Amakuru

kurikira uko dusoza Igiterane cy’ivugabutumwa

0Shares

uyu ni umunsi wa cyenda wacyo aho turi kumwe na korari Yerusalem na Rev.Pst KARAYENGA Jean Jacques

umuyobozi wa Gahunda ni BYIRINGIRO Bienvenu Louange

Twatangiye duhimbaza dufashijwemo na El-elyon worship team

Hakurikiraho Korari Ibanga

korari Ibanga iri kuririmbira Imana

tugeze mu mwanya wo Kwakirana ndetse tunahana ikaze mu nzu y’Imana kandi ni byiza ko duterana tuziranye.

Eric UKUNDWANIWABO Niwe wakiriye iteraniro
Elayo yafatanyije n’abaposte bayo kuririmbira Imana

dukomeje kuryoherwa mu nzu y’Imana aho Chorale Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye Campus baturirimbira indirimbo nziza igira iti<Dukore dukorere Imana Data,nimbaraga zacu zose,n’ubwenge bwacu bwiza,n’ubutunzi bwacu bwose>

Ubu turi gufashwe na Korari Yerusalemu guhimbaza Imana mu ndirimbo igira iti”nimuzenguruke karindwi ibibazo bikurweho”

mu ndirimbo ya Yerusalemu uyu mugabo yakinnye ari we NOWA
Ni uku Nowa yabazaga inkunge
Abantu basekaga Nowa ubwo Nowa yubakaga inkunge bavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe ariko Nowa yakoraga ibyo Imana yari yamubwiye
Inyamaswa zitangiye kwinjira mu nkunge.

Bahise bakina ikinamico nziza ivuga ko”Ntarindi buye rikomeza imfuruka ni Yesu kristo kuko ari we ukura abantu ku cyavu,akabagira Abakomeye”

Bahise baririmba indirimbo nziza ijyanye niyo kinamico igira iti”< IBUYE>ahp batubwira ko ibuye rizima kurusha ayandi mabuye yose ari Kristo.andi mabuye yose arameneka ndetse n’inzu bayubakiahije ibasha kumeneka ndetse no gusenyunyuka ariko ibuye Kristo Bibiriya ijambo ry’Imana riratubwira ngo niwe buye rizima ryanzwe n’abantu ariko ku Mana ryaratoranyijwe riba irikomeza imfuruka.

bakomeje baturirimbira aho baturirimbiye indirimbo nziza igira iti:<Uwaba atinyutse ibyago byose naze akurikire Umwami Yesu.>bakomeza bavuga ngo tuzagukorera Mana kuko hari icyo watuvuzeho ndetse no mu bikomeye tuzakora umurimo wawe.Benedata bakomeje batubwira bati:<turi abakozi ba saa kumi n’imwe dukorane umwete tugiye guhembwa.>mbese ijoro rirakuze bugiye kwira umuntu abe atakibashije gukora.

Bakomeje baturirimbira indi ndirimbo igira iti:<Nowa>Aho Imana yabwiraga Nowa ngo iherezo ryibifite imibiri ringeze mu maso ngiye kurimbuza aba bantu umwuzure. Nowa rero atangira aburira abantu ko imvura izagwa nibaze bafatanye kubaza inkuge nkubuhungiro buzima bwagombaga kubugamisha ndetse no kubugamisha imvura yari igiye kugwa baranga binangira imitima iherezo ryabo riba ribi kuko imvura yaje kugwa umwuzure urabarimbura nkuko Imana yari yarabivuze.

Hakurikiyeho Umusaza wabaye hano muri kaminuza nkuru ya leta ubu izwi UR HUYE Campus yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabaye muri kaminuza akora ibyaha bibi kuburyo yasuzuguraga n’abakozi b’Imana ariko icyatumye akizwa nuku umugore yaje guhura n’ikibazo cyo gufatwa n’abadayimoni ibyo abantu bazi nk’abahembe kuburyo byageze ku rwego inzu ye yabagamo yanyeganyegaga,ubundi abadayimoni bakamwaka Amafaranga ariko ibi byabaye bari mu buhungiraro.Ubundi ahungutse aza kujya mu rusengero bamurabwitseho ibiganga yumva arahembutse,Umwuka amutegeka kureka ibintu yarafite byatumaga Abasirikare batamwambura ariko abandi bakamburwa,Amaze kukajugunya amadayimoni afata umugore we ariko abakozi b’Imana baza kumusengera arakira ahita afata umwanzuro wo gukirikira Yesu iteka.

Umukoro yatanze igaragara mu gitabo pawulo yandikiye itorero ry’i korinto ibice bibiri,umurongo 10

Tugeze mu mwanya wo kumva Ijambo ry’Imana na Rev. Pst KARAYENGA Jean Jacques

Rev.Pst KARAYENGA Jean Jacques

Yatangiye yibitsa intego igaragara muri bibiliya( Luka 12:35-36)

iyi ntego irakomeye kuko igaragaza umwanya uri hagati yo kuva igihe Umuntu akirijwe n;igihe Yesu azaza gutwara itorero hakaba arimo ikintu cyananiye abantu kitwa “gutegereza”.

