutse Ku murongo 7 ukuntu babaye abanyamurengwe rero benedata mureke kuba abanyamurengwe amashuri twiga/ibyo ukora  ntibizatubere ibishushanyo ngo atume turengwa bigatuma Imana itatwishimira.

2.abisirayeli babaye abasambanyi kuburyo bukomeye Ku buryo bageze naho basambanira mu ihema ry’ibonaniro kugeza aho Imana yabateje mugiga yaje kubavamo igihe feniyasi atera inkota abasambanaga noneho benedata tureke gusambana kuko iki cyaha cyafashe indi ntera  kuburyo usanga umuntu arimo kureba ibintu bidahesha Imana agaciro aha nibwo usanga akunda ibintu bitagira icyo bimwigisha. Aho yagarutse Ku kuntu usanga umukristo muzima yitabira(Kuri telephone) Ku ndirimbo nukuri idahesha Imana icyubahiro mbese gusambana Ku bisirayeli byavuye he? Baramu yabwiye baraki ati nabavume biramunanira aramubwira ngo Imana yabo ngo yanga Icyaha bateze abakobwa ba bamowabokazi basambane nabo Imana izabareka nuko arabikora nabo batangira gukora icyaha.

3.Kugerageza Imana no kuyitotombera byatumye Imana ibateza inzoka.No muri ino  minsi usanga abakristo babwira Imana ngo iyo ureka bakajya bansohokana(mu kabari) n’ ahandi rero Abisirayeli Imana ibaha umuti banga kurebaho bamwe hari n’abakristo nukuri banze kwihana.

4.Barigumuye ariko biratangaje ukuntu umwana yigumura kuri Mama we rero nibyo kora,datani na biramu bati ni gute mose yatuyobora akaba ari we uvugana n’Imana barigumura ariko Imana ibwira mose ngo ndabahana.Umwigisha yatanze urugero rw’umukristo wigomeka akanga ngo gusenga yakomoje avuga ko ijuru ry’Imana rizajyamo abera ntabwo kujya mu ijuru ntabwo ari karabaye (kubara 16:31)

5.Hagai 1:10 noneho iri nikosa ry’ abayuda bageze igihe banga kubaka Inzu y’Imana Kugeza aho yabanye umusaka, bagashaka kwiyitaho ,Imana ituma umuhanuzi Haggai kuri aba bantu Ku buryo babajije ati mbese umuntu ajye kurya yakoze Ku inumbi ibyo buryo nibyaba byanduye kuri iki gihe usanga abakristo basigaye barafashe ibyaha barabyoroshya kuburyo  kubeshya byabaye Ibintu bitari icyaha hamwe n’ ibindi byaha rero babantu nanze kubaka inzu Y’Imana Imana yabahaye igihano cyo gufunga imvura.

6.Umwigisha yagarutse Ku kintu bita kwivanga aho usanga umukristo akora ibyo abandi batari abakristo bakora yavuze ngo ati nufata imbuto za kamere uzera imbuto zakamera yavuze ko ijambo rivuga riti niba udakonje ntushyuhe Imana irakuruka rero niba uhisemo kuba umukristo genda nkawe,uvuge nkawe

Umwigisha yasomye Hagayi 2:10-17 hano agize ati niba warakoze ibiba wanduza abandi kuburyo usanga umukristo usigaye usanga ntambuto nimwe wamusaruraho kuburyo  mweneso akubwira ikintu aho kumufasha ukirirwa amuvuga mubandi.

Rero mwenedata tugeze mu gihe gikomeye twirinde bino bintu byatubereye akabarore tubyigireho kugira ngo tutazarimbuka.

 1,342 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: