Umuyobozi wa Gahunda ni UKUNDWANIWABO Eric
Dutangiye turirimba indirimbo ya 60 mu gushimisha n’indirimbo ya 48 mu gakiza,aho zigira ziti” nejejwe n’Imana mu mutima wanjye, N’umuriro w’Ijuru Urimo. Nsigaye ngendera mu mucyo w’ukuri.Yesu Mukiza niwe mucyo.
Dugeze mu mwanya wo kwakirana tubifashijwemo na Prezida GASHUGI Yves
Hakurikiyeho korali Elayo aho yaririmbye ifatanyije na korali Enihakole,batangiye baririmba indirimbo ya korali Enihakole igira iti” Bahamirijwe n’Imana,babaye urugero rwo kwizera,iyo nzira yo kwizera niyo nzira Yesu yaduciriye,bihanganiye imibabaro yose, barakubitwa barababazwa,bararenganwa bageza kugupfa bakizera batarahabwa ibyasezeranyijwe.
Bakurikijeho indirimbo ya kabiri ya korali Elayo igira iti” Yesu nuwo kwizerwa ni ishuti idahemuka,njyewe aho mumenyeye. Amasezerano ye arambe ibyo yavuze byose azabikora kuko ntawabasha kurogoya imigambi ya Yesu.
Hakuriyeho korali vumiliya,itangiye iririmba ikorasi nziza igira iti” hano mu isi sinshobora kukuramya uko bikwiye,ningerayo nzakuramya maze kwambara undi mubiri.
indirimbo ya mbere korali vumiliya iri kuririmba iragira iti” ibyunyuramo biruhije nshuti n’igihe gito cyane ,humura Imana irabizi ntanakimwe iyobewe,yatumenye tutarabaho tukiri insoro mu nda zaba mama ishyiraho uburyo tuzabaho ntanakimwe iyobewe.
indirimbo ya kabiri iragira iti” ni Yesu warukwira gucungura itorero akarwishimira”
Hakurikiyeho korali Enihakole ifatanyije na korali Elayo batangiye baririmba indirimbo ya korari Elayo igira iti” Akiza indwara z’umutima ni z’ ubiriri zose,niwe gakiza,niwe bugingo,niwe jya niringira, izina rye ni Yesu Umwana w’Imana.
Indirimbo ya kabiri iragira iti” Ndagushima Mana ko wabonyeko nduwo kwizerwa ukangabira Umurimo kandi kunoranya ntacyo washingiyeho ni ubundi bwawe Mana ndagushimye ikomeza igira iti” sinzapfusha ubusa ubuntu wangiriye ukanyura mu byawe ukangira ikizere,nzajya ngendera imbere yawe nicisha bugufi amateka n’amategeko yawe nzabikomeza.”
Hakurikiye Umwanya mwiza wo gushima Imana tubifashijwemo na El-elyon worship Team. mundirimbo calvali kandi bati watubereye amagare n’amafarashi ntantambara n’imwe Yesu wigeze utsindwa turakwiringiye.
Hakurikiyeho umwanya wo kumva ijambo ry’Imana
Umwisha w’ijambo ry’Imana NDAYISENGA Alex
2Timoteyo 4:6-8 ” Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”
abarewi 8:33-36 “
Mumare iminsi irindwi mutava ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, mugeze aho iminsi yo kwezwa kwanyu izashirira, kuko muzezwa iminsi irindwi. Uko bikozwe uyu munsi, ni ko Uwiteka yategetse ko bijya bikorerwa kubahongerera. Ku muryango w’ihema ry’ibonaniro abe ari ho mumara iminsi irindwi ku manywa na nijoro, mwitondere umurimo Uwiteka yabarindishije mudapfa kuko ari ko nategetswe. Aroni n’abana be bakora ibyo Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose byose “
Abalewi 10:3 ” Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera. “
Twase abakijijwe kristo yadutoranyije kera cyane maze aranaducungura maze atugabira numurimo we, abefeso niho dusanga ko kristo yari adufite mubitekerezo. niyo mpanvu dukwiye gushira hamwe mumurimo twahamagariwe tukirinda amacakubiri mumurimo.
Aroni yaratoranijwe yemererwa kuba umutambyi wabasiraheli kandi mbere yo kwezerezwa kuba umutambyi Mose yabanje kubuhagira bivuze ko buri mukristo wese agomba guhora yejezwe kuko kristo twese yatugize abatambyi ubwoko bw’Imana
Ntago dushobora kugira ubuzima bwiza muri kristo tutabanje kezwa. Umurimo wabatambyi kera iyo wajyaga gutamba utejezwe wagwaga imbere y’Imana. niyo mpanvu dukwiye kwegera igicaniro dufite kwera kwimana muri twebwe ntago arukujya muri cholali runaka ahubwo nukujyendana gukiranuka imbere y’Imana. ibiruhuko tujyamo tukirinda tugakomeza kwezwa ndetse tukirinda. Tukazirikana ijambo rivuga kubaho ni kristo no gupfa ni nuyungu kumukristo wese w’ukuri
Pawulo yabwiye Timoteyo ati”maze kumera nkibisukwa kugicaniro” bivuze ko pawulo yari yizeye kd afite kwera cyane kandi abona igihe cyo gupfa cye kegereje. Babaga bafite amakuru kubera holyness(kwera) bakamenya nigihe bazapfira.
Pawulo yabwiye timoteyo ibintu by’ingenzi
Ati”ntarwanye intambara nziza”ntakindi cyashoboje pawulo gukora ibi ahubwo nuko yajyendaga yejezwe afite ubwere bw’Imana. kandi ubwo bamubuzaga kujya iyerusalemu arangije arababwira ati niteguye no gupfa
Ati”Narinze ibyo kwizera” pawulo ibi yabwiye timoteyo ashaka kumubwira ko akwiye gutera ikirenge mucye akemera no gupfa ariko akarinda ibyo kwizera
ati”ibisigaye mbikiwe ikamba ariko sijye jyenyine ahubwo nabakunze kuboneka mumaso h’Imana” twese abajyenda bakiranutse imbere y’Imana
Twese dutekereze mumitima yacu ese twarinze ibyo kwizera pawulo niwe wanditse aravuga ngo twahamagariwe kwezwa sukwanduzwa. rero bene data mukomeze muzirikane umuhamagaro wanyu mwahamagawe
shalom shalom!!!!
Tugeze mu mwanya mwiza wo gusoza Amateraniro tubifashijwemo na Prezida GASHUGI YVES
Benedata,mukomeze gufashwa,mwakoze kudukurikira ikindi ibyigisho byose byatambutse muri CEP wabisanga kuri Youtube channel yacu ariyo CEPURHUYE TV.