Ikindi Yesu azagaruka kuko ibimenyetso bigaragara icyo gusigaye kumenya neza niba Agakiza karageze ku bantu bose ikibazo twakibaza hano mbese Yesu aramutse agarutse wazamuka mu ijuru?

Muri iyi minsi abantu bari kuvuga ubutumwa butari ubwo Yesu yavuze,barimo barishakira indamu bakoresha Izina rya Yesu Kristo ariko benedata dufite ubutware bwo kuvuga ubutumwa bwiza Yesu yasize atanze.

Ikindi benedata dufite ubutware bwo gutegeka igihe,tukamenya neza icyo dukora mu gihe runaka gusa ntitwibaze mbese Yesu kristo azatwakirira he? nonese niba abanyamerika babasha guhagarika icyogajuru mu kirere,Imana dusenga iyo idafite aho izakirira umugeni.

Kugira ngo tuzabashe kugera aho Imana iri biradusaba kuba Maso,hari ibintu bitaraba mu isi kuko itorero rikiri mu isi.Mwenedata ba Maso kugira ngo beneso mwakoranye umurimo bashobora kugenda wowe ugasigara.

Ikintu kizatuma ugerayo ni uku wakirinda kuzashyirwaho ikimenyetso ariko kwemera gushyirwaho ikimenyetso bivuze kwemera gutanga ubuzima bwawe kubera Yesu kristo.

Hari ijambo ryiza rigaragara muri Bibiliya rivuga ngo “Dushorere imizi muri Kristo Yesu” mbese ni ukomatana nawe niba Yesu ari muri Wowe,Ubumana muri Wowe,Imana igaragara muri wowe bigatuma wera imbuto Imana ishima ariko nushaka kugenda nkuko idini rimeze,uzera imbuto idini ishaka.Benedata mureke twubake kuri Yesu,dushoreye imizi muri we.

Abakolosayi 3:1,5 hagira hati” Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.

Benedata niba wakaririye Yesu mutangire kubaho nkabari mu ijuru kuko ntabyo wazajya mu ijuru utaraba umwigishwa,ikindi niba ushaka kujya mu ijuru dukwiye kwitoza uko abajya mu ijuru bamera,hari ibintu byatuma tutajya mu ijuru ariko imbuga nkoranyambaga aho usanga umuntu arara kuri Telefone areba ibintu bidahesha Imana Agaciro.

Ijambo ry’Imana ryavuze ngo Twiyambure ibibi byose ariko twongere twambare Imyambaro Umwami ashima aya mbere mwambare Urukundo ikindi mureke Amahoro ayobore muri wowe,uhe abandi Amahoro

icya gatatu mwambare ishimwe,ujye ushima Imana aho ikugejeje wiganya,wiba nka bisi kuko iyo bungutse menshi ariwo munsi wo kuganya kugira ngo yirinde abamusaba,nk’abakristu mureke dushime ahera h’Imana.

Mureke dusabe Imana izaduhe iherezo ryiza.

Ubu hagiyeho korari Yerusalemu

ubu hariho Korari Yerusalemu

batangiye basubiramo indirimbo basabwe igira iti” Izina rya Yesu ni Umunara muremure,Umukiranutsi naho mu misozi ahahindura Ahantu harambura, Izina rya Yesu niryo ridufasha kunesha ibyaha”

Bakurikijeho iya kabiri igira iti” Nta mahoro y’Umunyabyaha niko Uwiteka avuga,benedata duharanire kuzapfa nkuko abakiranutsi bapfa,ibaze niba iherezo rwawe nirihe? mbese nirya abakiranutsi cyangwa nirya abanyabyaha? ariko ikiza nuko twasaba iherezo ryiza ry’abakiranutsi

Umukino werekana urupfu rw’umukiranutsi uyu ni Byiringiro aje gutwarwa na Malarika
uburyo iyo umunyabyaha apfuye abadayimoni baza kumujyana biba ari agahinda

Bakurikijeho iya gatatu igira iti “Isanduku y’isezerano ” harimo inkuru ya Dawidi acyura isanduku y’isezerano maze atambira Uwiteka umwitero uragwa umunezero n’ibyishimo bitaha i yelusaremu

Dawidi ashima Imana ko isanduku igarutse mu murwa

Umusozo w’igiterane cyari cyimaze iminsi icyenda aho korari yerusaremu igiye gusubira kumudugudu baturutseho byari ibyishimo gusa aho abakirisitu batifuzaga gutaha kubera uburyo bwari byiza

 1,206 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: