Amakuru amatangazo Ibyigisho

Korali Enihakole ikoza amateka ihuze CEP-UR HUYE yose basangira Inka.

0Shares

Korali Enihakole ni imwe mu zikorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’U Rwanda,ishami rya Huye Muri CEP UR HUYE. Kuri iki cyumweru iyi korali yateguye umunsi wo gushimira Imana yabanye nabo mu gihe gitambutse, akaba ari Umuhango wabereye hanze ya kaminuza muri Sale ya Groupe Officielle Indatwa n’Inkesha

Uyu muhango wayobowe na NIZEYIMANA Jean Marie Vianney akaba yarabaye Prezida wa korali Enihakole kuva 2019-2021 Kandi  uyu muhango wari witabiwe n’abahoze muri iyi korali barangije amasomo yabo muri Kaminuza (POST-MEMBERS) harimo Uwitonze Eric yabaye Perezida wa mbere wa korali Enihakole.

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney,Umuyobozi wa Gahunda.

 Uyu ni Umuhango witabiriwe na korali zose zikorera Umurimo w’Imana muri kaminuza y’U Rwanda muri CEP (Korali Elayo, Korali Vumiliya, Korali Alliance hamwe na El-Elyon Worship Team) hamwe n’inshuti za Enihakole zaturutse mu ma miryango y’abanyeshuri ikorera Umurimo W’Imana muri iyi kaminuza harimo RASA, PSA n’izindi.

Mu gutangira, haririmbwe indirimbo yo mu gitabo ya 45 mu z’Agakiza igira iti “Iby’Imana ikora biradutangaza …” Benedata ibyo Imana ikora  nta muntu wamenya uko biri kuko yagiye yagura Umurimo wayo muri korali Enihakole. Mu ijambo uwayoboye korali Enihakole muri 2018-2019, MURWANASHYAKA Emmanuel yavuze, yagize ati”Twuzuye amashima mu mitima yacu kubw’ ibyo Imana yakoze”. Yakomeje asoma Ijambo ry’Imana riboneka muri bibiliya, muri Zaburi 145:4 na Zaburi 143:4-6. Yakomeje avuga ko banejejwe no kuvuga ibyo Imana yakoze bari muri kaminuza kuko yabanye nabo muri byinshi bagiye bategura  nta bintu bifatika bafite ariko Imana yabanye nabo. Imana yacu ntabwo ijya ikangwa nuko hasigaye igihe gito ahubwo iba ihari ngo yiyerekana, kubwibyo mwenedata niba ufite igikorwa cyose cyo gushyigikira Umurimo w’Imana, yigirire ikizere ibindi izabyikorera.

Abaposte ba Korali Enihakole
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango.

Korali Enihakole yahise Ikomeza iririmba iti ” Kwizera niko kwatumye aba kera bahamya Imana bihanganira Imibabaro yose, barakubitwa bararengana bageza kugupfa bakizera, abo bose bahamirijwe n’Imana kubera Ukwizera kuko niyo nzira Yesu yaduciriye”.Ese mwenedata wowe wizera Imana kuburyo yaguhamya?

MURWANASHYAKA Emmanuel,Uwaba Umuyobozi wa Korali Enihakole 2017-2018
Prezida wa CEP-UR HUYE,UKUNDWANIWABO Eric

Perezida wa CEP UR HUYE, Ukundwaniwabo Eric yatangiye ashima Imana ko yatanze uyu munsi wo gushima Imana kandi yashimiye by’ umwihariko korali Enihakole ko yitangira Umurimo w’Imana bakawusengera, kandi yasabye abaririmbye bayigize ko bazaba nkuko izina ryabo rimeze bivuze Iriba ry’Uwambaje.

Perezida wa mbere wa Korali Enihakole, Eric UWITONZE, wize muri kaminuza y’u Rwanda kuva 2007-2011, nawe ashima Imana, avuga ko hari Umwenda dufitiye Imana, kubw’ibyo yadukoreye bitandukanye. Yakomoje ku mateka korali Enihakole ariko ashimangira ko aya mateka ashingiye ahanini ku guhitamo gukora ibyo Imana yabategekaga byose.

Hahise hakurikiraho igikorwa cyo gusangira ifunguro Korali enihakole yari yateguye.

 1,840 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: