CEP sermons
Ibyigisho

Ikibazo gihari nuko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye. kurikirana umunsi wo gusoza igiterane cy’ivugabutumwa ” icyaremwe gishya, ubuzima nyakuri 2abak.5:17″ Rev. Past. Jean Jacques KARAYENGA

0Shares

Intego y’ijambo ry”Imana: “kuba maso itabaza ry’ubugingo” Luka 12:35-40 “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake, 36 mumere nk’abantu bategereza shebuja aho
agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba. 37Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza. 38Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa. 39 Kandi mumenye ibi yuko nyir’inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa. 40Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe
mudatekereza.”

Abakolosayi 2: 4-8Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, 5kuko nubwo ntari kumwe
namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo. 6Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, 7mushōreye
imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.
8Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya
mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. 10Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.

Ntabwo umuntu ashyiraho urufatiro rw’inzu ngo ahite yinjira mu nzu, ahubwo hakurikiraho kubaka. ibintu bigora umwana w’umuntu mu busanzwe ni ugutegereza. biratugora mu busanzwe kuburyo hari igihe ushobora no kuvuga nabi mu rugo kubera gutegereza. Guhabwa isezerano no gusohora kwaryo harimo gutegereza. Imana ntabwo ijya ikora ikintu idashyizemo gutegereza, igihe Aburahamu yaherewe isezerano ryo kubyara siho yabyariye, mu baheburayo batubwirako ko intwari zapfuye zizeye nanubu bagitegereje, mu isi y’umwuka gutegereza n’inshingano. Mu isi y’umwuka gutegereza n’ingombwa. Yesu yigisha aya magambo yayabwiraga ab’igishwa be ko bagomba gutegereza, kandi guhitanye abantu benshi kuko bananiwe gutegereza.

uko ubona abantu bitwaye, bitewe n’ibyo bategereje, abo ubona barangaye, bitewe nuko bo ntakintu bategereje, iyo bakubajije ko ibi nibi utabyishimira uzajye ubasubiza ko hari ibyo utegereje. .hari ukuza gutatu kwa Yesu mu isi, ukwambere yaje nk’umwana w’intama uko kwaraje, ukwakabiri niko dutegereje, aho aza gutwara itorero rye mu buryo bw’ibanga, ntazakandagira mu isi arirembuze rigende isi ihure nakaga gakomeye, ukwa gatatu azaza aje kwima ingoma. Ikibazo gihari nuko abategereje Yesu batiteguye nyamara Isi yo iriteguye

Amarenga yo kugaruka kwa Yesu yarayaciye, iryambere uburyo Enoki yagiye mu ijuru ntiwabusobanura, gusa yarabuze abiwe baramutegereje baramubura, ubwa kabiri ku bwa Nowa Imana iramubwira iti “ngiye kurimbura isi nkoresheje umwuzure kandi nzagukirisha inkuge.” Icyo gihe ntambura yagwaga kuko ibimera byakuzwaga n’ikime, ibyo byatumaga babishyira muri Logike ntibabyumve akabaza bamuseka kugeza naho uzuriye imvura ikabarimbura

muri iki gice mu mirongo ibanza, Yesu abwira abigishwa be ko bakwiriye gutangaza ubutumwa bwiza. kandi ibintu byose bivugamo Yesu ntabwo ari ubutumwa bwiza, ubutumwa bwiza ni ubukemura icyibazo isi ifite aricyo cyaha, kuko ntakindi kibazo isi ifite uretse icyaha kandi ntakintu cyakivura keretse ubutumwa bwiza aribwo Yesu Kirisitu. anavuga ko badakwiriye gutinya icyo aricyo cyose mugihe tubutangaza ahubwo dukwiriye gutinya uwica ubugingo n’umubiri akabimanura gihenomu.

igice cyakabiri arimo kuvuga ko dufite ubutware ku butunzi n’ibintu. Ibyananiye abantu twebwe tubifiteho ubutware, ntiducumuzwa nabyo. ibintu byaremwe mbere y’umuntu umuntu aremwa aje kubitegeka, ntabwo aribyo bigomba kumutegeka. Abatubwira ko tutazi kubyishima mo, biterwa nuko twajijutse tukamenya ibyo dutegereje. Ab’isi bigwizaho ibintu ariko bikabatera umuvumo kandi bikabasebya kuko ntacyo bategereje. uhereye ku murongo wa 30 ari kutubwira ko dukwiriye kugira ubutware kugihe. Satani we ngo aba azerera mu isi kandi ntabwo we apfusha igihe ubusa. Ariko itorero ryo ntiriri kubyaza igihe umusaruro, rirangaye bamwe aasaha menshi bayahariye watsapu, you tube ndetse no materairo usanga bahuze. Umuntu wese mu isi Imana yamugeneye igihe, hari abakimaze mu bbitaro, abandi mu bigo by’abamugaye, ariko wowe igihe cyawe Imana yakiguhaye ubasha gukora no kujya aho ushaka hose none uri kukimaza iki? Dufite ubutware bwo gutegeka ibintu, igihe rero ntibikwiye kudutegeka ngo twibagirwe Imana ya biduhaye, ndetse ngo tubirutishe ubugingo buhoraho.

Benedata mushorere imizi muri Kristo kuko muriwe ariho Imana yashyize ubwuzure bwose bw’ubumana. Amazina yose duhamagara Imana kuberaibyo idukorera yabishyize muri Kirisitu Yesu, iyo uhamgaye Yesu byose uba ubihamgaye. Ntahandi tugomba kubishakira kandi nta mpamvu yo gutunga Imana iy’igice hari aho umwuzuro wayo uri, “ni muri Kirisitu Yesu”

Yesu araje, mbese uriteguye? naza ntazakubaza idini usengeramo, ntazakubaza igihe umaze mu idini ahubwo azakubaza za ati “mbese uriteguye?” aho azagusanga ahariho hose, mukazi, mu gutegura ubukwe, mu biganiro, mu ishuri agomba gusanga uri maso. hahirwa umugarugu shebuja azaza agasanga yiteguye

Rev. Past. Jean Jacques KARAYENGA umwigisha w’umunsi
iteraniro ryose ryiteguye kumva ijmabo ry’Imana

 1,558 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: