Ibyigisho

Ikimenyetso cy’ukuri kwa Satani ni uguhagarika umutima mu ikibazo ariko ikimenyetso cy’ukuri kw’Imana ni uguturisha umutima mu ikibazo. “Karangayire Clement”

0Shares

Umwigisha Karangayire Clement niwe wigishije ku cyumweru tariki 08/09/2019 yabanje kutwibutsa ubwo aheruka kwigisha muri kaminuza mu kwa karindwi agira ati” ugomba kugira itabaza n’amavuta icyarimwe,  kuko iyo ubuze kimwe habaneka ikibazo kuri wowe kuko iyo ubuze itabaza nta mavuta impano zirakora ariko ibyaha birakunesha.Yakomeje avuga ko hari abigisha benshi bari kwigisha batanga umuti w’ikibazo ,ntibatange umuti w’icyaha rero aba bakora ibi barikuganisha abantu I Gehenomu kuko barigucurika ibintu kuko ikibazo sicyo cyazanye icyaha ahubwo icyaha nicyo cyazanye ikibazo. Yasomye ijambo riboneka muri igitabo cy’ubutumwa bwiza cyanditse na  Yohana 14:1 Avuga ko  Ikimenyetso kigaragaza ko uri mu ruhande rwa satani ni uguhagarika umutima mu ikibazo yongereho YOHANA 15:14   akomeza avuga ko ushobora kuba uririmba neza cyangwa ukora indi mirimo  mu nzu y’Imana ariko utari inshuti ya Yesu kuko uba inshuti ye ugomba gukora ibyo ashaka nongeyeho ati” itorero rifite umutware nuko  yadusigiye ijambo rero aho amenyera ko uri inshuti ye ugomba gukuriza ibyo rivuga rero benedata ugomba guha agaciro Bibiliya kuko byose tubona niho bituruka. Yohana16:7-9 niyo dusomye neza umurongo wa cyenda dusanga nyina w’ibyaha ni ukutizera rero ibindi twihana ibyana by’icyaha benedata ugomba kwihana uhereye aho icyaha cyatutse nitwihana aho cyarangiriye  ZABURI 37: 8-9a  yagize ati’ ukimara guhagarika umutima icyaha cyose wagikora.

Guhagarika umutima aribyo kutizera nicyo cyaha bibiliya yitwa icyaha cyo gutuka umwuka wera iyo usomye neza muri mariko 3:28-29  usanga abantu batazapfa kuko batukanye ahubwo ibyaha bwose bituruka mu kwizera guke.  Kimwe mu bintu bituma abantu badakora ibyo Imana ishaka nuko abantu bashaka kunezeza abantu ariko kuneneza abantu  bituma ukora ibyo Imana idashaka  yohana5:47. Yabwiye abanyeshuri ko umenye bibiliya ukongera ibyo wiga wakira icyaha ukanezeza Imana kandi ikaguha ibyo ushaka kandi ukabasha kuhindura abandi . Iyo wiga amashuri menshi  niko ugenda ubona ko ntacyo Imana yakumarira, ugenda ujya kure y’Imana ariko kugira ngo tunezeze Imana nuko ushaka Imana iruta amashuri wize.

LUKA 19:27 igihano cy’umuntu wamaze kuba umwanzi w’Imana

yavuze ko kwa satani naho ari inyangamugayo n’inkundamugayo. .Inyangamugayo yo kwa satani ni abantu bafite ubuhamya bw’idini badafite ubuhamya bw’ijuru kandi inkundamugayo ni abakora ibyaha bikagaragara rero aba bantu bakunda gusekana kandi ari abantu bu muntu umwe. Igihano gihari ni Urupfu. Yavuze ko inzira yo  kuza ku nzu y’Imana rirakunda ariko  gushaka kuhava uzahava upfuye ariko nukunda kuba inshuti ya Yesu uzapfa nka Sitefano ariko nuba umwanzi w’Imana uzapfa nka Yuda.

Rero kubwo kuva ku mana ari ibyifuzo tutagisenga bibiri aribyo

 1. Gusenga turinzwa n’abarimbuka

2 Gusenga dusaba umwuka

tubisimbuza dusaba Imana ngo idukize ibibazo kandi aho kubanza gusengera ibibazo wabanza ugasengera ikintu gituma utandukana n’Imana . kuva 23:20  iyo usomye uyu murongo neza kugira Imana ibe umwanzi w’Abanzi bawe nikugira ngo ubanze ube inshuti y’Imana nibwo Imana izaguha ibyo ushaka ninabwo izaba umwanzi w’Abanzi bawe.

Ikimenyetso kigaragaza neza ko wabaye Inshuti y’Imana ni uko ugira amahoro mu mutima kandi abanzi bakiri hasi yawe Imigani 1:33 ariko uyumvira wese azaba amahoro adendeze kandi atikanga ikibi cyose. Igihe cyose uzajya gusenga usengera ikibazo ukumva uhavuye ufite amahoro nta muhanuzi uhari ni ikimenyetso kigaragaza neza ko Imana iri mu ruhande rwawe.

Kwizera ni ijambo rimwe no gutuza umutima yesaya 30;15 mu yandi magambo ikimenyetso kigaragaza ko wavuye kwa satani kukaza ku mana ni ugutuza Umutima bivuze ngo niba udatuza umutima ntabwo ufite Yesu uko udatuza haba ari abadayimoni baba bamuzengurutse ariko iyo utuza mu kibazo uha umwanya Imana kugira Irwanye ibikurwanya.bivuze ngo ahantu Imana ihangaze ni mu mahoro n’ituze.

Iri tuze ryo  mu kibazo nirwo shimye rw’Agikirisitu zaburi 65:2  Mana isiyoni bagushimisha kuguturiza rero iyo ukomeje gutuza mukibazo uba unesheje Satani ibi nibwo Yobu yakoze ubwo yageragezwaga na satani araduza. Imana ishaka ngo tuyihamye tukiri mu bibazo,tureke gushima ari uko bikoretse kandi wabanje guhagarika Umutima.

Iyo utuje umutima mu kibazo uba urusha ibinyabushobozi byose ubushobozi ubunganya n’Imana yo nyine .Imana ishobora byose tubisanga mu itangiriro 1:17, ubu bushobozi bwo gushobora bwose bwongera kuhabwa umuntu wizera. Impamvu Imana ishobora byose nuko ufata ibidashoboka bigashoboka ninayo mpamvu umukiristu asaba ibyo ashaka ariko akabona ibibazo utashakaga nuko Imana izi neza ko ufite ubushobozi bushobora bwose.Ikintu gituma abakristu bamererwa nabi nuko birutisha ibintu  arusha ubushobozi agahagarika umutima Ariko ikindi ibyo ushaka ko Imana igukorera,Imana ishaka kubigukoresha  kugira uzana abandi kuriyo. luka 10:19,yesaya 54:15-17

Asoza yavuze ngo iyo ufite ubushobozi bwo kunesha byose aba arusha Satani ubushobozi kandi akaba neza n’Imana  kuko adahagarika umutima kubara 14:1-4 aha hagaragaraza ukuntu abisirayeli bahagaritse umutima bituma Imana ibabara , ikindi mwenedata ibyo twita amasezerano bijya biragira iyo udaturije umutima mu kibazo.  Kubara 14:6-9 niho hagaragara abantu batahagaritse umutima mu kibazo ariko byatumye babana neza n’Imana , ibyakozwe n’intumwa 12:1,16:22-25 aha naho tuhasanga umuntu witwa Petero wari usitsinziriye kandi yari bubyuke bamwica ariko kuko yari muruhande rw’Imana yari yaturishije umutima. Benedata muri Yesu arimo byose. Niba ukibasha kurira n’umunyabyaha akarira ntabwo wizera pe kandi ntamuntu Wabasha kuzana kuri Yesu.

Igihe cyose ugitinya ikibazo bivuze ko uzatinyuka Icyaha ibi biracuritse, curukura ibintu  tujye ku rwego rwo gutinya icyaha nibwo uzatinyuka ikibazo nibwo uzagaragaza ko umwuka wera ari muri wowe.

Mbese mwenedata wowe ujya uturiza umutima mu kibazo?

 1,178 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: