Umwigisha w’Ijambo ry’Imana ni TUYIZERE Marcel akaba umunyeshuri muri kaminuza,akaba ari Prezida wa CEP UR-REMERA,yatangiye ashima yamuhamagaye gukora umurimo wawo kandi ikaba yarabanye nawe muri uwo murimo yamuhaye gukora,yakomeze asoma muri Yesaya 1:2 yongeraho ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko rwa mbere rya Petero 2:15.
Yatangiye avuga ko abantu benshi batazapfa bazize ko batumvise Ijambo ry’Imana ahubwo abantu bazapfa bazize ko batumviye ijambo ry’Imana.Benedata gukorera Imana uririmba ariko udakora ibyo Umwami ashaka,ntabwo uri kujya mu ijuru ikindi ntabwo Imana yaduhamagaye ngo tuzabe abaririmbyi cyangwa abayobozi b’i torero,yaduhamagariye Kwera niba rero ibyo ukora mu itorero byose ariko utejejwe ntabwo rwose uzagera mu ijuru.
Ikindi Umunyabwenge ni Umuntu wita ku iherezo rye kuko uwita ku iherezo rye yubaha Imana kuko aba azi neza ko nyuma yubu buzima hari ubundi.Benedata tumenyeko uduhamagara ari uwera ubwo rero dukorere Imana dutinya kuko ku munsi w’urubanza azagaragaza ko wamukoreye nabi cyangwa neza.
Benedata tureke kuza kuribata inzu y’Imana,mureke kuyikorera mukora n’ibyaha munyeko Imana ari iyera. Imana niyo yatumye tuza kwiga muri kaminuza mureke gutuma itukwa ku byacu ariko yarayituzamo kugira ngo tuyubahisha. Dukorera Imana ntabwo biteye isoni kandi kumwubaha ntabwo bigoye ku muntu uzi uwo akorera.
Nonese benedata niba uza mu nzu ya Data,uzi ko wasambanye cyangwa aho uba hari inonganya kandi zituruka kuri wowe ukagera mu rusengero rwa Data urumva uba utaje kuribata inzu ya Data koko?
Muri iyi minsi dufite ikibazo cy’abantu bavuga Imana ku munwa gusa ariko ibikorwa bye bihabanye nibyo avuga. Benedata mbese Imana yigeze ikugirira nabi,wowe ko utayumvira kandi igukunda.
Umwigisha yakomeje avuga abanyabyaha bazarimbuka kandi bazaribatwa nkuko nabo baribase inzu y’uwiteka ariko abakiranutsi bazataha Ijuru kandi bazaba bari Amahoro. muri Yesaya 8 haranditse ngo” nimuze tujye inama kandi naho ibyaha byatukura tukutuku,Imana irabyeza”,mwenedata niba hari aho ubona wagomeye Imana saba Imana imbabazi.
Nonese Benedata ko uba uvuga ngo urashaka kumva Imana ukaba udasenga urumva Imana muzavuganira he? ubundi kuba umukristu mukuru nikumenya gutandukanya ikibi n’ikiza ikindi abakera ko Imana itaterwaga isoni zo kwitwa Imana mbese ubu wowe nigira isoni yo kwita Imana yawe?
Benedata Twisuzume urebe niba ubanye neza n’Imana ?
Mukomeze gufashwa. Shalom