Amakuru

Ikibazo cy’ ukuri: Ese ibyo urabyumva?

0Shares

Umuntu wabaye umunyeshuri n’ aho byaba igihe gitoya, yagiye abazwa ikibazo kivuga ngo “ese urabyumva?” Iki kibazo abarimu bakibaza kuko bazi ko ishingiro ry’ ubuhanga ari ukumva mbere yo gufata! Abantu benshi bafashe ibintu ku MANA ariko ntibazi icyo bisobanuye! Urugero: amahema y’ Uwiteka, ubwiza bw’ Uwiteka, ubuntu bw’ IMANA, Imbaraga z’ Imana, agakiza…..

Ikibazo gipfuye

Natwe dukeneye kwibaza ikibazo cy’ ukuri niba dukeneye koko igisubizo cy’ ukuri. Iyo twibajije ikibazo kitari icy’ ukuri n’ igisubizo kiza kitari icy’ ukuri. Abantu bibaza ikibazo ko bakeneye kumva ijambo ry’ IMANA ryinshi, no gusengerwa cyane kugira ngo babohoke ku cyaha, ariko iki kibazo bibajije cyatumye bahinduka imbata z’ abiyita abakozi b’ Imana ariko bikorera!

Abandi bibaza ko kugira ngo barusheho gukunda Imana, bakeneye gutanga amafaranga menshi no guhura n’ umuntu kanaka ngo abafashe, kumva indirimbo nziza, ko bakeneye kujya mu idini kanaka se, ryabafasha kuba abana b’ Imana! Ariko ibi bibazo si byo, ni yo mpamvu bitanga n’ ibisubizo bitari byo.

Ese twibaze ngo iki?

Ikibazo rero si “Ese hari ibyo wasomye?” cyangwa hari ibyo wasomewe? Ahubwo ikibazo cy’ ukuri kirabaza ngo “Ese ibyo wasomewe warabyumvise?”

Intumwa zitangiye gutotezwa, Filipo yabwiwe n’ Umwuka w’ Imana guhaguruka akajya mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya I Gaza; ica mu butayu, maze Umwuka amubwira kujyana n’ igare ryari ririmo umugabo w’ umunyacyubahiro (umutware w’ umunyabyuma wo muri Etiyopiya). Yari ari gusoma ubuhanuzi bwa Yesaya, ariko ntiyumvaga icyo ibyanditsemo bisobanuye.(Ibyakozwe:8:26-40.)

Filipo aramubaza ati “ibyo usoma ibyo urabyumva?” uyu mugabo n’ ubwo yari umunyacyubahiro ntabwo yumvaga ibyo yari ari gusoma. Natwe uyu munsi, ku cyumweru cyangwa ku wa gatandatu Abakristo bambara imyenda y’ icyubahiro, bakagenda mu modoka z’ icyubahiro; ariko nyamara ntabwo iyo bageze mu materaniro babasha kumva icyo Imana y’ Abisirayeli yandikishije Bibibiya ishaka ko bumva.

Umuntu agataha avuga ngo twafashijwe, cyangwa ngo amateraniro yari arimo Umwuka w’ Imana, ariko nyamara ari kuvuga umwuka w’ Umuziki, cyangwa wa za Haleluya nyinshi; ariko abazikiriza batumva icyo zisobanuye, indirimbo nazo abantu batita ku cyo zivuga ngo bazitekerezeho cyangwa se bazisengeremo ahubwo bari kumva umuziki ubakora ku marangamutima.

Abahanzi nabo barabimenye bahimba indirimbo zitarimo ubutumwa bwiza, cyane izivuga ko ibibazo abantu bafite bikemutse! Ariko nyamara na Leta z’ ibihugu byo mu isi zifite gahunda yo gukemura ibibazo by’ abaturage babituyemo!

Imana rero yo ifite gahunda yo kudukiza icyaha.

Ese bitwaye iki kutumva?

Umuntu yabaza ati “ese bintwaye iki kumara umwanya nicaye mu materaniro cyangwa mpagaze, ndi kujyana na gahunda, n’ aho naba ndasobanukiwe n’ ibiri mu iteraniro?”

“Ubwoko bwange burimbuwe buzize kutagira ubwenge…” (Hoseya:4:6).

 kurimbuka ni ukubaho ariko umuntu atagikora icyo yaremewe, i kuzimu abantu bazabaho ariko batagishoboye gusa n’ Imana; batagishoboye kwibwira neza, gutekereza neza, no gukora neza.

Iyo uri mu iteraniro, cyangwa aho bavuga IMANA, ariko ntiwumve icyo Imana iri kukubwira, ntabwo umenya icyo IMANA igushakaho, kandi kubaha Uwiteka(gukora icyo IMANA igushakaho) ni bwo bwenge.(Yobu:28:28)

Umuntu iyo abuze ubwenge, akora ibizamurimbuza!

Ejo n’ ujya mu materaniro uzazinduke, usabe Umwuka w’ Imana kukuganiriza buri munota uzatambuka mu iteraniro. Kugira ngo umenye icyo Imana igushakaho…

 1,898 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: