Ibyigisho

“Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse” Barakagira Pascal

1Shares

Ijambo ry’Imana Kuwa 16/Werurwe 2019

Umwigisha: Barakagira Pascal 

Theme:Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse

Tito2:11-15, Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse butwigisha kureka kutubaha Imana n’irariry’Iby’ isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka twubaha Imana mu gihe cya none. Yohana1:1-12.

MuriYesu nimo ubutunz ibw’ubwenge no kumenya bubonerwa,muri we niho harimo ubugingo.Yesu yaravuze ngo yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura.Ikibabaje  nuko yaje mube ntibamwemera muri koroani ho haravuga ngo abamuhakanye bazaba ikuzimu h’ikuzimu.Ariko rero abamwemeye  bosebakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Buri wese itorero arimo  abe uwejejwe muri  ryo kuko  ntawe idini rizajyana mu ijuru. Izere Yesu Kristo umwakire ubundi uzabone ubugingo buhoraho.Bibiliya iravuga ngo iyo twizeye Yesu dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose  ngo tubigomororere Kristo.

Numara kwakira Yesu ukore imirimo ye,Yohana9:4 nkwiriye gukora umurimow’uwantumye hakiri kumanywa, bugiye kwira niigihe umuntu atakibasha gukora.  Izere Yesu ubundi ukore ibyo agutegeka ukore imirimo y’Imana.Hari abanze kwakiraYesu bakanywa inzoga z’ubwoko bwose, bagasambana abo bazagubwana bikuberako birengagije ko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse.

Yesu niwe banze ryokwizera abari bataramwakira mumwakire, abaribarasubiye inyuma mwongere mugaruke.Isi igeze ahabi,ikuramo abantu ibyiringiro niyo mpamvu dukwiye kwikomeza kuri Kristo tukamwizera.

Kubona Imana biruta byose, wakwiga amashuri menshi ariko kubona Imanabiruta byose.Ntarwitwazo na rumwe dufite  rwokutizeraImana kuko Ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwarabonetse.

Itekerezeho wibaze niba ukijijwe neza, urebeko ubuntu wahawe utabupfusha ubusa ubundi ufate umwanzuro ukwiye.

 2,306 total views,  2 views today

1Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: