Ni kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe muri IPRC South korari Elayo ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabiriye ubutumire bw’umuryango w’abanyeshuri bo muri ADEPR [CEP] muri IPRC Huye ubwo bari bafite igiterane gifite intego ivuga ngo “ GARUKA USHIME” Chorale Elayo yitabiriye ubwo butumire bakarimbira abanyeshuri, abakozi, ndetse n’abandi bashyitsi bari bitabiriye iki giterane mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro [IPRC SOUTH] benshi bahembutse,banashimira Imana kubwa Elayo
Iki giterane cyatangiye saa munani n’ igice cyarigifite intego ivuga ngo “ GARUKA USHIMA” ,cyahise gitangira duhimbaza, turirimba indirimbo yo mu gitabo y’149 mu guhimbaza , muri iki giterane cyayobowe na NIYOMUKIZA Deogratias kandi nkuko intego yiki giterane ivuga ngo “ GARUKA USHIME”, aba poste cepien bize muri IPRC mu myaka yashize bashimye Imana ibyo yabakoreye mu gihe bigaga muri kaminuza kandi aba baposte batangije umushinga wo kugura gitari ya kabiri ya korali Ishyanga Ryera kuko iya mbere yagunzwe.
Umwigisha muri iki giterane yari NIZEYIMANA JEAN MARIE VIANNEY ukorera umurimo w’imana muri CEP UR HUYE, yatanze umuhamya bw ukuntu Imana Nyiringabo yamukuye mu byaha kuko kera yaririmba indirimbo za bisi ariko ubu arashima Imana ko asigaye aririmbira Imana kandi avuga ko ntacyamubuza guhimbaza kuko Imana itanga ingabo nyinshi zigapfa kubwacu yasabye abaraho ko bagomba kugenda turi kumwe n’ Imana kandi twiringire Imana kuko niyo idufasha gutsinda ibiturwanya kandi Imana nitugira neza, ntituzibagirwa aho yadukuye ahubwo tujye tubwira abandi ibyo yadukoreye ikibazo” NI GUTE IMITIMA YACU IRI GUSHAKA IMANA?”
Muri iki giterane, abantu bakiriye Yesu bageraga kuri kumi n’ abatanu, amakorari babiri( Elayo n’ ishyanga ryera) yashoze aririmbira Imana, bashima kubwa bantu bakiriye Yesu.
Imana ishimwe Kuko niyo nyirumurimo
Conglatulation kubwa choral Elayo,Imana ikomeze kubaha amavuta akomeze komora Imitima ya benshi bishwe nibibazo nibyaha is I yaburiye ibisubizo