Amakuru amatangazo Ibyigisho

Ikibazo Imana ifitanye n’Abigisha igice cya cumi na rimwe: bibagiwe/batinze gutoza aba ahazaza none Isi yarabatwaye. niba bishyura Abacuranzi tubyitege mu minsi iza naba Perezida baraza kwishyurwa.

0Shares

Bibagiwe/Batinze gutoza aba ahazaza

“Hari umwe mu bakomeye muri iki gihugu ukora mu nzego z’umutekano kuganira nawe imonota 10 uhakura ibitekerezo wakandikamo igitabo. Ikibazo ni uko itorero ritamubyaje umusaruro ariko ubuyobozi (political leaders) bukimubona bwahise bumutwara.”  Aya magambo nayabwiwe mu mwaka wa 2020 n’umushumba wahamagariwe gutoza/kwigisha no gufasha imiryango (Premarital and Family Counselor) Pasitoro Dezire Habyalimana. (Ubisoma abyitondere kuba yaragiye gukorera leta si icyaha).

Impano ikomeye Yesu yasigiye Isi nyuma y’AGAKIZA ni abigishwa cumi n’umwe, kuko ibyo twakiriye byose byaturutse kubo yasize atumye (abasimbura be). Si ibyo gusa ahubwo mbere yuko asubira mu Ijuru yadusigiye umukoro ukomeye wo guhindura abantu bakaba nkawe ndetse bakaniga ibyo yasize avuze (Matayo 28:19-20). Ntago byahagurukiye aho ahubwo uwo mwuka wakomereje mu muvugabtumwa wamenyekanye cyane mu kinyejana cya mbere witwa Pawulo ubwo yafataga umwanzuro wo gutoza abasimbura benshi harimo nka Timoteyo, Silasi, Filemoni, Onesimo n’abandi batandukanye. Ntibyagarukiye ku bagabo gusa ahubwo n’abagore nabo bumviye Umwami Yesu nicyo cyatumye uwitwa Purisira afata intyoza yitwa Apolo akayitoza ndetse akayigisha neza iby’Umwami Yesu (Ibyakozwe n’intumwa 18:24-26).

Si mu kinyejana cya mbere gusa ahubwo no muri iki gihe twagiye twumva abigisha bashyize imbaraga mu gutoza abazabasimbura nka Dogoteri Mayirizi Munore (Dr. Myles Munroe), Dogiteri Antoni Rutayisire, n’abandi batandukanye twamenta cyangwa tutamenya. Mu mwaka wa 2020 ubwo nakoraga ubushakashatsi ku gukura kw’Itorero (ntago ndavuga izina ry’itorero) binyuze mu bitekerezo by’abayobozi (Impacts of Leadership attitudes on church growth and survival) mirongo ine ku ijana (40%) by’abayobozi n’abajije bambwiye ko batigeze bategurwa kuba abashumba kandi nabo batigeze bagira abo batoza nubwo bamaze imyaka irenga cumi n’itanu mu itorero, ntitwagaya ibyo bakoreshejwe n’Imana ariko nkuko Umwami Yesu mu minsi ye ya nyuma yashyize umwete mu gutoza no kwigisha nibyo byagakwiye kuranga n’abandi.

Niba bishyura abacuranzi twitege mu minsi izaza ko naba Perezida bazishyurwa

Ndahamya ko abacuranzi bacuranga mu tubyiniro no muma bara (Bar), abaririmbyi baririmba indirimbo zuzuyemo ingeso mbi, benshi muri bo baba barabanje mu makoraniro (insengero) kubera kutitabwaho bigatuma bayobera mu Isi nayo ikabatwara sinareka kuvuga ko bariya ari mpano zititaweho (Ikibazo Imana ifitanye n’abagisha).

Nigeze numva inkuru mu matorero atandukanye yuko basigaye bazana abacuranzi baturutse mu tubari bakaza gucurangira insengero zabo n’amakorali yabo. Ibyo si ikibazo kuko umurimo w’umuntu ugomba ku mutunga ariko ariko ikibazo ni uko ibyo byatumye nabari basanzwe bakorera Imana mu rusengero bifuza kujya bishyurwa.

Mfite ubwoba n’impungenge: Niba abacuranzi bashaka ko bazajya bishyurwa, mu minsi izaza naba Perezida ba ma korali bazajya basaba ko bahembwa.

Uko mbibona: Mu kinyejana cya mbere Yesu yambwiye abigishwa be ko bazajya bafata umutsima bakawumanyura ngo bibuke umubiri we ndetse na Vino bakasangira ngo bibuke amaraso ye yatanzwe kubwabo, nyuma bamwe bafashe amashusho y’ababayeho nk’intumwa batangira kuyashyira mu makoraniro yabo nk’ikimenyetso cyo kubibuka ariko byaje kurangira ibyari ibimenyetso bisigaye byiyambazwa (bisengwa).

Ngendeye kubyabaye mugihe cyashize, navuga ko kuba umucuranzi yahembwa yewe ndetse na Perezida wa korari kuba yahembwa mu gihe babyumvikanyeho nabo bayobora, ntakibazo rwose ARIKO MFITE UBWOBA KO: “MU MYAKA IZAZA INZU Y’IMANA IZAHINDUKA IKUBUGA CYO GUPIGANIRWA IMYANYA MU MURIMO W’IMANA KUBW’INYUNGU Z’AMAFARANGA KURUTA UKO BIBA INYUNGU Z’UBWAMI BW’IMANA, BITYO BAMWE BAZABA ABAKOZI B’AMATORERO KURUTA KUBA ABAKOZI B’IMANA.”

 Icyo Imana ishaka

Ku batambyi n’abandi bo munzu y’Imana: kandi ategeka abantu b’I Yerusalemu kujya batanga igerero ry’abatambyi n’Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y’uwiteka (2 Ngoma 31:4).

Abandi: Kandi mugire umwete wo guhuza mutari ba kazitereyemo, mukoresha amaboko yanyu nk’uko twabategetse (1 Abatesaloniki 4:11), uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene (Abefeso 4:28), kuko umuntu naho yaba ari umwana amenyekanira ku byo akora (Imigani 20:11).

Tugana ku musozo nagira ngo twibukiranye ko abizera batagakwiye kubona ab’itorero bafite ibibazo ngo bicare ahubwo birakwiye kubasabira ku mwami mana (Abefeso 6:18), kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ariyo munyuramo, niho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu (Yeremiya 6:16).

 1,356 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: