CEP SERMONS
Ibyigisho

Izina ryose wakwitwa, idini yose wasengeramo, ugikora imirimo ya kamere, ntuzaragwa ubwami bw’Imana. ntucikwe n’umunsi wa karindwi w’igiterane cy’ivugabutumwa Ev. Justin HAKIZIMANA

0Shares

Umunsi wa 7 w’igiterane cy’ivuga butumwa

Intego y’igiterane “icyaremwe gishya ubuzima nyakuri”2abak. 5:17

Intego y’ijambo ry’Imana:“kuyoborwa n’umwuka ubuzima bw’umukirisitu.”Abagalatiya 5:16

Mukuyoborwa n’umwuka habamo kumvira Imana. Dawidi yari afite umutima unezeza Imana mu buto bwe kandi wakoraga nkuko Imana ishaka. Kandi nta muntu numwe wari uzi imibanire ye n’Imana. Umunsi umwe umugabo goliyati wari intwari cyane, kandi wari umenyereye intambara. Agasuzugura ingabo z’Abisilayeri kandi akabatuka ibitutsi bikomeye. Kubera ko ingabo zose z’Abisirayeli zari zaratsinzwe, bituma umwami Sawuli ashyiraho intego. Aravuga ati “uzamurwanya akamutsinda, azamugororera, ubutunzi bw’inshi, azaba umukwe w’umwami, kandi we n’umuryango we azawuha umudendezo.

Ibi bintu 3 byashushanyaga ibintu Imana izahemba abera bazaba banesheje Satani. Icyambere yari yamwemereye ubutunzi bw’inshi, iki ni ikimenyetso cy’uko natwe abazaba banesheje Imana izatugororera ubutunzi bw’inshi. Icyakabiri nuko yari kumushyingira umukobwa we, bitwibutsa ko Ijambo ry’Imana ryavuze ko turi abajyeni. Ati “nimwishime munezerwe kuko ubukwe bw’umwana w’intama busohoye,” ubukwe buzatahwa n’abamalaika. Icyanyuma ngo azamuha umudendezo, niko natwe Imana izaduha umudendezo w’iteka ryose kuko ntabizaba bibahiga.

Nyuma y’iminsi mirongo ine Goliyati abatuka bihuza nuko Dawidi yari agemuriye bene se yumva abatuka. Ariko Dawidi yibaza ikibazo kimwe ati “mbese uriya ninde usuzugura agatuka ingabo z’Imana.”  Avuze ko amuha ubuhamya bwuko yaragiraga inama akica intare n’idubu bimuteye arangije aramubwira ati “uwo mufirisitiya utarakebwe azapfa nk’imwe muri zo.” Arangije ati “Imana yabanaga nanjye iracyabana nange”. Sawuli aramwemerera aragenda.

Ihishurirwa ufite rijyana n’ikigero cyo kwizera ufite. Niyo mpamvu yagereranijne Goliyati n’Imana asanga Goliyati ari busa. Bituma amutera mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli Yasuzuguye, uyu munsi arakungabiza nguce igihanga nkubagire ibisiga byo mukirere n’inyamaswa zo mu ishyamba. Kandi bimenyekane ko uwiteka adakirisha ingabo cyangwa inkota. Dukwiriye kurushaho guhishurirwa Imana mu buzima bwacu nibwo tuzarushaho kugira umutima nkuwo Imana ishaka. Iyo utindanye n’Imana uhumuraho ubumana.

Abagalatiya 5:16 “Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira 17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora. 18Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko. Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, 20no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, 21no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

2Abakorinto 5:17 “17Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” Impamvu dukwiriye kuba icyaremwe gishya nuko tugiye mu gihugu gishya kandi aho ntabizira bijyerayo. Ntidukwiriye kumera nk’Abisirayeli bavuye mu Egiputa ariko Egiputa ntiyabavamo, bituma barimbukira mu butayu.

ibihe byo guhembuka muri CEP UR Huye campus birakomeje
abacepien mu ma teraniro ya saa sita
umuyobozi wa gahunda Solange mu Kangenzi

uru rugendo rujya mu ijuru rumeze nko guca mu butayo ntiwazagerayo ugifite umutima wa kera. Ukeneye kuba icyaremwe gishya nka Petero ataraba icyaremwe gishya yagendanaga inkota ariko amaze kuzura umwuka wera, ntiyongeye kuyigendana.

El_Elyoni worship team idushyira mu mavuta
Ev. Justin HAKIZIMANA wigishije mu materaniro

 1,992 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: