Amakuru

Igiterane cy’ivugabutumwa Umunsi wa munani kuri Sitade ya kaminuza gikurikirane

0Shares

igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na CEP UR-HUYE,Kuri uyu wa gatandatu turi ku munsi wa munani wacyo kikaba gitangiye saa munani zuzuye,aho twatangiye dufashwa na El-elyon worship Team.

umuyobozi wa gahunda ni NIZEYIMANA Jean Marie Vianney akaba ari umunyeshuri muri kaminuza

El-elyon worship Team
umuyobozi wa Gahunda NIZEYIMANA Jean Marie Vianney

Chorale Vumiliya imaze kutugezaho indirimbo nziza igira iti”dukomeze ubutumwa bwiza bw’amahoro Yesu yatuzaniye”

ubu hagiyeho Chorale Alliance ituririmbiye neza

ubu tugeze mu mwanya wo kwakirana

umuyobozi wa CEP UR-HUYE GASHUGI Yves niwe wakiriye iteraniro
Umuyobozi wa Paruwasi ya TABA Pst.HABINSHUTI Jean Paul
Korari Yerusalemu y’abashyitsi
Abayobozi ba CEP UR HUYE(Maombi Claudine na BYIRINGIRO Bienvenu Louange)
Abayobozi ba korari Yerusalemu
umwigisha w’Ijambo ry’Imana Dr.BYIRINGIRO Samuel
Abaterankunga ba Korari Yerusalemu

korari Enihakole iturimbiye neza indirimbo igira iti” ndi uw’igiciro kuko Yesu yanguze Amaraso ye”

korari Elayo niyo iri kuririmba indirimbo nziza ihembuye imitima ya Benshi igira iti” Yesu arihariye mu mikorere ye nubwo Amazi atakihinduriza ashoboye Byose. Ahari wabona nta inzira cyangwa se ukabona ntaho yahera akora umutegereze wihanganye,igihe cye kigeze arakora.”

korari Yerusalemu

hagiyeho korari Yerusalemu y’abashyitsi yaturutse mu rurembo ry’Amajyaruguru, itorero ry’akarere ka GAKENKE, ADEPR MUHONDO.

Bahereye ku indirimbo ya mbere igira iti” Araza vuba uwo twategereje(Yesu kristo),Yesu yavuze Ijambo rikomeye hahirwa uwo ibye bitazagusha,ubwo gucungurwa kwacu kuzaba gusohoye tuzararama turebe mu ijuru.

Bagiye kuririmba indirimbo ya kabiri igira iti” Izina rya Yesu” ni umunara muremure umukiranutse awubakaho agakomera. Dukura imbaraga tuneshesha ibyaha muriryo zina, iryo zina iyo rifashe umunyabyaha riramweza, rikamuhindura, rikamucura. Umukiranyutsi nahoyanyura mugikombe cyita Baka agihindura amasoko cyikabyamara imigisha kubwiryo zina.

Bakurikijeho indirimbo yagatatu igira iti”Araje Yesu Azanye bihembo” abera mwihangane. Ntituzongera kwibuka imisozi twazamutse, abafite ibibabazo n’ibigeragezo mwihangane.

Hakurikiyeho NIYONSABA Albert, nindirimbo nziza cyane igira iti” Utugarurire ibyacu Satani yanyaze”. Ntakindi cyazanye satani uretse kwiba no kurimbura ariko twamaze kumenya uwajunesheje, muhumure Yesu yaratuneshereje. mana utugarurire urukundo, gusenga nibindi byose Satani yanyaze abakiranutsi.

Hakurikiyeho MUNYAKAZI Deo, nindirimbo nziza mwijwi ry’agakondo irigira iti” Ubwo umwami Yesu Ankunda Ndamahoro”.

Akurikijeho indirimbo igira iti” Tugutaramire Mwami We”, Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena, uracyakora ntujya uhinduka.

Umwanya w’Ijambo ry’Imana rya mbere na NGAMIJE Francois waje azanye na Chorale Yerusalemu akaba ateranira ku mudugudu wa Muhondo,akaba ari n’umwarimu muri kaminuza ry’uburezi ishami rya Nyarugenge(KIST)

luka 7:19

Atangiye atanga ubuhamya ko impamvu afite ibiro 150 ari Imana yabimuhayemo Impano y’imfashanyigisho kandi yamubwiye ko izabimurindiramo ko nta ndwara nimwe azabibonamo.

Intego y’Ijambo yigishije igira iti”Hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha”

yatangiye agaruka ku kuntu Yohana yari yanze kubatiza Yesu kristo,Yesu kristo aramusubiza ati’ mbatiza kugira ngo dusohoze gukiranuka kose”

nuko Yohana aza guhugura Herodi bituma aza gufungwa ariko Yohana yagiyeyo avuga ko yabatije Umwami Yesu ngo ntabwo ari buraremo ariko araramo niko kuza kubaza ari bamugemuriye ati” mugende mumumbarize mbese ni wowe Mesiya” niko abakristu biki gihe bameze barimo barananirwa muri uru rugendo kubera ibyago bariguhura nabyo.

benedata,mwitinya ibigeragezo banza umenya aho bituruka mbese biva ku Mana cyangwa kuri Satani nusanga biva ku Mana uzicare wige kuko ni ishuri ry’Imana.

ikindi kiri kunaniza abakristu ni AMASEZERANO yaba ayasohoye cyangwa ntatarasohora,niba Imana igukoreye ikintu abakristu barigutangira kuyivaho kubera ibyo yabakoreye.

icya gatatu kigushije abakristu ni kutamenya imikorere n’imivugire y’Imana ubundi Imana mu buryo ikora butandukanye nkuko Abantu bakora

umuvugabutumwa avuga ko uyu musore bakwiruka ngo amusige nubwo afite ibiro ijana na mirongo itanu n’abibiri.

Ijambo ry’Imana na Dr.BYIRINGIRO Samuel

Dr.BYIRINGIRO Samuel

subtheme: ubukristo mu buzima,bunesha icyaha’

Yatangiye asoma 2 abakorinto 5:20-21,abakolosayi 2:11-15

urukundo rw’Imana nuko yatanze Umwana wayo Yesu kristo ariko abantu niyo iza kubabaza ikiza kuberaka urukundo bari kuyisaba Amafaranga,amazu.

ariko hari Impamvu enye zatumye Imana itanga Umwana wayo Yesu Kristo

Impamvu ya mbere: Imana ikunda Umwana w’Umuntu yasanze afite ibyagomba byose Imana yanga,isanga Umwana w’Umuntu yuzuye Icyaha ariko isaga nabwo igomba kurinda umunyabyaha ariko icyaha kigapfa.

ubundi muri geregeza zo mu isi bafunga umunyabyaha ntabwo bahana icyaha ariko i Gologota niho honyine Umunyabyaha yarekuwe bahana Icyaha. ubuntu bw’Imana nubu nuko Yesu yakiriye ibitari bimukwiriye natwe twakira ibyo tutari dukwiye.

Gukiranuka kwacu kurimo imbere ntabwo kuri inyuma kuko ku kw’inyuma twagukaraba kukagenda ariko ukurimo imbere niko gutumya duhamya kandi gutuma kutakira ubwoba bw’ibyo turi buhure nabyo.Ubundi umuntu ufite imbuto y’Imana muri wowe ahari ibyaha bitewe n’imbuto iri muri wowe ntabwo ukora ibyaha.

Mbese umukristu akora icyaha? gusubiza iki kibazo twifashisha urugero rw’umunyamwanda n’umunyesuku,ubundi umunyesuku agira indangagaciro,umunyamwanda atakumva niko abakristu bahura nibyo abanyabyaha bahura nabyo ariko umukristu ahita yiyeza.

Impamvu ya kabiri ni Imana yashakaga kudukuraho inzandiko zaturegaga,abo tubana nabo bati” iwabo bameze gutya” ariko Iyo wakiriye Umwami Yesu byose abigukuraho akazibamba ku musaraba.

Impamvu ya Gatatu” Kunyaga Satani ubutware(Abefeso 1:20) kubw’iyo mpamvu ubushorishori bw’ibikurwanya bigarukira munsi y’ibirenge by’Imana.

Impamvu ya kane: Yesu yanesheje Satani ku buryo ntakindi gihe kizatuma asubira ikuzimu (YESAYA 53).Yesu yatsinze Satani ibitego bitanu

1.Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho

2.Imibabaro yacu niyo yikoreye

3.ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe

4.yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu

5.Imibyimba ye ni yo adukirisha

Mwenedata, kura amaso kubyaha byakunaniye ahubwo uyahange kumusaraba, icyaha urakibona nkigipfuye kuko Yesu yanesheje Satani araguha imbaraga ubashe kunesha ibyaha ndetse nimbaraga mbi zabyo.

Hari imbaraga ziruta izindi kandi zikuraho ibyananiranye byose izo ni iza Yesu.

Hakurikiyeho korari YERUSALEMU

Indirimbo yambere baririmbye iragira ati”Abantu nibererure”, abantu niberure babe abakristu cyangwa abapagani.

Bakurikijeho indirimbo ivuga iti”Gukomera kwacu kuva i Gologota” ntituvumika turi ubwoko bwera.

Twashize amanga iyo tuvuga Umwami Yesu ntitugira isoni, Umwami wacu yarakoze, intsinzi yacu yabonekeye i Gologota iteka ryose azahora kungoma.

Korari Yerusalemu adukiniye umukino aha umukristu BYIRINGIRO yitabye Imana ariko ayubaha,Malayika woherejwe n’Imana aje kumujyana
uyu ni BAZUMVARYARI wakora ibyaha,yanga gukizwa nawe yitabye Imana.
kuko BAZUMVARYARI yanze kumvira Imana,yapfuye urupfu rubi uku niko abadayimoni babyinaga baje kumutwara
Abadayimoni batwaye BAZUMVARYARI

Benedata,mureke duharanire kuzapfa nkuko abakristu bapfa kuko ubutumwa twumvishije nibwo buzaducira urubanza.

Hakurikiyeho Esther aturirimbira indirimbo nziza mwijwi rya gakondo igira iti” Nkuririmbire Mwami We”

Imana irahari irakuzirikana kandi iragukunda, ntacyo uzaba izajya inagutabara.

Imana iradusaba kuyumvira, twihanire kureka, gukundana.

Umukirigitananga Esther ahembuye imitima ya benshi mu indirimbo icuranze muri Gakondo ariko ivuga Imana neza

 1,926 total views,  2 views today

0Shares

3 COMMENTS

  1. Mana we! Ni ukuri Imana Ni yo ikwiriye kudufasha. Kuko ibi bintu bingigishije nyinshi! Gusa nakwifuriza buri wese gukoranuka akazapfa neza,akazajyanwa mu ijuru n’abamarahika. Kuba twarakoze imirimo myiza ubundi tukazishimirwa n’abazimu byaba bibabaje! buri wese ahinduke rwose Amen!!

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: