Amateraniro atangiye saa 8:45 dufashwa na korari EL-ELYON worship team.
Umuyobozi wa gahunda ni NIYIGENA Edissa, twatangiranye nindirimbo yo mugitabo mugushimisha 189
Hakurikiyeho korari Vumiriya n’indirimbo nziza igira iti’ Yesu araguhamagara ngwino”
Hakurikiyeho korari ENHAKOLE mundirimbo nziza igira iti” Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane” ishimwe ni iry’Imana kuko yadukunze cyane.
Hakurikiyeho korari ELAYO mundirimbo nziza ihembura imitima igira iti”Ijambo ry’Imana” ijambo ry’Imana ryo moranga inguma rihumuriza abababaye ni ijambo ry’ubugingo.
Hakurikiyeho kwakirana, GASHUGI Yves umuyobozi wa CEP-UR HUYE niwe waakiye iteraniro.
Hakurikiyeho korari yabashyitsi YERUSELEMU yaturutse mururembo ry’Amajyaruguru, akarere ka Gakenke, ADEPR Muhondo n’indirimbo yamberre nziza igira iti” Nibutse Iminsi Yanjye ya Kera” imitima yacu yuzuye amashimwe dushingiye kubyo wakoze ukwiye icyubahiro.
Yerusalemu ikurikijeho indirimbo yakabiri igira iti” Umukwe araje mugeni itegure” , benedata twambare imyenda y’ubukwe ariyo mirimo myiza kuko Kristo arihafi kuza gutwara umugeni we, twitegure kumusanganira.
Bakurikijeho indirimnbo ya gatatu igira iti” Umuseke Uratambitse”, itorero mubyuke , abagiye kugwa mwihangane abaguye namwe mugaruke, kuko twegeye yerusalemu nshya.
Abayobozi bitabiriye igiterane
Hakurikiyeho ijambo ry’Imana ry’urufunguzo na Rev. Past. Nathan RUKUNDO . Ijambo ry’Imana rya somwe Abefeso 6:10 “Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. 11Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
12Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. 13Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.” Ati “ibyo mwimvishe byose hakwiriyeko ibisigaye mukorere mburaga z’Imana kandi mutwara intwaro zose z’Imana kugirango mutazatsindwa n’uburiganay bwa Satani.”
“Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, 15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, 16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. 17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana, 18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga”, benedata twitwaze izi ntwaro z’umwuka dutegereze umwami wacu Yesu kandi tuzamusanganire nta kizinga cyangwa umunkanyari.
Hakurikiyeho ijambo ry’Imana rirambuye twagejejweho na Rev. Past. Jean Jacques KARAYENGA. Intego y’imba ry’Imana iragira iti” Kuba maso ubuzima bw’umukiristo”, Luka 12:35-40, Abakorosayi 2: 4-10
hakurikiyeho korari Yerusalemu itubwira ubutumwa bwiza bunyuze mundirimbo, ko gusenga ari intwaro ikomeye tuneshesha Satani, Satani ntabwo aneshwa nokurwanira mumubiri ndetse nibindi bikoresho byose mwisibakoresha barwana, kandi ibibazo,ibigeragezo dufite ari nka Goriyati wari imbere yabisirayeli rero gusenga nibyo bizadufasha kubinesha ndetse no kubyihanganira.
benedata dutegereze Yesu twihanganye kuko tutazi igihe azazira kandi duhore dukenyeye mu mitima amatabaza yacu ahore yaka.