Ibyigisho

“inyungu zo kuba mu buzima bunezeza Imana” Musengumuremyi Christian

0Shares

Amateraniro yok u wa gatanu le 23 gicurasi 2019.

Umwigisha: Christian MUSENGUMUREMYI

Intego y’ijambo ry’Imana:inyungu zo kuba mu buzima bunezeza Imana.

Zaburi 91:14-17: kuko yakunze akaramata, nicyo nzamukiriza,nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryange.azanyambaza nanjye mwitabe,nzabana nawe no mu makuba no mubyago,nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame kandi nzamwereka agakiza kanjye.

Dore ibintu 4 bikomoka ku kubana n’Imana neza

  • Kubana n’Imana neza bitera umuntu kubaho mu buzima butari ubw’ubwoba.

Abantu bose bo mwisi babaye mubuzima bw’ubwoba,kuko iyo umuntu amaze kiugira amafaranga, yubaka inzu akayikomeza, agashyiraho uburyo bweose bwo gucunga umutekano,camera, urupangu, inzujyi zikomeye, imbwa z’iryana, ndetse na camera na alarame.

Zaburi ya 91:1 iravuga iti”uba mubwihisho bwisumba byose azahama mugicucu kishibira byose.ndabwira uwiteka nti urubuhungiro bwange,uri igihome kinkingira, Imana yange nringira.

Rero ababana n’imana neza ntibaba mubuzima bw’ubwoba”.

  • Umuntu ubana n’Imana neza agira ubushobozi bwo kwihangana. Kuko ijambo ry’Imana rivuga ko amakuba nibyago by’umukiranutsi ari byinshi ariko uwiteka amukiza muri byose.

Iyo umuntu abana n’Imana neza abasha kwakira ubushake bw’Imana. Kuko nubwo ibyago namakuba bije ntibivuga ko Imana idahari. Bibiriya itubwira Yobu wabanye n’Iman abasha kwihangana no mugihe cyo kugeragezwa yatura amgambo avuga ati naho yanyica nzapfa nkiyiringira. Yobu13:15 naho yanyica nzapfa nkiyiringira, nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.

Bibiriya yongera kutubwira saduraka Meshake na Abedinego babashije guhagarara bemye imbere y’itanura ry’umuriro.

  • Iguha icyubahiro: icyubahniro Imana yaguha ntabwo ari ukukugira president gusa ahubwo aho uri hose iyo wubaha Imana bakabikubahira. Bibikiya itubwira yozefu ko ahantu hambere yaherewe icyubahniro ari kwa Potifali.
  • Ajyenda agwiza Imbaraga: iyo umuntu abana n’Imana neza ajyenda agwiza imbaraga niyo haba mu myaka mirongo itatu, aba acyubaha Imana. Ariko hari abubaha Imana bagenda bagira amafanga umwuka ukajyenda ugabanuka. Bibiliya itubwira muri zaburi84:6 hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,hahirwa abafite mu mitima yabo inzira zijya I Siyoni iyo banyuze mugklombe bita baka bagihindura ahantu hamasoko, imvura y’umuhindo icyambika imigisha. Bagenda bagwiza imbaraga umuntu wese wo muribo aboneka mu maso y’Imana I Siyoni.

 3,566 total views,  6 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: