Amakuru

Kurikira uko umunsi wa kane w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na CEP-UR HUYE uko cyagenze uyu munsi

0Shares
Kurikira uko umunsi wa kane w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na cep ur Huye campus wajyenze kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021

Muru iki giterane cy’ivugabutumwa gifite intego iri muri Ezekiyeri 37:5 aho cyibanda ku mabaraga z’ubyutse mu murimo w’Imana n’abemeramana mana muri rusange.
Iki giterane cy’ivugabutumwa cyo kuri uyu munsi cyabereye muri stade ya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye cyatangiye El-Elayon worship team ihimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye zo kurwanya no guhimbaza Imana zikundwa n’abatari bacye abantu mu ngeri zitandukanye barafashwa k’ubwizo ndirimbo zo ndirimbo nziza zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma y’isengesho ritangira iteraniro ryo kuri uyu munsi wa Gatanu w’igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na cep ur Huye ryasenzwe na vici president wa cep ur Huye hakurikiyeho kuririmba indirimbo ya 48 mu gacyiza na nyuma yo kwacyirana hakurikiyeho umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uyu munsi Mwarimu Edissa Mukansonera.
Urukundo, kwizera no gucyiranuka bizakujyeza ku mbaraga zitarangira nyuma yo kuzucyira mu mbaraza z’ubyutse turimo muri iki giterane
Uyu muvugabutumwa wo kuri uyu munsi ubutumwa yatanze bwari bushingiye ku magambo y’Imana aboneka mu gitabo cy’amaganya ya Yeremiya 5:21-22 n’urwandiko Pawulo yandicyiye Abefeso 3:14-21.
Uyu muvugabutumwa wo kuri uyu munsi yagarutse cyane ku kwihana umuntu agohora yejejwe no guhora buri munsi umuntu uwo ariwe wese yubaha Imana ndetse n’ijambo ryayo muri byose ukora n’ikigero cyose ndetse n’ubushobozi bwose waba ufite.
Uyu muvugabutumwa yagarutse kandi ku kumvira ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhanizi bwose umuntu adakunze ubuhanuzi bumuhanurira ibyiza gusa n’ubumuhanurira ko yakoze icyaha cyangwa ikindi cyitameze neza mu buzima.
Uyu muvugabutumwa yagize ati:” Ntumugakunde kumva ubuhanuzi bubabwira ko mugiye kwiga mukarangiza gusa mujyemwumva n’ubuhanizi bubabwira ko mwakoze icyaha kandi munihane”.
Uyu muvugabutumwa yakomeje agaragaza ko ntarwotwazo two kudacyizwa twakabaye ruriho mu buzima ubwo aribwo bwose umuntu abayeho atanga urugero ku gacyiza ka Pawulo ndetse n’imibereho ye yo kuba atarigeze ashaka umugore agasezerana kuba umuvugabutumwa. Yavuze ko kandi Imana data igushaka uko waba umeze ko kose uko imbaraga zawe zingana.
Uyu muvugabutumwa yagarutse kandi ku bantu bantu ushobora kubona aririmba ariko ukaba yaranasambana aba yabuze Imbaraga z’urukundo rw’Imana agaruka cyane ku rukundo rw’Imana yacu no kuba nta burebure naho rugarucyira rugira.
Uyu mwigisha yagarutse kandi avuga ko ntacyidashoboka mu rukundo rw’Imana kandi ko ntaho urukundo rw’Imana rutagukura avuga ko n’ubu bubyutse dushaka ariyo ntego y’igiterane tuzabubona kubera urukundo rw’Imana.
Uyu muvugabutumwa yavuze ko ububyutse ari ukunesha icyaha icyarimwe no kuba umukirisitu nyawe ari ukunesha icyaha. Yavuze ko kandi ububyutse ari ukubana na Yesu neza.
Uyu muvugabutumwa mu masengesho ya saa sita yasoje avuga ko abizera bose bakwiye kwishingicyiriza ku mbaraga zitarangira za Yesu ndetse no gucyiranuka ku kanini n’agato.
Yavuze ko kandi ikintu cya mbere cyizana ububyutse ari ukwemera ko uri umunyantejyenke ugasaba Yesu akakuzura.
Amwe mu mafoto yaranze uyumunsi wa gatanu:
Umwanditsi: RUKUNDO Eroge

 1,061 total views,  2 views today

0Shares

2 COMMENTS

  1. Imana ikomeze guha umugisha CEP UR HUYE# Dukeneye kwakira ijambo ry’Imana muri iyi minsi kuko n’isi ntihwema kuduha ibigezweho
    thank you Cep Ur Huye 2021

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: