Amakuru

Impamvu zituma twizera Umwami Yesu Kristo.

0Shares

Mu materaniro ya CEP ari kuba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga,Umwigisha muri iki cyumweru ni Maombi Theogene akaba ari Umukristo usengera ku mudugudu wa Nyarugenge, muri nibature kugeza kuri uyu wa gatatu Umwigisha ari kutuganiriza  ku magambo meza afite intego igira iti”Impamvu zituma twizera Umwami Yesu kristo”.

Umwigisha yatangiye asoma Ijambo ry’Imana muri bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditse na Yohana ibice bitatu,umurongo wa mirongo itatu n’agatandatu(Yohana 3:36) hagira hati”uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho,ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo,ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”

Kwizera uyu mwana biha umuntu amahirwe yo kuzabona mu bugingo buhoraho ariko utayumvira afite ibihombo bibiri bikomeye. Igihombo cya mbere bafite bahombye ubugingo buhoraho bishatse kuvuga ko bariho none ariko ejo batariho, icya kabiri Umujinya w’Imana uzaguma kuri bo.

Iyo usomye neza muri Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro mu gice cya mbere ubona ko Imana yaremye Umuntu nta cyaha kimuriho kugira ngo ikomeze kubana neza n’umuntu imushyira muri edeni ifite ibyangombwa byuzuye bizatuma umuntu abaho neza.Hari ibyagombwa birindwi  byari mu Edeni bigaragara muri bibiliya,ibyo byangombwa nibi:

1.Yashyizemo Izuba riva iburasiravuba

2.igiti cy’imbuto ziribwa zizatunga abari muri Edeni

3.Hari igiti kimenyesha ikiza n’ikibi

4.hari igiti cy’ubugingo

5.  Hari umugezi,muri Yeremiya 17:7-8 hagira hati”hahirwa Umuntu wizera uwiteka,Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti gishorera imizi mu mugezi,ntikizatinya amapfa nacana,ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto,ntikizita ku mwaka wacanywemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” Mu yandi magambo,Umukiranutsi afite ubushobozi bwo kubaho mu gihe cyose.

6.Hari ubutaka bufite zahabu bishatse kuvuga ko mu bwami bw’Imana hari ubutunzi buruta ubundi

7.Imana yagendaga muri Edeni

Nyuma muri Edeni haje kuzamo icyaha byaje gutuma Umuntu atongera gusabana n’Imana ariko iyo usomye mu bakolosayi 1;20 havuga ko Imana yongeye kwiyunga n’Umuntu biyuze muri Yesu kristo mbese ntabundi byari buhari bwo kongera kwiyunga n’Imana Atari ukwizera Yesu Kristo.

Umwigisha avuze ko”Umuntu utizera Yesu kristo,ubuzima bwe muri mu manegeka” kuko Yesu niwe Adamu wa kabiri waje ku dukuraho ibyaha byazanywe na Adamu wa mbere kandi ibintu byose byari biri muri Edeni,Imana Yabishyize muri Yesu kristo.

Dore ibyo Imana yashyize muri Yesu kristo:

1.ibintu byose byongeye kuremerwa muri Yesu kristo kugira ngo byongere kubasha gusabana n’Imana(Abefeso 2:10)

2.ibintu byose biri mu isi kugira ngo ubyakire binyura muri Yesu.

3.ibiboneka byose ndetse n’ibitaboneka tubyakirira muri Yesu kristo(Abaheburayo 11:3)

4.Intebe z’ubwami(thrones),Imana yazishyize muri Yesu kristo

5.Ubutware byose Imana yabushyize muri Yesu bivuze ko adahari bitabaho.

Nuko rero Benedata nkuko byanditse uri zaburi y’125 ngo”abiringiye uwiteka Bameze nk’umusozi wa siyoni,utabasha kunyeganyezwa ahubwo uhora uhamye iteka ryose, mureke twizere Umwami Yesu nta buryarya,ntacyo tuzakena.

Shalom!!

 1,868 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: