Amakuru

kurikirana LIVE Urugendo rw’ivugabutumwa korare Vumiliya yakoreye mu itorero rya karere ka Nyamagabe, paruwasi Sumba.

0Shares

amateraniro atangiye Umushumba wa paruwasi n’uwitorero rya’ akarere bakira abashyitsi.

Umushumba wa paruwasi ya Sumba Uwizeyimana Onesphore

umushumba wa karere yakira umushumba Lorien na Korari Vumiliya

umushumba w’akarere ka Nyamagabe Nsengiyumva Patrick
Omonien wa ka karere ka Huye , Past. Lorien n’umufasha we baherekeje korari Vumiliya
Peresident wa Vumiliya Rabani NIYINZI

ijambo ryigishijwe na Past. Nsengimana Lorien. kuva 12:25 “Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze”. Imana izi uko tumeze, ibyo tuvuga n’ibyo dutekereza. satani ajya amenya ibyo twavuze kugirango adutegere mu migambi yacu ariko ntamenya ibyo twatekereje. ariko Imana ishimwe kuko Imenya uko tumeze, uku niko yamenye ko Abisilarayeri bari barembejwe n’uburetwaa bituma igambirira kubakura mu buretwa. Nawe aho waba uhagaze hose n’ikigeragezo cyose waba urimo Uwiteka abasha ku kwitegereza akamenya uko umeze kandi ikabasha kuhagukura. .kuva 14:15 ” Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki giUwiteka ko yabacira inzira, kuko abisilayeri bari mo bamubaza niba mu egiputa nta mva zahabaga.

Niba hari ijambo Imana yakubwiye urikomeze. Yesu ageze ku kidendezi, ahasanga umurwayi wari umaze imyaka 38, amubaza ijambo rigira riti “urashaka gukira?” aramusubiza ati “ngewe ntabwo mfite unjugunya mu kidendezi, amazi akihinduriza abandi bantangamo”. ariko Yesu aramubwira ati “ikorere uburiri bwawe wigendere”. iyi minsi urareba ukabona ntawo kukujugunya mu kidendezi Yesu arahari kandi ashoboye kugukura ku kigeragezo waba urimo.


2Abami 4: 1″Bukeye umugore umwe wo mu bagore b‘abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati“Umugaragu
wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja
wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”
3Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike. 4Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.”
Nuko amusiga aho, yinjirana n’abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo. Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza. Hanyuma asanga uwo
muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.

Ijambo ry’Imana ryaravuze ngo nuhura n’uburwayi usange umukuru w’itorero akurambikeho ibiganza. Nubwo Imana imenya ibituriho ariko hari icyo dukwiriye gukora. “gutabaza” nk’uko uyu mupfakazi yagiye gutabaza Elisa kugirango amurengere. umukozi w ‘Imana aramubwira ati “jyenda utire ibintu maze uze gusukamo utuvuta duke usigaje mu mperezo”.

Ikibazo kiriho muri iyi minsi ntabwo abantu babanye neza, none abaye ari wowe mbese ufite aho watira ibintu? uzi uko mwenedata mukorana umurimo abayeho, naho atuye?umupfakazi arangije aragurisha ibisigaye biramutunga n’abana be.

nubwo waba uhumanye, nka wa mugore wari umaze imyaka 12 ari mu mugongo, ukoze kuri Yesu ubasha gukira kandi agufitiye imbabazi kuko yaravuze ati “Yemwe abarushye n’abaremerewe n’imuze musange ndabaruhura”. abantu babyigaga Yesu ntawumukoraho, ariko umugore wari wizeye, aragenda amukoraho arakira, reka kubyigana ahubwo ukore kuri Yesu agukize ububi bwose.

 1,156 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

  1. Imana ishimwe kuwirijambo, nibyo Koko ushobora kubona imbere ninyuma ugoswe l, wareba hirya, hino ukabura inzira. Benedata muvandindimwe inzira Ni Yesu wenyine naho izindi zabayobya.
    Uriya mupfakazi yagize kwizera yizerako utuvuta yarasigaranye tuributubuke, yishyura ideni anabonaho n’azamutunga nabana be natwe dukureho isomo ryo kwizera ko byose imbere y’lmana bishoboka.

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: