Amakuru

Kuki benshi bakizwa ariko ntibashikame? Menya Impamvu

0Shares

Uko abatuye isi bakomeza kwiyongera ,aho usanga bagera kuri miliyari zirindwi ninako n’abakurikira Yesu bari kwiyongera., Imibare igaragaza ko mu mwaka w’2010,abakurikiye Yesu bageraga kuri miliyari ebyiri,aho mu mwaka icumi hamaze kwiyongeraho miliyoni magana atatu bishatse kuvuga ko abakristu bangana na mirongo itatu na rimwe ku ijana(31 %) y’abatuye isi Ariko nubwo abakurikira Yesu biyongera,Usanga hari nabamuvaho kuko baba baraje bashaka amaronko kuri Yesu bayabura bakamuvaho.

Muri Iyi nkuru turagaruka ku mpamvu zigaragara muri Bibiliya zituma abenshi badakomera mu gakiza cyangwa kuki benshi bakizwa ariko ntibashikame.Umuntu akurikira Yesu akibaza icyo azabona namara kumukurikira nkuko Petero yabibajije Yesu Kristo(Matayo 19:27) agira ati” dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira,none se tuzamera dute?”,turasubiza kino kibazo muri iyi nkuru.

Impamvu zituma benshi badashikama mu gakiza nizi zikurikira:

Impamvu ya mbere: abantu benshi biyitirira abakristu  cyangwa se bakitirirwa abakristu kandi ataribo. ni kenshi bidusigira ibibazo byinshi byo kwibaza iyo tubona bamwe mubaba bafite inshingano  runaka mumatorero,basubira inyuma cyangwa se abantu runaka bazwiho kubuhamya bwuko bakijijwe. mu rwandiko rwa kabiri pawulo yandikiye Timoteyo3:5″ bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. abameze batyo ujye ubatera umugongo”. Ikintu gifite ishusho isa nkiyikindi, utarinyiracyo wakitiranya. abo rero nta mbaraga zo kwera baba bafite nubwo rwose bakora imirimo yose kandi neza, ariko ziriya mbaraga zo kwera nizo zikomeza uzifite kuko niyo umuntu agwa ni umutima ugwa ingaruka zikagaragara muburyo yasubiye inyuma. abo  rero baba basa nkabarungurukira mu madirishya ariko batirinjira. 

Impamvu ya kabiri: ntibigeze bahindura imiterere yabo(nature) cyangwa igisekuruza cyabo.Ikiganiro Yesu yagiranye na Nikodemu (Yohana 3:6).Ahangaha icyo bivuze,nuko ibiremwa byo mu isi bifite kamere yabyo cyangwa imiterere yabyo,kamere yo kwifuza,naho ibiremwa byo mu ijuru ryera,nabyo bifite kamere yabyo yo kwera.kandi tuziko iyi miterere ntaho ihurira nkuko tubisanga mu bibiliya mu gitabo cy’abagalatiya ibice bitanu,umurongo wa cumi na karindwi hagira hati”kuko kamere irarikira ibyo umwuka yanga,kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye ,ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.

Yesu rero afite imiterere ibiri iy’Umubiri usanzwe kandi niyumwuka kandi byose byaranganaga kugirango ahuze ububi bwacu n’ukwera kw’Imana .Rero nibyo Yasobanuriga nikodemu ko bitashoboka guhabwa buriya bugingo utarabyarwa n’amazi ndetse n’Umwuka. Abenshi rero ntibabyawe n’Umwuka ngo bagire imiterere y’Imana.Umubiri urabakurura kurushaho,kuko baraza bakamera nkabarunguruka mu gakiza., ariko iyo bakomeje kwinjira Umwuka wera akora umurimo ukomeye akabahindura bagashikamira muri Yesu.

Impamvu ya gatatu :Uburere mu kumenya Imana  nayo nindi ngingo.nukuvugako iyo umuntu amaze kuvuka bwa kabiri, aba yakijijwe, ariko gukizwa ntibiba bihagije aba akiri umwana kandi akeneye kurerwa, iyo arezwe nabi wenda agahura n’inyigisho zitamukuza kuba icyaremwe gishya, ageraho ntagere kurugero rumukomeza mu gihe akeneye izindi mbaraga zo kunesha bityo bikamubera impamvu yo kudashikama mu mwami Yesu. Abaheburayo 5:12-14, babivuga neza ko aba agikeneye amata amukuza, arinako agenda akura kurugero, kuko aba ataraca akenge kubyi jambo ryo gukiranuka.

Impamvu ya kane ni ukutamenya iyo uva niyo ujya.Mbese gutangira urugendo nta ntego ufite,bakaba baraje ku bw’irari ryuko bifuza kumera kuby’iy’isi ariko nta ntego yo guhabwa ubugingo buhoraho bafite kandi ariyo ntego nyamukuru yatumye dukurikira Yesu, ibi tubisanga muri bibiliya mu butumwa bwiza uko bwanditse na Yohana igice cya gatandatu harimo inkuru ivuga ukuntu Yesu yagaburiye abantu,haciyeho Umunsi basubira kumushake ngo yongere abahe umutsima nicyo cyatumye muri Yohana igice cya gatandatu ku murongo wa kumyabiri na gatandatu yababwiye ati” Ni ukuri,ni ukuri,ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye Atari byo bituma munshaka, ahubwo niya mitsima mwariye mugahaga”. Aba baje gushaka Yesu bashaka Imigati,badashaka ubugingo.

Benedata,mureke tube abakristu bashikamye, kuko n’ubundi  kudashikama ku mana,nukwicira urubanza yaba muri ubu buzima tukiriho ndetse nubuzaza budashira. kugira ngo dukore ibyo Imana yishimira  kandi tuzi yuko bizagororerwa nayo,biradusaba ko tumenya ko Yesu kristo ari we mutsima uruta iyindi nkuko Yesu yabivuze agira ati” Ni jye mutsima w’ubugingo ,uza aho ndi ntazasonza na hato,n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato (Yohana 6:35). Tureke kuza kuri Yesu kubera amaronko cyangwa imitsima.

Shalom!!!

Umwanditsi: KANYANA Ernestine

 1,566 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Biradukwiye ko turushaho gushaka uburinzi buruta ubundi buba muri Kristo aribwo kuzabana nawe mu bwami bwa Data mu ijuru. Yesu abahe umugisha

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: