Amakuru amatangazo Ibyigisho

Inkuru yatangaje benshi ariko ntibakuramo isomo: inkende bivugwa ko yiyahuye.

0Shares

Ese iyo wumvise ijambo inyamaswa mu matwi yawe wumva umeze gute? Haruhita yumva ari ikintu kinini cyane kandi giteye ubwoba cyibera mw’ishyamba kirya utundi tunyabuzima dutoya cyangwa cyikarya ubwatsi ndetse nundi ashobora kuyitekereza ukundi. Inyamaswa n’ibinyabuzima bifite imico itandukanye ndetse binafasha mubuzima bwaburimunsi bitewe n’umusaruro ubikomokaho nubwo harizimwe munyaswa zangiza. Bitewe nuko haribyinshi bigenda bizibonekaho bidasanzwe mu bumenyi/siyansi (science) hashyizweho isomo ryiga ku mitekerereze ndetse n’imyitwarire yazo (Animal Psychology).

Muri iyi nkuru ntabwo tugaruka  kubumenyi bw’inyamaswa ahubwo turibanda cyane ku nkuru yanditswe n’ibinyamakuru byinshi bivuga ku inkende bivugwa ko yiyahuye mu karere ka HUYE muri kaminuza y’U Rwanda (BUTARE), kanda hano uyisome, ushobora kwibaza cyangwa ukagira ikibazo niba iyi nkuru yarikwiriye kunyura kurubuga rwa gikristo? Nifashishije ibyanditswe byera natanga igisubizo.

Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa (Imigani 24:32, Bibiliya yera).

Njyewe naritegereje, ndatekereza, ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho (Imigani 24:32, Bibiliya ntagatifu).

Icyo Umwanditsi ndetse n’umwami Salomo agarukaho cyane nuko haribyo yabonye, yamara kubibona akabitekerazaho, nyuma akongera akareba cyangwa agashishoza maze agakuramo amasomo yamufasha mubuzima bwe: natwe nk’Itorero sibyiza guterera agati mu ryinyo ahubwo ibyo tubona byose twagakwiye kubikuramo isomo ryadufasha mubuzima bwácu bw’umwuka.

witegereje ibyabaye (byanditswe mubinyamakuru) nibyiza gukuramo iyi nyigisho, inkuru bivugwa ko inkende yiyahuye yatambutse kumbuga nkoranyambaga zitandukanye bamwe batangajwe cyane niyo nkuru bibaza ukuntu yaba yiyahuye nubwo benshi basomye iyinkuru ariko abakuyemo isomo nibacye, abayibonye bavugako iyo nyamaswa yarifite akagozi imaranye iminsi ijyendana mw’ijosi, nyuma yaje gukina nizindi ncyende muri sitade (stadium) ya kaminuza nyuma ishatse kumanuka isimbutse nkuko zisanzwe zibikora ntibyayihira ifatwa kucyuma cyaje kuyiniga irapfa izindi nkende zaraje zirashungera ariko ntanimwe yabashije kuyikiza .

Reka tuve ku nkende bivugwa ko yiyahuye ahubwo twigarukeho nk’itorero:

Muri iki kinyejana Abizera ndetse n’abatizera benshi bagendana icyaha nagereranya nk’akagozi mw’ijosi inkende yarifite ndetse bagakinana icyo cyaha bambaye nkuko inkende yakinanaga ako kagozi, ikibabaje cyane nuko iyo nkende ubwo yanigwaga n’umugozi itigeze itabarwa nangenzi zayo ahubwo zarayishungereye gusa, ninako abantu benshi bakora ibyaha mumatsinda runaka nko kunywera inzoga hamwe n’ibindi ariko iyo upfa baragushungera ntawabasha ku gukiza.

Icyo Imana igushakaho wowe uri gusoma iyinkuru,

Ese wowe icyaha uri kugendana nikihe?

Ese ugeze hehe uhuza ubuzima bwawe n’Ijambo ry’Imana?

Ese aho ujya wizera ko abantu haricyo bagufasha mukugikira?

Nuko ubwo tugoswe n’igicu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye (Abaheburayo 12:1).

Nuko ibuka ibyo wakiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira (Ibyahishuwe 3:3).

Ndimo nsoza nagirango nkwibutse ko nkuko inkende yatunguwe n’urupfu (ntiyateganyaga gupfa) ruturutse ku kagozi yajyendanye iminsi ninako kugaruka ku mwana w’Imana (Yesu) kuzamera bityo n’ingenzi kwiyambura ibituremerera bikatuboha nkuko Inkende yariboshywe nakagozi kayizaniye urupfu.

Umwami Yesu araza vuba (Maranatha).

 1,230 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Mwaakoze neza cyane gushyiraho iki kinyamakuru kidufasha my kwaguka no gut era imbere mu gakiza. Imana ihe umugisha abagize igitekerezo cyo gushyiraho uru rubuga

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: