Ibyigisho

” Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.” Rev. Pst Nsengiyumva Patrick

1Shares

Kuri iki cyumweru,tariki 31/03/2019, Umwigisha yari Pasiteri NSENGIYUMVA PATRICK, umushumba w ‘akarere ka Nyamagabe,  intego yiri jambo ry’Imana iboneka muri Zaburi 46:2 ivuga ngo Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Yatangiye ashima avuga uko yabayeho muri kaminuza bigoye yagarutse ku kuntu basoheye urutonde rya bagomba kwiga kaminuza ntiyaboneka kandi muri icyo gihe mu rugo iwabo nta muntu wari kumufasha kuko bari babuze amafaranga kugeza ku buryo aho babaga  bahateje cyamunara ariko yibuka icyo yavuganye n’ Imana akiga mu mashuri y’isumbuye, yuko aziga kaminuza ariko mu icyo gihe yiburaga ku rutonde , byarangiye ataboneke ku rutonde ariko ya Mana itabura uko igeze umuntu imuha akazi atangira kwirihira amashuri, ubu yararangije  nuko rero benedata niba waravuganye n’ Imana by’ ukuri ibyo imana yakubwiye izabikora umwigisha yakomeze avuga ko  uri mu buhungiro by’ Imana imugirira neza kandi ikomeze kubana nawe, yifashije umurongo uboneka muri bibiliya (daniyeli 6:22)  avuga ukuntu Imana yakijije DaniyelI kuko yari mu buhungiro bw’Uwiteka avuga neza umuntu uba mu buhungiro bw’Imana ari umuntu udakora ibyaha nonese mwenedata koko nawe ubona uri mu buhungiro bwayo?

Yagarutse ku mukobwa baganiriye bahuye, uwo mukobwa amuha umuhamya bwe yiga muri kaminuza ngo uyu mukobwa yaje muri kaminuza akijijwe ariko aza kubana n’ abakobwa baza kumujyana mu buraya kuko yashakaga kubaho nkabo birangira atwite binatuma ava muri kaminuza kuko yashakaga kwicira inzira yashoje avuga ko ntahandi hari ubuhungiro bwanyabwo nuko utarimo niyinjiremo yakire Yesu kristo nk’umukiza we kuko niho hari umutekano wuzuye.

 1,564 total views,  2 views today

1Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: